Raporo ya 2025 y’Ibyishimo : Ibihugu bifite abaturage bishimye kurusha ibindi muri 2025 

HAKIZIMANA Maurice

Iyi Raporo ishingiye ku makuru yavuye muri Gallup Global Poll y’abaturage bo mu bihugu birenga 140. Ibihugu byashyizwe ku rwego rw’ibyishimo hashingiwe ku mibereho yabo igereranijwe n’iyo mu myaka itatu ishize,iyi irebana n’imyaka yo kuva 2022 kugeza 2024. Iyi Raporo ni ubufatanye hagati ya Gallup, ikigo cy’ubushakashatsi cya Oxford Wellbeing, ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe iterambere rirambye hamwe na Komite Iyobora ubwanditsi bw’ubushakashatsi.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.

Ubu bushakashatsi busaba buri wese mu bitabiriye gukorerwaho ubushakashatsi kuvuga uko ubuzima bwabo muri rusange buhagaze hashingiwe ku rutonde rugenderwaho. Raporo isuzuma ibintu bitandatu by’ingenzi mu gupima ibyishimo by’abaturage b’ibihugu:

(1) GDP/PIB ku muturage,

(2) Inkunga za Leta zihabwa abaturage,

(3) Icyizere cyo Kubaho/Kuramba n’icy’Ubuzima bwiza,

(4) Umudendezo/Kwishyira ukizana mu gihugu nta bwoba

(5) Ubuntu,

(6) Uko babona ibya Ruswa mu nzego zose.

Dore ibihugu 20 bifite abaturage bishimye kurusha abandi bose mu isi

Igihugu cya Finlande nicyo kiyoboye. Dukurikije Raporo y’uyu mwaka, yatangajwe kuri uyu wa kane tariki 20/03/2025, iki gihugu cyo mu majyaruguru y’isi  kimaze imyaka 8 yikurikiranya kiyoboye urutonde rw’ibihugu bifite rubanda rwishimye. Tekereza ko Leta zunze ubumwe za Amerika zitaza no mu bihugu 20. Uyu mwaka zaje ku mwanya wa 24, kandi zikomeje kusubira inyuma ziruka kuva mu mwaka wa 2012 iyo Raporo itangiye bwa mbere. Muri uwo mwaka(2012) zari ku mwanya wa 11.Ntizirawugarukah ukundi.

Finland, with people gathered here in Helsinki, is ranked the world's happiest country for the eighth year in a row.

Finlande, hamwe n’abaturage bayo bateraniye hano i Helsinki, yashyizwe ku mwanya w’igihugu cyishimye ku isi ku ncuro ya munani cyikurikiranya. Julia Kivel / Sura Finlande

Ku bijyanye n’ibyishimo, ibihugu byo mu majyaruguru y’isi bitanga urugero rwiza muri byinshi. Ku nshuro ya munani yikurikiranya, Finlande nicyo gihugu cyishimye ku isi.



“Ibihugu byo mu majyaruguru nka Finlande bikomeje kungukirwa n’ubuzima rusange bwa rubanda bwiza kandi bufite ireme, uburezi bwubatse neza ndetse na gahunda za Leta zo kurengera imibereho myiza ya bose. Ubusumbane mu mibereho nabwo buri hasi cyane. Abaturage bose nta we usigaye inyuma bitabwaho ”–Byavuzwe na Ilana Ron-Levey, umuyobozi mukuru wa Gallup.

Ilana Ron-Levey, umuyobozi mukuru wa Gallup.

Finlande, Danemark, Islande na Suède  -ibi buhugu bine bya mbere ku rutonde biraturanye – kandi byagumye kuba ku myanya byariho 2024. Noruveje bituranye yongeye kuza ku mwanya wayo 7 mu isi. Mu gihe gahunda z’imibereho myiza zita ku mibereho myiza y’abaturage ari ingenzi ku rutonde rwa mbere rwa Finlande, abantu na bo babigiramo uruhare nk’uko Helliwell abitangaza.

The Netherlands comes in at No. 5 in the 2025 rankings, right after four Nordic nations. Amsterdam is pictured.

Ubuholandi buza ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa 2025, nyuma y’ibihugu bine byo mu majyaruguru. Amsterdam iri ku ifoto. Koen Smilde / Ndi Amsterdam

Ibihugu 20 bifite rubanda rwishimye kurusha ibindi byose mu isi mu mwaka wa 2025



1. Finlande

2. Danemark

3. Islande

4. Suède

5. Pays-Bas

6. Costa Rica

7. Norvège

8. Israël

9. Luxembourg

10. Mexique

11. Australie

12. Nouvelle-Zélande

13. Suisse

14. Belgique

15. Irlande

16. Lituanie

17. Autriche

18. Canada

19. Slovénie

20. République tchèque

Ibya nyuma mu byishimo?

Afghanistan (ku mwanya wa 147) umwanya wa nyuma ku isi.Sierra Leone (umwanya wa 146), Liban (uwa 145), Malawi (uwa 144) na Zimbabwe (uwa 143) : ibi nibyo bihugu bitanu byaje inyuma y’ibindi byose mu kugira abaturage bishimye. Twavuga ko ari 5 bya mbere mu kugira abaturage batishimye.

Akira Raporo yose yuzuye muri format ya PDF wisomere

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice  II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.

9 thoughts on “Raporo ya 2025 y’Ibyishimo : Ibihugu bifite abaturage bishimye kurusha ibindi muri 2025 

  1. If you need a convenient and reliable transfer from/to Los Angeles airports, I advise you to pay attention to LAX Transfer. Excellent service, comfortable cars and punctual drivers. Suitable for both tourists and business travelers. I recommend using LAX Transfer. Checked personally!

  2. If you need a convenient and reliable transfer from/to Los Angeles airports, I advise you to pay attention to LAX Transfer. Excellent service, comfortable cars and punctual drivers. Suitable for both tourists and business travelers. I recommend using LAX Transfer. Checked personally!

  3. If you need a convenient and reliable transfer from/to Los Angeles airports, I advise you to pay attention to LAX Transfer. Excellent service, comfortable cars and punctual drivers. Suitable for both tourists and business travelers. I recommend using LAX Transfer. Checked personally!

  4. If you need a convenient and reliable transfer from/to Los Angeles airports, I advise you to pay attention to LAX Transfer. Excellent service, comfortable cars and punctual drivers. Suitable for both tourists and business travelers. I recommend using LAX Transfer. Checked personally!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *