
Minisitiri Olivier Nduhungirehe ati « CEEAC n’ubundi yari umuryango ugeze aharindimuka »[IGIHE]. Mbibutse ko CEEAC (Communauté économique des États de l’Afrique centrale) ari Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati WANZE ko u Rwanda ruwuyobora maze narwo rukawusezeramo!
Indi nkuru: Ubufaransa buti: “Ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi ba M23 bagomba guhita bava muri Kongo”!

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.
(1)Ngo nta n’icyo wari umaze
Minisitiri Nduhungirehe ati “Ubundi u Rwanda nta kintu kigaragara rwungukiraga muri uyu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati, kuko uyu muryango uri mu miryango y’Akarere ya AU idakora neza, hari imishinga myinshi y’ibikorwaremezo, yo kwishyira hamwe, idakora. Rero ntabwo u Rwanda n’ubusanzwe mbere y’uko n’iki kibazo kinaza, rwabonaga inyungu igaragara muri uyu muryango wa CEEAC.”
(2) Ntituzawusubiramo,tuwusezeye burundu
Minisitiri Nduhungirehe ati: « Biragoye kuko byagaragaye ko uyu muryango na komisiyo yawo bikoreshwa cyane na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo bigeza n’aho byica amategeko shingiro y’uyu muryango….U Rwanda rwavuye muri CEEAC burundu, tukaba rero tutazawusubiramo.»
(3) U Rwanda rwashakaga kuwuyobora
Minisitiri Nduhungirehe ati : «Ubundi u Rwanda ni rwo rwari rutahiwe kuyobora uwo muryango nyuma ya Guinée équatoriale, kuko amahame shingiro ateganya ko ibihugu bisimburana ku buyobozi bw’uwo muryango hakurikijwe inyuguti (alphabet) z’Igifaransa. »
(4) U Rwanda rwababajwe n’uko banze ko ruwuyobora
Minisitiri Nduhungirehe ati: « Mu nama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu bya CEEAC yabereye i Malabo ku wa Gatandatu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye ko u Rwanda rutahabwa uwo mwanya, ibindi bihugu biwugize na byo biwuha umugisha. Ibyo byatumye u Rwanda rufata umwanzuro wo kwikura muri uwo muryango »
(5) Ngo n’ubusanzwe ni Umuryango ugeze aharindimuka. Nta cyo u Rwanda rwahombye
Minisitiri Nduhungirehe ati : «…CEEAC burya na mbere y’uko iki kibazo kiza wari umuryango ugeze aharindimuka, cyane cyane kubera ko hari imishinga myinshi y’iterambere y’ibikorwaremezo itarigeze ishyirwa mu bikorwa…..Hakabaho ikibazo cy’imiyoborere cyane cyane imiyoborere ya komisiyo, aho Perezida wa Komisiyo akora wenyine, atagisha inama cyangwa adakorana n’abandi bakomiseri, hakaba n’ikibazo rero cyo kugenzura imari, bikaba rero bitangaje kuko kuva mu 2020 nta genzura (audit) rirakorerwa uyu muryango, nk’uko biteganywa n’amategeko, akaba ari na byo bituma n’ibihugu byinshi bitagitanga umusanzu, muri uyu muryango.»

Umusozo
Si ubwa mbere u Rwanda ruvuye muri uyu Muryango rukawugarukamo kuko no mu 2008 rwawuvuyemo nyuma yo kugirana ibibazo n’Ubufaransa n’Igifaransa ariko rwo rwatangaje gusa ko ari ukugira ngo rushyire imbaraga mu yindi miryango rurimo, irimo EAC na COMESA. Nyamara rwaje kongera kuwugarukamo muri Kanama 2016.
Indi nkuru wasoma:U Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi ruha amasaha 48 abakozi bose ba Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda kuba bazinze akarago
CEEAC ni Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati ugizwe n’ibihugu bimwe muri byo bikize cyane buri ku buso bwa km carrés miliyoni 6,6, abaturage basaga miliyoni 200. Igihugu gikomeyemo kurusha ibindi ni Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo ifite abaturage basaga miliyoni 100 n’ubukungu kamere bwinshi.Uyu muryango ugizwe na:
- Angola
- Burundi
- Cameroun
- République centrafricaine
- République du Congo
- République démocratique du Congo
- Gabon
- Guinée équatoriale
- Rwanda (rwamaze kwikuramo muri 2025)[Reba]
- Tchad
- Sao Tomé-et-Principe
Mu Nama y’uyu Muryango yabereye Malabo, ibihugu byose bisigaye muri CEEAC byatoye umwanzuro n’amajwi 100% wo gufungura imipaka yabyo hakabaho urujya n’uruza by’abaturage babyo ubucuruzi n’ubuhahirane bidakumirwa na za gasutamo bikaba birahita bishyirwa mu bikorwa kuva tariki 30/08/2025.
Indi nkuru wasoma:Burundi-Rwanda: Jenerali Evariste Ndayishimiye perezida w’u Burundi yemeza ko u Rwanda nirubatera nabo bazatera u Rwanda!
Porofeseri Thierry Vircoulon, umwarimu n’umushakashatsi mu kigo cyitwa Centre Afrique de l’IFRI (Institut français des relations internationales), yabwiye RFI ko kwikura muri uwo Muryango k’u Rwanda nta na guto bizawuhungabanyaho kandi ko n’u Rwanda ntacyo ruzahungabanywaho cyane no kuba rutawurimo.
Iyi si,

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/