Rudakubana yacecetse ahanini mu ibazwa rya polisi, ndetse agaragaza kwishimira ibyo yakoz, kwirata no kwishongora, nta kwicuza na guke. Mu gihe yabazwaga n’abapolisi, uyu mwicanyi yagize ati: “Nishimiye ko bapfuye,” yongeraho ati: “Ntababeshye, rwose nta cyo bimbwiye na gato.”
Umushinjacyaha mukuru, Inspector Jason Pye, yagize ati: “Ntabwo yavuze mu ibazwa ariko hari abantu yavuze mu mazina ko nabo azabica. Twabimenyesheje imiryango yabo, biteye ubwoba. Byerekana gusa ko aticuza rwose. »
Mu rukiko yarisekeraga gusa
Mu rukiko yakomeje ibikorwa bye by’ubugome bukabije yibasira imiryango yashegeshwe n’ubwicanyi bwe, maze aho kwicuza no gusaba imbabazi umusogosi Rudakubana yaramwenyuraga mu rukiko ubwo yashinjwaga ubwo bwicanyi butatu nyuma y’ iminsi mike y’ubwicanyi bwe. Yaranzwe n’ “inseko nini” ubwo yinjiraga mu cyumba cy’urukiko mbere yo gupfuka mu maso mu gice gisigaye cy’urubanza. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umunyamakuru wa Daily Express, Chris Riches wari wagiye gukurikirana uru rubanza yavuze ku “ntimba “ yumvise we ubwe igihe yarebaga Rudakubana amwenyura. Bwana Riches, ni umwe mu banyamakuru ba mbere babonye ubugome butagira izina bwa Rudakubana imbonankubone. Aragira ati:
“Narebye mu maso y’umwicanyi ruharwa Axel Rudakubana – kumwenyura kwe kwa kigome ntikuzigera kumvamo… ..Isura mbi irimo kumwenyurana ubugome nta kintu na kimwe nayigereranya nacyo, nta kintu kibi ndabona nkawe… Guhindukira akareba abanyamakuru inyuma y’ikirahure kinini cy’urukiko,kuri Rudakubana,kuri we ubwe ibikorwa byo mu rukiko mu gitondo byose byari bishimishije -kuri we byari ibirori, amwenyurana ubugome ntarabona ku isi – yishimye cyane mu maso ubwo yandebaga hamwe na bagenzi banjye tugahuza amaso. Umuhungu w’imyaka 18 useka ntacyo yitayeho kandi wumva yarakoze igikorwa cy’indashyikirwa. Twese twaratangaye“.
Rudakubana kandi yemeye ibyaha umunani aregwa byo gushaka kwica birimo abandi bana umunani, amazina yabo akaba adashobora gutangazwa kubera umutekano wabo, ndetse no gushaka kwica abandi bantu bakuru, Leanne Lucas na Jonathan Hayes. Yiyemereye kandi ko yafatanywe icyuma gityaye ahantu rusange(mu ruhame), icyuma cyo mu gikoni gityaye cyane, kandi yemera icyaha cyo kuba yarakoze uburozi bw’ibinyabutabire bwa ricin, ndetse ko yasanganywe amakuru ashobora kuba ‘ingirakamaro ku muntu wakoze cyangwa utegura igikorwa cy’iterabwoba, ni ukuvuga inyandiko ya PDF yitwa « Military Studies in the Jihad Against the Tyrants: The Al-Qaeda Training Manual » (ngenekereje mu Kinyarwanda ni “Ubushakashatsi bwa Gisirikare muri Jihadi Ntagatifu bwo Kurwanya Abanyagitugu: Igitabo cy’amahugurwa ya Al-Qaeda“) Reba iyo nyandiko yasanganywe ukanze aho hepfo.
Yicaye acuritse umutwe mu maguru hafi kumukora ku mavi, Rudakubana yatontomye mu rukiko agira ati “ibyo byaha 16 byose narabikoze rwose”. Uku kwemera ibyaha byose byatunguye umucamanza, abanyamategeko ndetse n’itangazamakuru. Gusa bene wabo ba ba bana basogoswe na Rudakubana ntibari baje mu iburanisha ngo bumve umwicanyi w’abana babo yemera icyaha ku mugaragaro n‘ubwishongozi bwinshi. Umushinjacyaha Deanna Heer KC yemeje ko iyo miryango itari ihari kuko ubusanzwe urubanza mu mizi rwagombaga gutangira ku wa kabiri, tariki 21 Mutarama 2025.
Nta kimenyetso cyerekana ko Rudakubana yari guhindura ukwemera ibyaha kwe mu iburanisha mu mizi. Iburanisha ryagombaga kwibanda ku bibazo by’amategeko mu gutangira urubanza rw’ibyumweru bine, ryarangiye mu minota irenga 15. Umucamanza Goose yagejeje ijambo ku rukiko nyuma yo kwirega, agira ati: “Nzi ko uyu munsi imiryango y’abiciwe abana itari hano ngo yumve ibyo uvuga. Ubu wemeye ibyaha byose biri muri iyi nyandiko y’ibirego wemera na buri kirego kirimo. »
Umubyeyi w’umwana umwe wacitse ku icumu rya hariya Southport, agakobwa kateye icyuma ntigapfe ariko bikakaviramo ikibazo cyo “mu mutwe”, avuga ko atekereza ko Rudakubana “yahinduye ibitekerezo akemera vuba vuba ibyaha byose ashinjwa kuko yizera gusa ko byatuma agabanyirizwa ibihano”. Se w’uwo mwana wamurokotse ariko bikamuviramo kubagwa nyuma y’igitero, yatangarije ikinyamakuru The Sun ati: “Yemeye vuba vuba ibyaha byose ashinjwa kugira ngo arebe ko byatuma agabanyirizwa ibihano. Ni ugusambagurika gusa si ukwicuza. »
Kwanga kuvuga mu rukiko
Ku munsi wa mbere w’urubanza rwe, Rudakubana yambaye ikositimu yijimye hamwe na mask yo kwa muganga, yinjiye lu rukiko ahita yiyicaza ku ntebe,yari afite umuherekeza, maze yibika umutwe mu mavi.
Asabwe kwiregura, Rudakubana yasuzuguye urukiko yanga guhaguruka igihe yabisabwaga,akomeza kwiyicarira umwanya muto. Yaracecetse kandi igihe yasabwaga kuvuga izina rye. Abapolisi bamaze kwemeza ko iburanisha mu mizi rishobora gutangira, Rudakubana yasabwe kongera kuvuga izina rye, ariko arongera araceceka. Stanley Reiz KC, umwavoka , yagize ati: « Uregwa n’ubwo yanze guhamya umwirondoro we, twese turemeranya tudashidikanya ko uyu mugabo wicaye mu ntebe y’abaregwa ari we Axel Rudakubana, kandi ko ari kumva neza ururimi turi gukoresha mu rukiko. »
Umucamanza Goose arabaza ati : « Yahisemo kutavuga? », ni uko umwavoka M. Reiz arasubiza ati : «Yego » Maze abaza niba ari ngombwa ko bongera gusubiramo ibirego byose ashinjwa – birakorwa, maze noneho Rudakubana aratobora aravuga,avuga ko byose byose abyemera.
Umucamanza Bwana Goose yategetse uyu mwicanyi kuva mu mwanya we w’abasomewa kuko yavuzaga induru nyinshi mu gihe cy’isomwa ry’urubanza rwe mu rukiko rw’ikirenga rwa Liverpool. Ubwo Rudakubana yavaga mu cyumba cy’iburanisha urubanza rumaze kudurumbanywa, abandi bagize umuryango we bazunguje imitwe bavugira hejuru bati “uri ikigwari”.
Rudakubana yaranguruye ijwi abasubiza ati: “Ntabwo ari amakosa yanjye, ndumva ntameze neza.” . Umucamanza Goose yabwiye urukiko ko ushinjwa aragarurwa mu rukiko kugira ngo akatirwe uwo munsi nyine, kandi ko urubanza rushobora no gukomeza adahari.
Nyuma y’ikiruhuko cya saa sita, Rudakubana yagaruwe shishi itabona mu rukiko; arabanza araranganya amaso mu cyumba cy’urukiko mbere gato yo kwicara akongera gushyira umutwe ku mavi. Abahohotewe n’imiryango yabo bagaragaje ubutwari bumva bitonze ibimenyetso bifatika byose bihamya umwicanyi.
Akimara kwinjira mu cyumba cy’urukiko, umucamanza Goose yagize ati: “Ushinjwa yasuzumwe neza kandi basanze ari mutaraga ku buryo ngta mpamvu n’imwe afite yo kutitaba urukiko muri iki gihe; naramuka yongeye guteza akaduruvayo arasohorwa ariko urubanza rukomeze . »
Umwavoka Stan Reiz wunganira uregwa, yavuze ko uregwa afite ubushake bwo kwitaba urukiko kandi ko yumva akamaro ko kudahagarika imirimo yarwo yongeraho ko yizeye noneho biragenda neza. Acecetse, Rudakubana yakomeje kubika umutwe hasi mu gihe umucamanza Deanna Heer yasubukuraga isomwa ry’imyanzuro y’urubanza.
Ubuhamya bubabaje bw’umucikacumu
Umukobwa w’imyaka 14 warokotse igitero cy’icyuma ariko umwirondoro we ntushobora gutangazwa kubera impamvu zemewe n’amategeko yatanze ubuhamya mu rukiko rw’uburyo “umunsi we wahindutse inzozi zidashira”. Mu buhamya yatangiye ku ikoranabuhanga hifashishijwe amashusho ya videwo, ako gakobwa kagize kati :
“Intangiriro y’inzozi zanjye zidashira zatangiye nkikubona urya munsi. Natekereje ko urimo kudukinisha gusa. Nakubonye wambaye umupira wawe w’icyatsi kibisi wambaye na mask. Ibyo nibuka cyane kuri wowe indoro yawe teye ubwoba. Ntabwo wasaga nk’umuntu, wasaga nk’uwahanzweho n’amashitani. Narebye uko usogota umuntu wa mbere, uhita uza unsanga. Ndabyibuka nk’aho wagendaga muri “relanti” buhoro buhoro. Wansogose n’ icyuma ku kuboko, ni uko ndahindukira, nabwo ukomeza kuntera ibyuma mu mugongo, n’ubwo nahise mba ikinya. Ndibuka ko icyo numvise gusa ari abantu bataka, natitizwaga n’ubwoba. Nabashije kwiruka mvirirana mbona irindi tsinda ry’abakobwa bari hamwe, ntangira gusakuza ngo bamanuke kuri esikariye biruke. Ndibuka ko nabasunitse n’imbaraga nyinshi kugirango bave aho biruke baguhunge. Sinari ngishishikwajwe n’ ubuzima bwanjye ahubwo numvaga ngomba kugerageza gutuma abantu bose bari aho baguhunga bakajya ahari umutekano – nicyo kinytu cya mbere cyari kinshishikaje. …..”Ku mubiri, narakize, ariko inkovu zanjye zikomeza kwibutsa ibyo wankoreye, wadukoreye twese. Nta muntu ushyira mu gaciro washoboraga kubikora. Ibyo wakoze ni ubunyamaswa,uri inyamaswa muntu. Winjiye mu cyumba cyuzuye abana batagira kirengera. Mpa impamvu y’ibyo wakoze numve. Waje witwajwe intwaro ubaga usogose abana n’imbugita. Nizere ko ubuzima bwawe bwose ushigake kubaho mu isi uzabubaho wumva neza ko twese tukwita ikigwari.“
Amagambo yuje agahinda y’umwe mu babyeyi biciwe
Jenny Stancombe, nyina wa Elsie Dot Stancombe w’imyaka irindwi, yavuze ko iyicwa ry’umukobwa we ari “igikorwa cyakozwe n’ikigwari” mu magambo yavugiye mu rubanza rwa Rudakubana. Jenny yabwiye Rudakubana mu buryo butaziguye,ati: “Ibyo wakoze ntabwo byari ubugome gusa kandi si bibi gusa; ni n’igikorwa cy’ikigwari. »
Ifoto y’umuryango: Bebe King wishwe asogoswe na Rudakubana umuryango ‘warashenguwe cyane’
Ifoto y’umuryango : Alice da Silva Aguiar, wari « akana k’agakobwa kahoraga kishimye bitavugwa »
Ifoto y’umuryango : Elsie Dot Stancombe yari «agakobwa gakundwa ,na buri wese» ku ishuri
Ifoto ya PA Media: Abantu bashyira indabo aho igitero cya Rudakubana cyabereye
Axel Rudakubana yakatiwe igifungo cya burundu,kidashobora kugabanywa ngo kijye mu nsi y’imyaka 52
Hello i think that i saw you visited my weblog so i came to Return the favore Im trying to find things to improve my web siteI suppose its ok to use some of your ideas
I have been exploring for a little bit for any high-quality articles or blog posts in this kind of area . Exploring in Yahoo I at last stumbled upon this web site. Studying this info So i am satisfied to exhibit that I’ve an incredibly just right uncanny feeling I came upon exactly what I needed. I so much definitely will make certain to don抰 fail to remember this website and give it a glance regularly.
Hello i think that i saw you visited my weblog so i came to Return the favore Im trying to find things to improve my web siteI suppose its ok to use some of your ideas
I have been exploring for a little bit for any high-quality articles or blog posts in this kind of area . Exploring in Yahoo I at last stumbled upon this web site. Studying this info So i am satisfied to exhibit that I’ve an incredibly just right uncanny feeling I came upon exactly what I needed. I so much definitely will make certain to don抰 fail to remember this website and give it a glance regularly.