Lusoferi ni nde? Abenshi bavuga ko ari Satani. Siko mbibona! Ndabigusobanurira!

Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice

Abantu benshi basoma Bibiliya cyangwa Korowani kandi bajya mu nsengero, mu misigiti, mu makanisa no muri Kiliziya bazi bose ko Lusoferi ari nawe Satani ngo akiri mu ijuru. Nakuze mbyumva,na n’ubu ndacyabyumva. Nasomye Bibiliya yose (kuva mu Itangiriro kugera mu Byahishuwe) incuro zisaga 20 nyirangiza nkongera nkayitangira. None reka mbabaze mwese: mwakuye he ko Lusoferi ari we Satani?

II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Abansubije bose nta handi bavuga hatari muri Yesaya (Izayi) 14:12 handitse ngo :

“Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we,mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru,ukagwa.. !(Muri Bibiliya Yera).

“Mbese waba waramanutse ute mu ijuru, Nyenyeri yakirana,Mwana w’umuseke weya?…”- Bibiliya ntagatifu

Murabona ko mu kinyarwanda ntabirimo.Ariko iyo usomye uwo murongo muri Bibiliya yitwa King James version (mu cyongereza),iyo Nyenyeri yo mu ruturuturu cyangwa yakirana,bayiha izina Lucifer.Haranditse ngo

“How art thou fallen from heaven,O Lucifer,son of the morning”! (King James version)

Aha rero Lucifer abaye ikiremwa gihumeka,ahawe izina,nuko bikwira isi yose ko ubwo ari Satani akiri mu ijuru. Lucifer bisobanura iki? Bisobanura ngo “Shining one”(mu cyongereza) ngenekereje mu kinyarwanda ubwo ni “Utwaye umucyo” cyangwa “Ushashagirana”!

Lucifer: “The Shining one”(mu cyongereza) ngenekereje mu kinyarwanda ubwo ni “Utwaye umucyo” cyangwa “Ushashagirana”!

Lusoferi ni nde mu by’ukuri?

Tugarutse aho iryo Jambo ryakuwe muri Yesaya 14:12,rwose ntaho bihuriye na Satani. Havugwagamo (usomye igice cyose) umwami w’igihugu cy’igihangange cyitwaga Babiloni. Ako kazina kari nk’akabyiniriro ke!

None se kuki Umwami wa Babiloni iyo yiswe “Ushashagirana”,”Utwaye umucyo”(Lucifer)? Iyo usomye Yesaya (Izayi) 14:2 ubona ko nabwo yari kubyitwa nyuma yo guhanantuka,akikubita hasi! Ubwibone bw’umwami Nebukadinezari wa Babiloni bwatumye yikuza cyane,yumva ari mu bicu,ndetse hejuru y’inyenyeri z’Imana, hejuru cyane y’ibicu! (Soma Yesaya(Izayi)14:13,14.)

“Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka!  Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi, 14nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose.’Ariko uzamanuka ikuzimu ugere ku ndiba ya rwa rwobo. Yesaya(Izayi) 14:13-15.

Mu mvugo y’ubuhanuzi, “inyenyeri z’Imana” zari ubwami bwakomokaga kuri Dawidi (Kubara 24:17) bwategekeraga Sion(Zion).Uyu mwami wa Babiloni ariwe Nebukadinezari rero we,yiyumvisemo kuba inyenyeri yaka cyane kurusha izo nyenyeri z’Imana,ndetse yiyumvamo kuba “utwaye umucyo” w’isi yose,nuko yishyira hejuru y’Imana! Mu kugwa kwe rero,mu guhanantuka,yavugirwagaho n’abahanuzi bagira bati “ya Nyenyeri yaka,iguruma,itwaye umucyo w’isi” yarazimye!!

Ati ‘Ndamureba ariko si ubu, Ndamwitegereza ariko ntandi bugufi. Inyenyeri izakomoka mu bwoko bwa Yakobo, Inkoni y’ubwami izaboneka Iturutse mu bwoko bwa Isirayeli, Izagiriza inkiko z’i Mowabu, Izatsinda hasi Abasheti bose.-Kubara 24:17

Ese ntibyaba ari byo abantu bafatiyeho kugereranya iyo myitwarire ya Nebukadinezari n’imyitwarire y’umumarayika wahoze mu ijuru akaza kwishyira hejuru agahinduka “Satani”? Byenda gusa,kuko uwo nawe yishyize hejuru y’Imana isumbabyose- Uwiteka,Nyagasani, Uhoraho, Yehova-ashaka kuyisimbura no kwiha ububasha! Nawe kandi yaje guhanantuka.

None se ibyo bivuga ko Satani ari we Lucifer?

Ashwi, sibyo namba,iyo aza kuba ariko yitwaga Bibiliya iba yarabivuze yeruye. Urugero, Bibiliya itubwira amazina y’abamarayika babiri gusa. Malayika Gaburiyeli(Daniel 8:16,Luka 1:19) na Malayika mukuru Mikayeli (Ibyahishuwe 12:7).

Birumvikana ko buri mumarayika wese afite izina rye bwite,nkatwe abantu.Ndetse n’uyu mumarayika waje kuvamo umwanzi,urwanya Imana,nawe afite izina yitwaga,kimwe n’abandi bamalayika bandi babi bamukurikiye (aribo badayimoni)!

Kuki amazina yabo (Satani n’abadayimoni be) atazwi?

Si ngombwa cyane kuyamenya. Hari abamarayika benshi batazwi amazina,nkanswe ay’umwanzi Satani n’amashumi ye!

Hari uwabajije Malayika izina rye,aramusubiza ngo “Yego ko! Ubwo urambariza iki izina ryanjye,ko ari izina rihebuje”? (Abacamanza 13:18)! Ntibakunda kuvuga amazina yabo kuko baba bakora mu izina ry’Imana yabatumye.

Umwanzuro

Satani si izina,ni igisobanuro cy’uwo ari we. Satani bivuga “Urwanya” (Resister),cyangwa “Adui”/”Umwanzi”.Yiswe atyo kubera ibyo yakoze. Si ryo zina rye bwite yahawe n’Imana akiri kumwe nayo,mu ijuru. Lusoferi cyangwa Lucifer si izina rye!

Ubwo rero ntituzi izina Satani yitwaga akiri mu ijuru kimwe n’uko tutazi amazina y’abandi bamalayika b’Imana bo mu ijuru babarirwa muri za miliyoni nyinshi: tuzi gusa babiri! Kwiga Bibiliya bituma twirinda kuyitwerera ibyo itavuze,kuyongerera, cyangwa kugabanya kubyo yavuze.

Iyi si,

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *