Ese Imana ibaho koko? Habaho imana zingahe?

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice

Hari abantu benshi bavuga ko “Imana” itakibaho,cyangwa ko ntayigeze inabaho rwose.Abandi bo bemera “imana hamwe n’imanakazi”nyinshi.Hari n’inyigisho ivuga ngo “buri wese ni imana kugiti cye”.Ukuri kuri he?

II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

■ HARIHO UMUREMYI UMWE GUSA

▪︎Isanzure ry’ikirere rifite gahunda ihamye rigenderaho kandi rikaba ririho ibintu bifite ubuzima, ni gihamya y’uko hariho Umuremyi.

Bibiliya igira iti

“Birumvikana ko buri nzu yose igira uyubaka, ariko uwubatse ibintu byose ni Imana” (Abaheburayo 3:4).

Biroroshye kubyumva: Inzu yose ubona iba ifite uwayubatse! ISI (inzu yacu) igira byanze bikunze UWAYIHANZE. (Ibyahishuwe 4:11).Ni ibintu bishyize mu gaciro (logique)!

■IZINDI MANA N’IMANAKAZI

Kuva umuntu yabaho,ahorana inyota n’inzara byo gushaka Imana Umuremyi wacu.Niyo mpamvu ikiremwamuntu cyahimbye uburyo bwose bushoboka bwo kuyambaza,incuro nyinshi mu bujiji bwinshi cyangwa ku gitugu cy’abategetsi n’abanyedini bayobya.

Bibiliya igira iti: “….nk’uko hariho imana nyinshi n’abami benshi”(1kor.8:5-6).

Abasomye amateka asanzwe muribuka imana nyinshi cyane z’abagereki n’abaromani nka: Triton, Poséidon,Tyché,Fortuna,Zéphyr,Favonius,Zeus,Cronos na Rhéa,Poséidon, Hestia,Déméter, Héra. Muribuka kandi Artemis na Diane z’abaromani hamwe na Aphrodite.

Muri Afurika,Aziya,n’ahandi bagiraga izabo nabo nka:Horus,Isis,Maât,Râ,….

Nyamara izo mana n’imanakazi zose zari abantu bagizwe imana,cyangwa ibintu n’ahantu.Mu yandi magambo ni ibigirwa-mana.Mu Kinyarwanda tumenyereye imvugo ngo: runaka[izina] ni imana y’i Rwanda. Runaka….ni imana y’ibitego…..

■ Umwanzuro

Bibiliya igira hati:

Nubwo hariho byinshi byitwa “imana,” haba mu ijuru cyangwa ku isi, mbese nk’uko hariho “imana” nyinshi n’“abami” benshi, ariko kuri twe hariho Imana imwe, Data, ari na yo ibintu byose bikomokaho, natwe tukaba turiho ku bwayo.-1korinto 8:5-6

Ibyaremwe (creation) hamwe n’ibyanditswe (scriptures) biduhamiriza ko hariho Imana imwe rukumbi, Umuremyi wa byose na bose nawe urimo.Numushaka uzamubona.

Source video: https://cfp2.jw-cdn.org/a/83c04d/1/o/ebtv_YW_01_r720P.mp4

Iyi si

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

One thought on “Ese Imana ibaho koko? Habaho imana zingahe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *