U Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi ruha amasaha 48 abakozi bose ba Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda kuba bazinze akarago

HAKIZIMANA Maurice

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bijyanye na dipolomasi.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko yafashe uyu mwanzuro ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa ako kanya, nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire yabwo ya gikoloni.Kubera iki cyemezo, U Rwanda rwategetse ko Abadipolomate b’u Bubiligi bagomba kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Guhagarika uyu mubano bibaye nyuma y’amasaha make Perezida Kagame aganira n’abaturage b’Umujyi wa Kigali ku wa 16 Werurwe, aza kwihanangiriza u Bubiligi.Yagize ati

“Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda. Ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugira ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza.”

Ibi kandi bije bikurikira umwanzuro u Rwanda rwafashe wo guhagarika gahunda y’ubutwererane n’Igihugu cy’u Bubiligi nyuma y’uko iki Gihugu cyafashe icyemezo cya politiki cyo guhitamo uruhande kikabogama ku kibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ububiligi bwahise busubiza

Minisitir w’Ububanyi n’amahanga w’Ububiligi bwana Maxime PREVOT yahise ajya kuri X maze yandika asubiza u Rwanda.

Yanditse ko Ububiligi bubabajwe n’icyemezo u Rwanda rufashe cyo gucana nabwo umubano no kwirukana aba dipolomates babwo mu Rwanda. Ibyo bigaragaza ubugwari bw’abayobozi b’u Rwanda,ko iyo hagize utumvikana nabwo bananirwa kwisobanura(ko batazi kuganira). Yasoje avuga ko nabwo burabikora gutyo nyine : guhamagaza abahagarariye u Rwanda mu Bubiligi, guhagarika burundu imikoranire yari igihari, no kwirukana aba diplomates bose b’u Rwanda bari mu Bubiligi!

U Rwanda ariko rwamaze guha amabwiriza abakozi barwo bari muri Ambasade ymu Bubiligi kuba bahavuye mu masaha 48 kandi buhita bufunga inyubako yakoreragamo Ambasade y’i Buruseli.Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda amaze kuvuga ko aba dipolomate babo batazitaba ihamagazwa ry’Ububiligi.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

2 thoughts on “U Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi ruha amasaha 48 abakozi bose ba Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda kuba bazinze akarago

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *