
Nyuma y’ibihano by’urwunge byisukiranyije ku Rwanda kubera gutera Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo (M23), na nyuma yo guterna amagambo hagati y’aba bakuru b’ibihugu babiri, ubu noneho inkuru ihari ni uko Paul na Félix bombi,bucece,nta rusaku,batitaye ku bizabavugwaho, bafashe indege zabo bagahurira i Doha muri Qatari mu mishyikirani y’ibanga.
II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.

Qatar niyo ivuga Paul Kagame akumva
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo bahuriye i Doha muri Qatar bahujwe n’umukuru w’iki gihugu, bemeranya guhera hano bagakomeza ibiganiro biganisha ku mahoro arambye, nk’uko ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar ibivuga.Guhuzwa na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byerekana imbaraga n’ijambo iki gihugu gifite ku Rwanda n’inyungu u Rwanda na Kongo bifite mu kubana na Qatar.
Qatar niyo ivuga Paul Kagame akumva. N’igihe yavugaga ko atazigera arekura bibaho Paul Rusesabagina,na nyuma y’ibikangisho bikomeye bya Leta zunze ubumwe za Amerika,Paul Kagame yageze aho ava ku izima bucece,arekura Paul Rusesabagina kubera igitutu cya Qatar. Paul Kagame yahise amurekura tariki ya 24/03/2021 giturumbuka, ajyanwa mu rugo rwa ambasaderi wa Qatar i Kigali maze kuwa kabiri tariki 28/03 ahagurukira ku kibuga cy’indege cya Kigali Kanombe yemye ajya i Doha hashize iminsi akomereza iwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Perezida Paul Kagame yari yavuze ko uko byagenda kose, n’iyo haza igitero cya gisirikare kigafata u Rwanda,atazigera arekura Paul Rusesabagina. Biragaragara ko Qatar ifite imbaraga zidasanzwe kuri Paul Kagale n’u Rwanda n’inyungu itaheba muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo.

Intambara iraza guhagarara
Itangazo rya Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar kuri uyu wa kabiri rivuga ko Kagame na Tshisekedi bumvikanye ku bushake bw’impande zose ku “guhagarika imirwano kano kanya” nk’uko kasabwe n’inama yahuje imiryango y’ibihugu ya EAC na SADC mu kwezi gushize. Aba bategetsi kandi bemeranyije gukomeza gushaka amahoro biciye “mu biganiro bya Luanda/Nairobi byavuguruwe bigahuzwa”, nk’uko itangazo ry’iyi ministeri ribivuga.

Kongo DRC ikomeje gushinja u Rwanda kurutera yitwikiriye M23 aho ingabo z’u Rwanda ziri kumwe n’iza M23 ku butaka bwa Kongo, aho zafashe uduce twinshi turimo n’imigi ikomeye ya Bukavu na Goma.Kuba u Rwanda rwemeye ko rugiye “gutanga agahenge” ni intambwe ikomeye.Ubusanzwe ruburana ruhakana n’ubwo impuguke zose za ONU, leta ya Kongo DRC, n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi bishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23. Mu bihe bya vuba aha bishize u Rwanda rwatangiye gusa n’urutabihakana nka mbere, Paul Kagame yavuze yeruye ko ashyigikiye rwose M23, ko ayifitiye urukundo, kandi ko kubaho k’u Rwanda gushingiye ku gushyira ubwirinzi muri Kongo.
Dr.Mohammed Al-Khulaifi Minisitiri wa leta ya Qatar ushinzwe ubuhuza no gukemura amakimbirane, yatangaje ku rubuga X ko Qatar yemeza ko ibiganiro (hagati y’aba bagabo bombi) ari yo nzira nyayo “yo gukemura ukutumvikana hagati y’ibihugu” no kugera ku mahoro. Minisitri Al-Khulaifi yavuze ko bashimira aba bategetsi bombi ku guhurira i Doha kandi Qatar bizeye ko “ibiganiro bitaziguye” bizakomeza.

Ibiganiro by’i Luanda hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 byapfuye
Hagati aho, leta ya Angola yatangaje ko ibiganiro byari biteganyijwe gutangira i Luanda hagati y’umutwe wa M23 na leta ya Kinshasa bitabaye “kubera impamvu zikomeye”.
Ku wa mbere, umutwe wa M23 watangaje ko utazitabira ibi biganiro byari biteganyijwe uyu munsi, unenga ko abawukuriye bakomeje gufatirwa ibihano n’ibihugu bimwe na bimwe, kandi ko ibyo bigira ingaruka ku muhate wa Afurika wo gushaka igisubizo cy’intambara ya Congo, nk’uko ubivuga.
Leta ya Angola, nk’umuhuza, yatangaje ko “ikomeje imihate yose kugira ngo iyi nama izabe mu gihe nyacyo”, ikongeraho ko ibiganiro “ari cyo gisubizo cyonyine kirambye ku mahoro mu burasirazuba bwa DR Congo”.
M23 igiye kuba Amateka?
Ubwo ba Boss batangiye kwihurira,nta cyizere ko guhura kwa M23 na Kinshasa ukwayo bizagira icyo bitanga.

Twifashishije amasomo twakuye mu ntambara za Kongo n’u Rwanda zabanjirije iyi M23 y’iki gihe, urugero nk’igihe cy’uwitwa Jenerali Laurent Nkunda (ubanza ibumoso) mu mwaka wa 2009 ndetse no mu gihe cy’uwitwa Jenerali Bosco Ntaganda (wo hagati) na Sultan Makenga (ubanza iburyo ari nawe wagarutse ubu) bo muri 2013, twatekereza ko n’iyi M23 ya Jenerali Sultan Makenga; Corneille Nangaa n’umutwe we wa AFC wihuje na M23, bazarangira nk’abo bagenzi babo bababanjirije.

Bosco Ntaganda, Laurent Nkunda, Jules Mutebutsi, Bishop Runiga (mu kaziga ku ifoto), n’abandi, bahindutse amateka mu kanya nk’ako guhumbya. U Rwanda ni rwo rufite ijambo rya nyuma muri uyu mutwe wa M23 kimwe n’uko ari rwo rwari rufite ijambo rya nyuma mu mitwe yabanje ari yo M23 ya I, CNDP, RDC Goma, na AFDL. Politike ni nk’umukino w’ikinamico aho buri gace kaba gafite ugakina yarangiza agahigama abandi bagakina uduce twabo.
Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.