Reuters ivuga ko u Rwanda rufite abasirikare babwo hagati ya 7000 na 12000 mu mutwe wa M23.Leta zunze ubumwe za Amerika zishaka ko bose babanza kuva ku butaka bwa Kongo mbere yo gusinya amasezerano y’amahoro





HAKIZIMANA Maurice

Inkuru yanditswe na Reuters mu cyongereza na Sonia Rolley na David Lewis nabashyiriye mu Kinyarwanda

10 Kamena 2025(Reuters)– Amakuru atugeraho avuga ko Amerika itegeka ko amasezerano asaba u Rwanda gukura ingabo zarwo mu burasirazuba bwa Kongo ashyirwa mu bikorwa mbere yuko impande zombi zisinya amasezerano y’amahoro. Iki kintu ntikirabura kurakaza Kigali, isobanura ko imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kongo iriteye ubwoba kandi ko ishobora kuruhungabanyiriza umutekano.

II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Ubuyobozi bwa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, buyobora imishyikirano yo guhagarika imirwano ibera mu burasirazuba bwa Kongo no gutegura gushora imali ibarirwa muri za miliyari z’amadorari mu karere gakungahaye ku mabuye y’agaciro arimo tantalum, zahabu, cobalt, umuringa na lithium.

Soma nanone: Doha,Qatar: Imishyikirano yari yaragizwe ibanga hagati ya Kagame na Tshisekedi. M23 igiye kuba Amateka?

Mu kwezi kwa 5 uyu mwaka, Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Trump muri Afurika, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko Washington yifuzaga ko amasezerano y’amahoro yarangira “mu gihe kingana n’amezi abiri,” igihe ntarengwa cyo gukemura amakimbirane afite inkomoko muri jenoside yo mu Rwanda mu myaka irenga 30 ishize.

Umushinga w’amasezerano y’amahoro wabonywe na Reuters uteganya ko mbere y’uko hagira ikintu icyo ari cyo cyose gisinywa habanza ugukura ingabo z’u Rwanda, intwaro, n’ibikoresho byazo muri Kongo. Ukuri kw’inyandiko yuzuye itarasohorwa byemejwe n’amasoko ane ya diplomasi, bavuga ko yateguwe n’abayobozi ba Amerika.

Indi nkuru wasoma:Qatar yakoresheje imishyikirano u Rwanda, Kongo Kinshasa, Togo,Ubufaransa,na Leta zunze ubumwe za Amerika! Dore ibyavuyemwo

Uyu mushinga urenze gutangaza amahame abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi basinyiye mu muhango wabereye i Washington muri Mata hamwe n’umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Marco Rubio. Iyo nyandiko yavugaga ko impande zombi zizakemura ibibazo byose by’umutekano mu buryo bwubahiriza ubusugire bw’ubutavogerwa bwa buri gihugu.

U Rwanda rwohereje abasirikare babwo babarirwa hagati ya 7000 na 12000 mu mutwe wa M23.

U Rwanda rwohereje ingabo ziri hagati ya 7,000 na 12.000 mu burasirazuba bwa Kongo kugira ngo zivange n’inyeshyamba za M23, ibyo ni ibyo abasesenguzi n’abadipolomate batangarije Reuters mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma yuko umutwe w’inyeshyamba wigaruriye imigi ibiri minini y’akarere mu nkuba.

Inkuru bisa:Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kategetse inyeshyamba za M23 guhita zishyira intwaro hasi

U Rwanda rumaze igihe kinini ruhakana ko nta nasirikare babwo bari muri Kongo,ko rudaha intwaro n’ingabo M23, ruvuga ko ingabo zarwo zagize uruhare gusa mu kwirwanaho mu bitero by’ingabo za Kongo ndetse n’abasirikare b’Abahutu bari mu mutwe wa FDLR u Rwanda ruvuga ko wagize uruhare muri jenoside yo mu 1994 yahitanye abantu bagera kuri miliyoni,biganjemo abatutsi.

Amakuru ava ahantu habiri yageze kuri Reuters avuga ko u Rwanda rutigeze rwitabira umushinga w’amasezerano yashyizweho n’Amerika mu cyumweru gishize. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yatangarije Reuters ko impuguke z’Abanyekongo n’u Rwanda zizahurira kuri iki cyumweru i Washington kugira ngo baganire kuri ayo masezerano. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ntabwo yahise isubiza icyifuzo cyacu cyo kugira ibisobanuro ibitangaho.

Umwe mu bayobozi bakuru mu biro bya Perezida wa Kongo, Felix Tshisekedi, yashinje u Rwanda “guseta ibirenge” kuri uyu mushinga avuga ko kuva muri Kongo k’u Rwanda ari ngombwa kugira ngo inzira y’amahoro iboneke.

“Turasaba ko ingabo z’u Rwanda zose zose zibanza kutuvira mu gihugu burundu mu rwego rwo gushyira umukono ku masezerano, kandi ntituzatezuka kuri icyo cyemezo.”

Why is Rwanda supporting the M23 rebels fighting in DR Congo? | DW News




Twatereye akajisho mu mushinga w’amasezerano ateganyijwe gushyirwaho imikono

Umushinga w’amasezerano yateguwe n’Amerika, urasaba kandi ko hashyirwaho “Urwego ruhuriweho rw’umutekano,” rushobora kuba rurimo indorerezi z’abasirikare b’u Rwanda n’iz’amahanga, kugira ngo bajye bavugana ibibazo by’umutekano, harimo n’uko muri Kongo hakomeje kubaho imitwe yitwara gisirikare y’Abahutu.

Indi nkuru bisa: Amerika yasinyishije u Rwanda na Kongo RD amasezerano yo kutazongera kuvogera[na] ahubwo bagashaka ibyateza imbere “umutekano, n’ubukungu” mu baturage babyo! Yasome hano!

Abasesenguzi bavuga ko itsinda rikunze kuvugwa cyane ari ryo FDLR- Ingabo ziharanira demokarasi no kubohora u Rwanda, ritakiri iterabwoba k’u Rwanda, n’ubwo guverinoma ya Perezida Paul Kagame ikomeje kubona ko ari kuri yo uwo mutwe uyiteye ubwoba.

Umushinga w’amasezerano uteganya kandi ko Kongo yemera ko M23 igira uruhare mu biganiro by’igihugu “ku buryo bungana n’indi mitwe yose yose yitwaje intwaro itari iya Leta muri RDC” – ibyo bikaba byarasabye ko Kinshasa isanzwe ifata M23 nk’umutwe w’iterabwoba igira ibyo yigomwa. Ndetse ubu Congo iri mu biganiro bitaziguye na M23 ku masezerano ashobora guhagarika imirwano burundu.

Umushinga w’amasezerano uteganya kandi ko u Rwanda “ruzafata ingamba zose zishoboka kugira ngo M23 ikurwe ku butaka bwose igenzura, hakurikijwe ibirusabwa byemerejwe i Doha.

Amakuru yandi yo kuri iki gikorwa yageze kuri Reuters mu cyumweru gishize avuga ko Qatar yagejeje umushinga w’intumwa zombi urimo ibyifuzo ku bahagarariye buri ruhande, basabwa gutaha bakajya kugisha inama abayobozi babo mbere yo gukomeza ibiganiro.

Iyi si

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *