Qatar yakoresheje imishyikirano u Rwanda, Kongo Kinshasa, Togo,Ubufaransa,na Leta zunze ubumwe za Amerika! Dore ibyavuyemwo

 Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice

Nyuma y’amasezerano yo kuwa 25 mata 2025 aho Amerika yasinyishije u Rwanda na Kongo RD amasezerano yo kutazongera kuvogera[na] ahubwo bagashaka ibyateza imbere “umutekano, n’ubukungu” mu baturage babyo!(kanda hano) ubu noneho haravugwa indi nama y’igitaranganya yabereye i Doha muri Qatar.Mu kanya,uyu munsi kuwa 3 tariki ya 30 Mata 2025 i Doha, habereye indi mishyikirano ikomeye noneho yarimo:(1) Qatar,(2)Kongo DRC,(3)Rwanda,(4)Togo,(5)Amerika(US)(6)Ubufaransa.

Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Dore muri make ibyayivugiwemo

Ingingo yigwagaho: Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo DRC no mu karere k’ibiyaga bigari.

Imyanzuro:

(1)Ubushyamirane buri hagati ya guverinoma ya Kongo na M23, bugomba guhagarara

(2) Icyemezo cyafashwe n’Akanama gashinzwe umutekano ka l’ONU kigomba kubahirizwa bwangu! [Imigi ya Goma na Bukavu n’ibibuga by’indege Kavumu na Goma bisubizwa Leta]

(3)Imyanzuro yose yafashwe mu nama za EAC-SADC na Washington nta kindi gihe zigomba guhabwa! Zigomba kubahirizwa!

(4) M23 n’abayitera inkunga bagomba guhagarika imirwano byihutirwa!

(5)Iyo nama yashimiye Qatar na US uruhare yagize mu koroshya ibiganiro no guteza imbere umutekano urambye.

Mbibutse ko Ibihugu byombi bihanganye (u Rwanda na Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo) bizasubira i Washington gusinya Amasezerano y’Amahoro ku ya 2/5/2025. Hitezwe ko nyuma y’iyo tariki,umutekano uzagaruka. Qatar isa nk’icyumba cya kabiri cya Leta zunze ubumwe za Amerika mu isi.

Qatar yatangiye kwinjira mu kibazo cy’amakimbirane y’u Rwanda na Kongo ku ya 18 werurwe 2025,aho perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame,bahamagajwe na Amir wa Qatar, bwana Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, i Doha maze ku ncuro ya mbere akabicaranya akabasaba gutangiza imishyikirano. Mbere yaho gato kuwa 31 mutarama, 2025 Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Qatar bwana Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, yanyarukiye mu Rwanda kubanza kuvugana na Paul Kagame, amushyiriye ubutumwa bwa perezida Doald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika na Amir wa Qatar bwana Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.Ibirri gukorwa byose ni aho bishingiye.

Qatar yatangiye kwinjira mu kibazo cy’amakimbirane y’u Rwanda na Kongo ku ya 18 werurwe 2025,aho perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame,bahamagajwe na Amir wa Qatar, bwana Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, i Doha maze ku ncuro ya mbere akabicaranya akabasaba gutangiza imishyikirano

Iyi si,

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

One thought on “Qatar yakoresheje imishyikirano u Rwanda, Kongo Kinshasa, Togo,Ubufaransa,na Leta zunze ubumwe za Amerika! Dore ibyavuyemwo

  1. Ibi biganiro ko bisangaho Ari kurengagiza,
    Wagirango hari ibyatunguranye muri intambara kuburyo hari bari kwitegura batumguwe,
    Kuko iyimyanzuro yavuzwe kenshi cyane,
    Ariko abo bahagarika ukabona nta gahunda ho guhagarika intambara M23yabyanze,
    Bisangaho hari plan ya rdc bashaka guca intege buhoro buhoro no kubangiza mu mitwe yabo, bakabacanga,nyuma bakabakunita baracanganyikiwe,ubundi bakajya badinya gusa
    Iyo project ya M23 yateguwe igihe ,ishaka afatanya bikorwa mu buryo bwa politics,no muburyo bw’inkunga
    Uburero congo bazayikubitira mu mwiryane no gushwana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *