Mama wawe arakaramba! Ni akabura ntikaboneke

Umwanditsi HAKIZIMANA Maurice

Ikiganiro hagati y’umubyeyi n’umuhungu we w’imyaka 25

“Ah mama…..izi saha koko uratinyuka gupfubya ibitotsi byanjye,nta soni “… ” Mbabarira mwana wa… Ariko wibuke ko mu myaka 25 ishize nawe wapfubyaga ibitotsi byanjye kuri aya masaha .”

 II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Ni ikiganiro hagati y’umusore w’ibigango na nyina.Uyu musore yari asinziriye cyane telefoni irasona arayihorera,irakomeza irasona kera kabaye arakanguka arayitaba ngo yumve ikibaye iryo joro:

Allô! Ninde?

Ese ntiwarebye nimero iguhamagaye?Ni njyewe….mama wawe!

Ahh Mama, habaye iki?

Ntacyo…..nta na kimwe bébé,nabuze ibitotsi gusa, nuko ndagutekereza nti hinga nguhamagare menye amakuru yawe! Umeze neza se mwana wa? ….

Ah mama, mama…..izi saha koko uratinyuka gupfubya ibitotsi byanjye,nta soni! Nari ngize ngo nibura hari ikibaye!! Ni ukuri nawe urakabya mama!! Hoshi ntugakabye!! Iki gicuku koko!!

Mbabarira mwana wa! Nibwiraga ko utarataha ko ukiri kumwe n’incuti zawe.Windakarira gutyo! Kandi wibuke ko…. mu myaka 25 ishize nawe wapfubyaga ibitotsi byanjye kuri aya masaha neza neza .

Uwo musore w’ibigango ntiyongeye gutora agatotsi kugeza bukeye,kubera ibyo nyina yari amaze kumubwira agahita anakupa!Mu nkoko,yari ageze kwa nyina amarira azenga mu maso amusaba imbabazi z’ibyo yamubwiye adatekereje,aramuhobera,bombi bazenga amarira ku maso!

Kandi wasanga ugifite mama wawe?Aracyariho?Ufite amahirwe twese tudafite.Ntuzigere ubwira mama wawe ikintu cyatuma amarira amutemba ku matama! Ntuzigere utuma akuvuma!!Mama wawe arakaramba,wowe ukimufite. Uwanjye yancitse kare,kare cyane!!

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

3 thoughts on “Mama wawe arakaramba! Ni akabura ntikaboneke

  1. Sweet blog! I ffound iit while brtowsing on Yahoo News. Do you hhave anyy
    suggestjons oon howw too gget listed inn Yahoo News?
    I’ve been trying for a while butt I never
    seem too get there! Cheers

  2. What i don’t undrrstood is actuakly how you are not actually much more
    neatly-appreciated than yoou maay be right now.
    You are vdry intelligent. Youu know thus significantly
    when itt ckmes too this subject, made me individually consider it from a lott off numerous angles.
    Its like menn annd wkmen aren’t interessted until it’s something to doo with Girl gaga!
    Yourr personal stufdfs great. Allways take care of
    itt up!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *