Ikiguzi cyo kubyara no kurera: Kuva umwana avutse kugeza ku myaka 25 aba amaze gutwara ababyeyi be 260.000€ ni ukuvuga 405.938 frw

HAKIZIMANA Maurice

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’ ikigo cy’ubwiteganyirize cyitwa AG cyo mu Bubiligi. Babaze ikiguzi kubyara bitwara, bakurikirana buri kantu kose kagurirwa umwana kuva avutse kugeza ku myaka 25 y’amavuko, maze basanga umwana atwara ababyeyi be 260.000€ (miliyoni zisaga 400 frw canke 836 134 Fbu ) kuva avutse kugeza yujuje imyaka 25.

Amafaranga yabazwe yose hamwe arimo “ay’ibyahi (couches/diapers), ibyo yariye byose n’amata n’imitobe yanyweye, ayagiye mu myidagaduro, ibikinisho, siporo, imyambaro, igare,na telefone ” nk’uko Le Soir yatangaje ibyavuye muri ubwo bushakashatsi ibyandika.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.

IYO UBYAYE UWA 2 IGICIRO KIGABANUKAHO GATO

AG yakoze ubushakashatsi igira iti: “Mu muryango ufite abana barenze umwe, impuzandengo y’ibiciro kuri buri mwana igabanukaho gato kuko amafaranga amwe nk’agendera mu gutembera , ibikinisho ndetse no kurera abana ashobora gukoreshwa ku bana barenze umwe icyarimwe “.

Ariko ni ha handi, iki giciro gikomeza kuba kinini 224.000 € (720 361,Fbu cyangwa 349 731 Frw) kandi iyi ni mwayeni y’abaturage basanzwe.Birumvikana ko mu bakire cyane byiyongera. Ubu bushakashatsi bwakorewe mu baturage bo ku lugabane w’i Burayi, mu Bubiligi.Uko biri kose, no mu baturage bo mu bindi bihugu bitakorewemo ubushakashatsi,kubyara no kurera bigenda birushaho guhenda cyane.

Murabona akamaro ko gutegura uwo mushinga/ igenamigambi witonze mbere yo kubyara na nyuma yo kubyara, ukazigama kandi ugakora cyane kuva umwana akiri muto cyane?

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

2 thoughts on “Ikiguzi cyo kubyara no kurera: Kuva umwana avutse kugeza ku myaka 25 aba amaze gutwara ababyeyi be 260.000€ ni ukuvuga 405.938 frw

  1. Puraburn You’re so awesome! I don’t believe I have read a single thing like that before. So great to find someone with some original thoughts on this topic. Really.. thank you for starting this up. This website is something that is needed on the internet, someone with a little originality!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *