Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kategetse inyeshyamba za M23 guhita zishyira intwaro hasi

HAKIZIMANA Maurice

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kamaganye uburyo izi nyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ziri kwihuta cyane, aho umutwe w’inyeshyamba uvugwaho kuba ushyigikiwe n’u Rwanda wigaruriye uduce twinshi tw’ingenzi kuva intambara yatangira kandi ubu ikaba yamaze kwinjira mu duce twinshi tw’umugi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

BINTOU Keïta, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu ijambo rye yatanze mu buryo bwa videwo mu nama y’igitaraganya y’Akanama gashinzwe umutekano ku isi. Kinshasa, ku ya 29 Werurwe 2022. Radio Okapi.Ph/Jonathan Fuanani

 II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Ku cyumweru, tariki ya 27 Mutarama, akanama gashinzwe umutekano ku isi, kanzuye kati: “Uko kwamagira kwa M23 ni ihonyorwa rikomeye ry’ihagarikwa ry’imirwano ryari ryarumvikanyweho, ryongera ikibazo gikomeye gisanzwe cyo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kwimura abantu mu burasirazuba bwa RDC kandi bigahungabanya ingamba zo kugera ku mahoro arambye na politiki mu gukemura amakimbirane.”

Ako kanama kavuze ko kwaguka kw’ibirindiro by’umutwe w’inyeshyamba zishyigikiwe na Kigali mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho inyeshyamba zigaruriye uturere twa Masisi ku ya 4 Mutarama 2025 na Sake ku ya 23 Mutarama 2025 biteye inkeke. Abagize Kanama bagaragaje impungenge zao ku byo bise ibikorwa by’iterabwoba byugarije Goma, umurwa mukuru w’intara, bityo bikabangamira abaturage ibihumbi magana.

Imirwano hagati y’ingabo za guverinoma ya Kinshasa n’inyeshyamba iracyakomeje mu mujyi wa Goma no hafi yayo.

Abagize akanama gashinzwe umutekano kandi bamaganye “kuvogera mu buryo bw’agasuzuguro gakabije ” ubusugire bw’akarere ka RDC. Basabye ko izo ngabo z’u Rwanda zihita ziva aho shishi itabona kandi ko M23 nayo ihita ihagarika imirwano n’ishyirwaho ry’ubuyobozi bubangikanye ku butaka bwa RDC.

Ako kanama ka ONU kasabye u Rwanda na RDC kongera ibiganiro by’imishyikirano no kongera gusubukura ububanyi n’amahanga kugira ngo amakimbirane arangire kandi mu mahoro.

Kinshasa yo ishaka ko Ako Kanama k’umuryango w’abibumbye Gashinzwe amahoro ku isi gakora ibintu 5 byihutirwa

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC Madame Thérèse Kayikwamba Wagner mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano ku kibazo cy’igihugu cye, 26/06/2025. Ifoto ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga RDC


Ku cyumweru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yemeje ko, ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Kongo, ubwo yavugiraga i New York, mu nama y’akanama gashinzwe umutekano ku isi ku kibazo cyerekeye igihugu cye, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Kongo.

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kagomba, nk’uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo abitangaza,gufatira ibihano bifatika, harimo no gufatira imiungo, ndetse no guhagarika ingendo z’abantu bazwi bayobora ingabo z’u Rwanda zabateye, kandi hanafatwe icyemezo cya politiki cy’abayobozi ba Leta y’u Rwanda mu rwego rwa poitike.

Uwo muyobozi wa diplomasi ya RDC yavuze ibikorwa 5 bifatika Kinshasa isaba Loni aka kanya:

  • U Rwanda ruhagarike imirwano ingabo z’u Rwanda zihita ziva ku butaka bwa Kongo,
  • Gutanga ibihano bifatika,
  • Kubuza iyoherezwa mu mahanga ry’amabuye y’agaciro yanditseho u Rwanda,
  • Gukura u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu by’imbere ku isi mu gutanga umusanzu w’abasirikare mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye
  • Gushyiraho uburyo bwo kumenyesha buri gihe buri ntwaro yose igurishijwe u Rwanda n’ibihugu bigize uyu muryango cyangwa ibigo byigenga.

Kugira ngo ikibazo cy’umutekano kirangire mu burasirazuba bwa RDC kandi n’amakimbirane akomeje hagati ya Kinshasa na Kigali ashire, Umuryango w’abibumbye urasaba ko imishyikirano yakomeza,iyobowe n’umuhuza Joao Lourenço, perezida wa Angola, imishyikirano izwi ku izina ry’imishyikirano ya Luanda.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice  II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *