“Ku bwa Joseph Kabila, Kongo yishyuraga u Rwanda miliyoni 66 z’amadolari buri kwezi mu myaka 18”-Jean Pierre Bemba Gombo

HAKIZIMANA Maurice

Amabanga ya Jean Pierre Bemba kuri Joseph Kabila,u Rwanda, Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo n’umutwe wa M23 wanabanje kwitwa CNDP.

Jean-Pierre Bemba yashyize hanze icyiswe umugambi ushobora kuba ukomeye cyane kurusha indi yose mu mateka ya vuba ya Kongo Kinshasa. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Top Congo FM, Minisitiri w’ingabo yashinje Joseph Kabila, Moïse Katumbi na bamwe mu bagize CENCO kuba baragize uruhare muri gahunda y’umugambi (wapfubye) wo guhitana perezida Félix Tshisekedi. Aya magambo akomeye agaragaza icyo yise abanzi nyabo bari imbere, bifatanije n’abanzi bo hanze,uw’imbere akaba ngo ari Paul Kagame, mu gikorwa gikomeye cyo guhirika ubutegetsi.





(1) Umugambi wo kwica perezida Félix-AntoineTshisekedi!

Jean Pierre Bemba ashinja yeruye Joseph Kabila ndetse na Moïse Katumbi gutegura umugambi wo kwica perezida Félix-AntoineTshisekedi! Avuga ko uwo mugambi unarimo bamwe mu bihayimana gatulika bo mu ihuriro CENCO rivuga ko ryo rishaka “kuganira” na Joseph Kabila,Paul Kagame,Corneille Nanga, M23, AFC,na Leta mu rwego rwo gushakira hamwe amahoro arambye no kwemera ibisabwa byose n’impande zose niba bishoboka.

Indi nkuru wasoma:Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo Perezida wa Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo: Ubuzima bwe,Igihugu cye, n’Amashuri ye

(2) Umugambi wo gucengera ingabo z’igihugu FARDC

Jean Pierre Bemba agira ati “Ibitero byose by’aba bantu ngo ni za CNDP na za M23 byabaga bigamije ikintu kimwe kandi babaga bari ku isiri na Joseph Kabila: Kwinjiza Abanyarwanda butwi mu ngabo za Leta ya Kongo(FARDC).

Wasoma kandi: Paul Kagame yashinje Félix-Antoine Tshisekedi ingengabitekerezo ya jenoside

(3) Ku bwa Joseph Kabila, Kongo yishyuraga u Rwanda miliyoni 66 z’amadolari buri kwezi mu myaka 18

Ikindi,mu myaka 18 yose Joseph Kabila yamaze ku butegetsi,Banki Nkuru ya Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo yahaga Paul Kagame (cyangwa Leta y’u Rwanda) miliyoni 66 z’amadolari buri kwezi. Byitwaga kwishyura ideni rihoraho ry’uko Pual Kagame yafashije Mzee Laurent Désiré Kabila mu ntambara yo gukura ku butegetsi perezida wa Zayire bwana Mobutu Sese Seko.

Jean-Pierre Bemba Gombo ni muntu ki?

Jean-Pierre Bemba Gombo, yavutse tariki ya 4/11/ 1962 avukira Bokada mu ntara(province) ya Nord-Ubangi. Ni umunyepolitike n’umwe mu bategetsi ba Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo.Yabaye Minisitiri w’intebe wungirije icyarimwe na Minisitiri w’ingabo z’igihugu kuva ku ya 23 Werurwe 2023 kugeza ku ya 28 Gicurasi 2024. Ubu ni Minisitiri w’intebe wungirije icyarimwe na Minisitiri w’ubwikorezi kuva ku ya 28 Gicurasi 2024.

Ni washinze umutwe wa politike na gisirikare witwa Mouvement de libération du Congo (MLC), bivuga “Umuryango uharanira kwibohora kwa Kongo”. Yigeze no kuba Visi Perezida wa Repubulika ushinzwe ubukungu mu gihe cy’inzibacyuho. Yafunzwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (Cour pénale internationale) imyaka igera ku icumi ashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu (crimes de guerre et crimes contre l’humanité) mbere yo kugirwa umwere mu 2018.

Iyi si,

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *