“Ubukene nyabwo si ukutagira amafaranga ahagije.Ni ukuba mu gihugu kibagiwe abana bacyo” (Ubuhamya)

HAKIZIMANA Maurice

Turi mu gihe cy’ubukonje bwinshi. Yakinguye urugi, yifubitse hose igitambaro gishaje, ingofero na ga … Imbere mu nzu hari hakonje kuruta ndetse no hanze. Umukecuru ufite imyaka 80, uba wenyine mu rugo mu nzu yoroheje,mbese nka we ubwe. Birigaragaza ko ikiruhuko cy’izabukuru kitamwemerera kubaho neza.

Si ifoto ye,ni iyo kwifashisha gusa (photo internet d’une française de 80 ans)

II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Njye namaze amasaha atatu nsana sisitemu ye yo gushyushya amazi yo koga: guhindura udu soupapes, gusana icyuma gishaje gishyusha mu nzu, gukurahi ingese hose no guharura urubobi. Igihe cyose nakomezaga kugerageza kumwenyura, yageragezaga kunsetse gato … dore ko ikirere cyari cyuzuye umwaga, imbeho ica ibintu, ahantu hose hacecetse hariho ukwigunga.Mbese mu bihe by’imbeho y’ubutita yo muri Iveri.

Ni uko ndangije, aranyitegereza amwenyura gato, arambwira ati: “Hahirwa Kanyamigezi uhora amwenyura…” Namusabye amayero 50. Nari namaze gukoreshaho 43, ariko ntacyo.Namuciye make cyane ashoboka. Yampaye inoti y’amayero 20 yongeraho, afite ipfunwe ati: “Nzaguha asigaye ku kwezi nimara kubona ka pansiyo kanjye ..

Nagendanye umubabaro mwinshi uvanzemo umujinya atari ukubera amafaranga, oya. Ahubwo kubera ko ibyabaye bitagombaga kubaho muri iki gihugu. Byari ku ya 9 z’ukwezi … kandi abona pansiyo gusa mu mpera z’ukwezi. Wakongeraho ama konji yo hagati, agomba gutegereza igihe kirekire kurushaho… kugira ngo ashyushye mu nzu, yoge utuzi dushyushye. Yongere kubaho.

Si ugutera imbabazi.Ni inkuru y’uburakari.

Iyi ntabwo ari inkuru yo gutera imbabazi uwo ari we wese.Ni inkuru y’uburakari…. Ni inkuru y’umujinya. Uburakari n’umujinya kubera sisitemu ya politike itererana abatumye ibaho,abayikoreye n’imbaraga zabo zose mu buto bwabo. Ubutegetsi butwara abantu kugera aho no kubona ibikenerwa by’ibanze bihinduka ibintu by’igitangaza, aho n’udufaranga twa pansiyo tutarenza ibyumweru bibiri by’ubuzima.

Nyamara we yarambwiye ati: “Nyakubahwa… n’utwo dufaranga sintuguha ubu. Nzatugushyirira mu gasanduku k’iposita nimbona uduhagije. Natwo ntuguhaye sinamara kabiri …”

Umva ntabwo ndi umukire. Sinshaka no kuba we. Ariko nzi ko ubukene nyabwo atari ukutagira amafaranga ahagije. Ubukene bubi ni ukuba mu gihugu kibagiwe abana bacyo.

“Ubukene nyabwo si ukutagira amafaranga ahagije.Ni ukuba mu gihugu kibagiwe abana bacyo”

Iyi si,

HAKIZIMANA MAURICE .Wankurikira kandi kuri :chaîne  ya WhatsappFacebook,Twitter na Instagram

One thought on ““Ubukene nyabwo si ukutagira amafaranga ahagije.Ni ukuba mu gihugu kibagiwe abana bacyo” (Ubuhamya)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *