Leta zunze ubumwe za Amerika zigiye gutangira kohereza abimukira b’inkozi z’ibibi bose mu Rwanda no muri Libiya

Umwanditsi  HAKIZIMANA Maurice

Mu makuru yo muri iyi si: Perezida Donald Trump yamaze kwemeza ko hariho gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira b’inkozi z’ibibi(criminals) baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.Ikindi gihugu bazoherezwamo (kuko ari benshi) ni Libiya.

Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Ibiganiro n’amasezerano n’ibyo bihugu byombi (Rwanda/Libya) birakomeje ariko ntibikiri ibanga.Ndetse u Rwanda rwamaze kwakira uwa mbere!Amasezerano n’u Rwanda yamaze gushyirwaho kashe (kwemezwa) ku giciro cy’amadorari 100.000 US $. Amerika yamaze kohereza impunzi ya mbere i Kigali mu ntangiriro z’uku kwezi, ni impunzi yo muri Iraki yitwa Omar Abdulsattar Ameen. Amerika imushinja kuba afitanye isano n’imitwe y’iterabwoba.

Uyu murwanyi w’icyihebe cyo mu mutwe wa IS yamaze kwirukanwa n’ubutegetsi bwa Donald Trump yoherezwa mu Rwanda

Abazoherezwa mu Rwanda no muri Libiya ni abakoreye ibyaha bikomeye ku butaka bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, kongeraho abafungiwe ku mipaka ya Leta zunze ubumwe za Amerika bashaka ubuhunzi ariko bakaba barabwimwe.Nk’uko ubutegetsi bwa Trump bubitangaza ngo ni mu rwego rwo gusukura Leta zunze ubumwe za Amerika no kwikuraho abagizi ba nabi bose.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika kandi iri mu biganiro n’ibindi bihugu byakwemera gufata abimukira, bikiyongera kuri Libiya n’u Rwanda byamaze kubyemera!

Ubona ute ibyo kuburabuza abimukira n’impunzi mu bihugu bikize no kubagurisha mu bihugu bikennye mu rwego rwo kubikuraho?

Iyi si,

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *