Goma: Ingabo za Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo zongeye kugenzura sitidiyo za RTNC (Televiziyo na Radiyo by’igihugu ishami rya Goma) ziyikura mu nzara za M23.

HAKIZIMANA Maurice

Imirwano ikaze yabereye i Goma ku mugoroba wo ku wa mbere, tariki ya 27 Mutarama, aho ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), zishyigikiwe n’ingabo zo kwirwanaho ziyita Wazalendo, zashyizeho umwete wo kurwanya inyeshyamba za M23, umutwe witwaje intwaro uvugwaho ko ushyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda.

(Ifoto yo kwifashisha gusa) Abasirikare ba congo bashimangiye ibirindiro byabo hafi ya Goma ku munsi wa kabiri wo gutana mu mitwe n’inyeshyamba za M23 (Ifoto yatanzwe na Monusco)

 II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Amakuru aturuka mu baturage baho avuga ko FARDC yongeye kugenzura sitidiyo za Radiyo na televiziyo by’igihugu cya Kongo (RTNC),ishami rya Goma yari yigaruriwe n’inyeshyamba za M23 mu gitondo. Kwigarurira ibi bikorwa remezo bifatika bifatwa nk’intsinzi ikomeye y’ingabo zigikomeye kuri Leta,ikaba n’intsinzi ya gisirikare n’iy’itangazamakuru.

Soma nanone: Le Conseil de sécurité de l’ONU ordonne les rebelles du M23 à déposer les armes à l’immédiat

Iyi mirwano yibanze mu turere twinshi, cyane cyane hafi ya RTNC aho FARDC ikomeje kurwanya inyeshyamba. Humvikanye kandi urusaku rukomeye rw’amasasu mu gace k’ikibuga cy’indege, aho ibintu bikomeje kuba bibi cyane. Mu gihe cy’imirwano irimo akajagari, imbaga y’abasivili yavuzweho ko yasahuye imitungo yo mu mazu ya gasutamu y’ikibuga cy’indege ndetse no mu tundi turere two mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni inkuru nkesha radiookapi.net

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice  II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *