
Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice
Bwana Marco Rubio [w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika] yavuze ko Uburasirazuba bwa Kongo bumaze imyaka isaga 30 buvogerwa,bwicirwa abaturage, buhungabanyirizwa umutekano,ko igihe kigeze ngo gihabwe amahoro kiyubakire amajyambere,ibikorwa remezo n’ubukire busagambye!

“Ni iby’ishema kuri jye gukorana na perezida Donald Trump ukunda cyane amahoro ku isi,udakunda intambara n’ubujura! Aha nishimiye kuba hamwe na bagenzi banjye bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu bihanganye [yavugaga Madamu Kayikwamba Wagner na Olivier Nduhungirehe] mu kugaragaza ubushake bwo kumvikana mu gushaka noneho amahoro.”–Marco Rubio
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 25 Mata 2025 byasinyiye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amasezerano agena amahame y’ibanze yo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’umutekano muke mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Aya masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Thérèse Kayikwamba Wagner wa Kongo Kinshasa. Mugenzi wabo wa Amerika, Marco Rubio, yari umuhuza.

Thérèse Kayikwamba Wagner wa Kongo Kinshasa
Ni amasezerano y’ubushake ategeka ibi bihugu bibiri bihanganye gucecekesha amasasu, gusenya imitwe buri gihugu cyari gishyigikiye iteza umutekano muke ikindi, gukemura impamvu z’umutekano muke, gushaka uko ibi bihugu byahugira ahubwo mu guteza imbere ubukungu n’ibindi. Reka mbahe ibiyakubiyemo nk’uko nabisomye byose. Ahagana ku musozo,nashyizeho kopi z’ayo masezerano mu gifaransa.
Ni ibiki biyakubiyemo?
“Intego duhuriyeho ni ukugera ku masezerano y’amahoro afatika vuba bishoboka, ariko nta nzira z’ibusamo cyangwa guhutiraho, kandi dukwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo tubigereho. U Rwanda rufite ubushake kandi twiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bose bari muri iyi gahunda kugira ngo itange umusaruro.”–Olivier Nduhungirehe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda wari uhagarariye perezida Paul Kagame

Olivier Nduhungirehe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda
Ingingo ya (1) Hasinywe kutongera kuvogera Kongo, kubaha ubusugire bw’u Rwanda na Kongo, kudahirahira ngo ufate ubutaka bw’ikindi gihugu ubwita ubwawe, no kubaha imiyoborere buri gihugu cyahisemo
Hasinywe kutongera kuvogera Kongo, kubaha ubusugire bw’u Rwanda na Kongo, kudahirahira ngo ufate ubutaka bw’ikindi gihugu ubwita ubwawe, no kubaha imiyoborere buri gihugu cyahisemo. Ibihugu byombi byemeranyije kubaha ubwigenge n’ubusugire bw’ubutaka bwa buri ruhande no guharura inzira yo gukemura amakimbirane mu mahoro, ishingiye kuri dipolomasi n’ibiganiro, aho kwifashisha amasasu n’imvugo zo guhangana nk’uko bimaze imyaka hafi 30 bimeze.
Ibi bihugu byombi byemeranyije kubaha imipaka isanzweho,aho guhora kimwe kivuga ko ubutaka bwacyo bwagiye mu kindi (urugero nk’u Rwanda) ko imipaka yakaswe nabi, ruzisubiza ahahoze ari aharwo,n’ibindi byagiye bivugwa mu mvugo z’abategetsi.
Buri ruhande rwemeye kubaha uburenganzira bw’imiyoborere y’ubutaka bwa rumwe n’urundi, mu gihe butabangamira ubwigenge cyangwa ubusugire bw’ubutaka bwa hamwe cyangwa ahandi.
U Rwanda na Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo byemeranyije ko buri gihugu kitagomba kwivanga mu bibazo bwite bya buri ruhande.Urugero nk’aho abayobozi bamwe bagiye bavuga ko umwe atatowe,ko yibye amatora, n’aho undi yavuze ko undi ari umunyagitugu ku rwego rwo kwitwa Hitileri wa Afurika. Nanone hari igihug cyagiye kivuga ko gishaka kujya kurokora ubwoko bumwe bwo mu kindi byafashwe nko kwivanga mu mikorere y’imbere mu kindi gihugu. Bemeye ko bigiye guhagarara, bakubahana.
Ingingo ya (2 ) Ibihugu byombi byemeranyije ko umutekano wa kimwe muri byo ugomba gucungirwa hakurya iwabo, ariko ko buri gihugu kigomba kwirinda guhungabanya umutekano w’ikindi
U Rwanda na Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo byemeranyije ko bifite ku mipaka ibishobora kubangamira umutekano wabyo, bisezerana kubikemura hubahirizwa ubwigenge n’ubusugire bw’ubutaka bwa buri ruhande.
U Rwanda rwavuze ko ubangamiwe n’umutwe wa FDLR ukorera hafi y’umupaka w’u Rwanda mu burasirazuba bwa Kongo aho icyo gihugu cyagiye giha ubufasha FDLR, kuyicumbikira, kuyiha intwaro, imyitozo ya gisirikare n’amafaranga. Banareze Perezida Félix Tshisekedi wavuze ku mugaragararo ko azafasha Abanyarwanda bifuza gukuraho ubutegetsi bwa perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo yavuze kuva kera ko ibangamiwe n’umutwe wa M23 wahungabanyije umutekano wayo kugera aho ufata imigi ya Bukavu na Goma n’utundi duce, umutwe ufashwa muri byose n’u Rwanda aho icyo gihugu cyagiye giha ubufasha M23, kuyicumbikira, kuyiha intwaro, imyitozo ya gisirikare,amafaranga,imiti, n’ingaboo z’u Rwanda RDF zambutse ku bwinshi kuyirwabirira.
U Rwanda na Kongo byemeranyije byombi gusenya imitwe yitwaje intwaro buri gihugu cyafashaga cyangwa ikorera ku mipaka no hafi yayo, byemeranya ko ubufasha ihabwa bugomba guhagarara.Byasinye ko amahoro, umutekano n’ituze ari ngombwa noneho kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka bunyura mu nzira zemewe n’amategeko bwongererwe imbaraga, hanabeho ubufatanye mu by’ubukungu ku rwego rw’akarere.
Ku by’umutekano,Leta zunze ubumwe za Amerika zasinyishije aya masezerano zasabye ko u Rwanda na Kongo DR bishyiraho urwego rw’umutekano ruhuriweho rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ndetse n’amatsinda y’abagizi ba nabi abangamira umutekano wa buri ruhande Leta zunze ubumwe za Amerika zikarugenzura zikanaruha ibikenewe byose.
Ingingo ya (3) Ibihugu byombi byemeranyije guteza imbere ubukungu mu baturage babyo,gukomeza umubano n’ubuhahirane mu miryango bihuriyemo nka EAC,COMESA na ICGLR hirindwa ubujura bw’umutungo kamere wabyo
Nibimara gucecekesha imbunda,ibihugu byombi byemeranyije guteza imbere ubukungu mu baturage babyo,gukomeza umubano n’ubuhahirane mu miryango bihuriyemo nka EAC,COMESA na ICGLR Byemeranyije gushingira ku ntego zayo, bikongerera ubufatanye mu bucuruzi no mu ishoramari.Aya masezerano avuga ko mu buhahirane bwubahana butarimo ubujura bw’amabuye y’agaciro. Ubucuruzi bwo mu mucyo bunyuze mu bufatanye n’ishoramari.Ibyo byatuma ubutunzi bwa Kongo bunagirira akamaro u Rwanda n’Akarere Kose. Ubu bufatanye bushya mu bucuruzi buzahuzwa n’indi mishinga y’uturere cyangwa mpuzamahanga igamije guteza imbere ubukungu, irimo iyo kubaka ibikorwaremezo.
Ibi bihugu byumvikanye ko bizatangiza ishoramari rishya, binongerere imbaraga irisanzweho.
Amerika yabisezeranyije gutangamo umusanzu hamwe n’abashoramari b’Abanyamerika, hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’akarere mu buryo bufitiye inyungu buri ruhande.Mu bukungu bwakorwa mu mucyo havuzwe nko gutunganya ingufu z’amashanyarazi, kugenzura pariki z’ibihugu, guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kongera agaciro k’uyu mutungo kamere binyuze mu kuwutunganya.
Leta zunze ubumwe za Amerika nazo zikeneye gukorana ubucuruzi cyane cyane na Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo yemeje ko izafasha ibi bihugu mu mushinga wo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyongerera agaciro, kandi ko Abanyamerika bazashoramo imari binyuze mu mucyo.
Ingingo ya (4) Ibi bihugu byombi byemeranyije ko gucecekesha imbunda nibirangira,Umuryango w’Abibumbye na Leta zunze ubumwe za Amerika n’izindi nzego zitanga ubutabazi bizafasha mu bikorwa byo gucyura impunzi zose z’Abanye Kongo ziri mu Rwanda no mu bindi bihugu ariko hubahirizwa uburenganzira bwazo
Ibi bihugu byombi byemeranyije ko gucecekesha imbunda nibirangira,Umuryango w’Abibumbye na Leta zunze ubumwe za Amerika n’izindi nzego zitanga ubutabazi bizafasha mu bikorwa byo gucyura impunzi zose z’Abanye Kongo ziri mu Rwanda no mu bindi bihugu ariko hubahirizwa uburenganzira bwazo.
Ingingo ya (5) Ibi bihugu byombi byemeranyije ko bigomba gushyigikira no kwemera gukorana neza n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri Kongo mu butumwa bwa MONUSCO hamwe n’izindi ngabo zose zoherezwa mu rwego rw’Akarere ku ruhushya rw’Umuryango w’Abibumbye
Ibi bihugu byombi byemeranyije ko bigomba gushyigikira no kwemera gukorana neza n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri Kongo mu butumwa bwa MONUSCO hamwe n’izindi ngabo zose zoherezwa mu rwego rw’Akarere ku ruhushya rw’Umuryango w’Abibumbye. MONUSCO ifite inshingano y’ibanze yo kurinda abasivili, nk’uko zibisabwa n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano.Ntizigomba kubahukwa ahubwo buri wese agomba kuzirinda no kuzishyigikira.
Ingingo ya (6) Leta zunze ubumwe za Amerika ari nazo zateguye aya masezerano y’ubushake bwo gukemura amakimbirane zanasinyishije ibi bihugu byombi ko bizagaruka gusinya Amasezerano y’Amahoro ku ya 2/5/2025 ni uko amahoro agahinda hagati ya Kongo n’u Rwanda
Aya masezerano yasinywe ni ay’ubushake bwo gukemura amakimbirane. Ibihugu byombi bizagaruka gusinya Amasezerano y’Amahoro ku ya 2/5/2025 ni uko amahoro ahinde hagati ya Kongo n’u Rwanda. Ba Minisitiri bombi Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Wagner Therese Kayikwamba wa Kongo Kinshasa bazabanaza guhabwa kopi mbere y’igihe bazisuzume banahure bemeranye kuri buri kimwe cyose mbere y’iya 2/05/2025.
Nabashije kubona kopi zose z’ayo masezerano y’ubushake bwo gukemura amakimbirane hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo yasinyiwe imbere ya Leta zunze ubumwe za Amerika






Sinabura kongeraho ariko ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kongo Kinshasa Madamu Thérèse Kayikwamba Wagner yanze guha umukono Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’U Rwanda bwana Olivier Nduhungirehe akawuha gusa bwana Marco Rubio wa Leta zunze ubumwe za Amerika. Uyu mudamu kuva Goma na Bukavu byafatwa n’umutwe wa M23 “ufashwa n’u Rwanda”, yanze kongera guha umukono umutegetsi wese w’u Rwanda.
Iyi si,

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
Unlock exciting rewards with the latest 1xBet promo code! Whether you’re from Bangladesh, Pakistan, India, Nepal, Sri Lanka, Egypt, or the Philippines, you can claim amazing bonuses like free bets, free spins, and welcome bonuses with our updated 1xBet promo codes today. Use your 1xBet promo code for registration to start betting without a deposit or boost your first deposit with extra cash. Enjoy special offers with the 1xBet official promo code, perfect for app users and desktop players. Get your 1xBet free promo code today and experience top-tier betting promotions before they expire! No matter where you are, finding the right 1xBet promo code today means unlocking bigger chances to win, with offers perfectly tailored for players across Bangladesh, Pakistan, India, Nepal, Sri Lanka, Nigeria, Egypt, and the Philippines.
Very good https://urlr.me/zH3wE5