
Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice
Ikintu cyose kirengeje urugero ni kibi. Umugani wa kera w’Abongereza ugira uti: “Kurenza urugero mu kintu icyo ari cyo cyose ni inenge“. Imbaraga z’umurengera, Gukabya kugirira abantu ikizere, umudendezo ukabije, ubwenge burengeje urugero, ubugwaneza bukabije, kugira ishyaka rirengeje urugero mu bintu… ndetse n’umuvuduko ukabije. Ibintu byose birengeje urugero birangiza,byangiza ubuzima, byangiza umuryango, byangiza sosiyete tubamo. Hano ndaguha ibintu 14 wakabya kurenzamo urugero bikakugwa nabi, ndabuguha mu rwego rwo kubimenya kugira ngo ubyirinde ukomeze kugira ubuzima bwiza.

II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
Irinde gukabya muri ibi bintu bikurikira
1. Niba ukabya kuvuga cyane, uzabeshya.
2. Niba ukabya gutekereza cyane, uziheba.
3. Niba ukabya kurira cyane, uzahonga mu maso.
4. Niba ukabya gukunda cyane, uziheba.
5. Niba ukabya kwita cyane ku bandi, uzahemukirwa uzafatwa nk’ikirofa
6. Niba ukabya kwizera abantu cyane, uzagambanirwa wumirwe.
7. Niba ukabya kurya cyane, uzarwaragurika.
8. Niba ukabya kuryamira cyane, uzatindahara .
9. Niba ukabya gukunda iraha no kurya utwawe cyane, ntuzagira ejo hazaza.
10. Niba ukabya kwitera ibishahuro n’ibirungo by’ubwiza uzatakaza ubwiza bwawe.
11. Niba ukabya kureba ibikunyuzeho byose, uza indangare.
12. Niba ukabya kwiruka ku buzima cyane,uzabubura.
Nanone…
13. Niba ukabya kwitega ku bandi ibintu byinshi, uzumirwa.
14. Niba ukabya gutegereza kwiturwa ineza wagiriye abandi,uzahungabana

Nk’uko ubyumvishe, si byiza gukabya mu bintu byose.
“Ntukabe mu bantu banywa divayi nyinshi,No mu banyandanini bakunda kurya inyama,Kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena,Kandi ukunda ibitotsi azambara imyenda yacikaguritse.”-Imigani 23:20-21

HAKIZIMANA MAURICE .Suivez-moi également sur Whatsapp, Facebook,Twitter et sur Instagram