Izi mpinja zavutse zimaze imyaka 30 ziriho.Soma inkuru mpamo yabo itangaje

Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice

Lydia na Timothy ni abana b’impanga.Ni abana ba Rachel na Philip Ridgeway (usanzwe ari ababyeyi b’abana bane), bavutse ku ya 31 Ukwakira 2022 muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Mu kuza mu isi kwabo, banditse amateka yo kuza muri iyi si nyuma y’imyaka mirongo itatu insoro zabo zikonjesherejwe mu byuma byabugenewe. Byagenze gute? Muri make “insoro zabyaye abo bana bombi zabitswe neza mu byuma bifatwa nk’inda bakuriramo mu buryo bwa gihanga (In vitro).Zakonjeshejwe mu kwezi kwa Kane (4) mu mwaka wa 1992” (Reba CNN). Mbere yabo, uwahigaga abandi bose mu kumara imyaka myinshi mu byuma bikonjesherezwamo urusoro akavuka nyuma y’imyaka myinshi yari Molly Gibson, umunyamerika wavutse muri 2020 avuye mu rusoro rwabitswe imyaka 27.

embryons congelés

Lydia na Timothy Ridgeway bavutse ku nsoro zahagaritswe gukura zigakonjesherezwa mu byuma byabugenewe muri mata (4)1992, bavuka ku ya 31 Ukwakira 2022, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Batangiye kubaho muri 1992, “bavuka kandi bahabwa ababyeyi” muri 2022

Twavuga ko bavutse bafite imyaka 30. Muri 1992 hari umugabi n’umugore we bashakanye biyemeje guhagarika insoro zabo eshanu, harimo n’izi mpanga. CNN igira iti: “Umugabo yari afite imyaka 50 kandi bakoresheje umugore w’umuterankunga watanze intanga ngore, w’imyaka 34.”

Kugeza mu 2007, insoro zabitswe muri laboratwari y’uburumbuke (y’insoro nzima) mbere yo guhabwa Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga insoro i Knoxville kugira ngo “kirinde abo bana kandi kizabahe ababyeyi bazabakenera”. Iyo umwana amaze kuvuka, ahabwa amazina y’ababyeyi bamusabye bazamurera ni nayo agaragara ku cyemezo cy’amavuko, si ay’ababyeyi batanze urusoro.

Si muri Leta zunze ubumwe za Amerika gusa kuko na hano mu Bufaransa babika insoro( impinja zikiri inda) kandi uzishakamo abana azihabwa ku buntu ntizishyurwa.”

Bavutse “bafite amagara mazina” kandi bombi “bafite ibiro byiza”

Ridgeways yabwiye itangazamakuru ryo muri Amerika ati: “Igihe twumvaga ibijyanye no kurera urusoro, twatekereje ko ari ikintu twifuza gukora.”Uwo mugabo n’umugore we bavuga ko bahisemo urusoro rwabitswe kera. Binyuze kuri CNN, se w’izi mpanga zavukiye imyaka 30 asobanura ko we n’umugore we batari bagamije “gufata insoro zari zarakonje cyane”, ahubwo ko bashakaga gusa gufata “abategereje igihe kirekire cyane kurusha abandi.” 

Muri Gashyantare 2022, insoro eshanu za ba bandi bazitanze muri 1992 zavanywe mu bukonje kugira ngo zongere zitangire gukurira mu byuma byabugenewe bundi bushya ariko harokokamo eshatu gusa. Bisabwe na Rachel Ridgeway, insoro eshatu zisigaye zimuriwe ahabigenewe muri Werurwe 2022. Muri izo nsoro eshatu, ebyiri gusa ni zo zarokotse iyimurwa. Timoteyo na Lidiya bavutse nyuma y’amezi umunani, ku ya 31 Ukwakira 2022. Bakivuka, “bari bafite ubuzima bwiza kandi bafite ibiro bisanzwe.” 

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya New South Wales (Ositaraliya) hamwe na 9.baby- Family and Fertility Centre (Ubutaliyani), bwatangajwe na CNN, uko kurerera inda mu birahure byabugenewe (in vitro) “bivamo kubyara ubuzima nyabuzima bwuzuye neza ku kigero kiri hagati ya 25% kugeza 40% by’insoro zose.

Nk’uko INED ibitangaza, mu Bufaransa, mu mwaka wa 2019, 3,7% by’abana batwitiwe mu ikoranabuhanga babyarwa hifashishijwe ubuvuzi bwa PMA ni ukuvuga Procréation Médicalement Assistée, harimo 2.9% babyarwa binyuze mu buryo bwa FIV bivuga Fécondation in Vitro . Nk’uko ibiro ntaramakuru Biomedicine, bibitangaza ngo akenshi, ubwo buryo bwo gutwitira no kubyarira mu byuma cyabgwa ibirahure byabugenewe bigenewe gusa abashakanye cyangwa abagore b’abaseribateri badashobora kubyara mu buryo karemano cyangwa iyo hari ibyago byo kwanduza abana indwara.

Iyi si

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

One thought on “Izi mpinja zavutse zimaze imyaka 30 ziriho.Soma inkuru mpamo yabo itangaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *