Isiraheli na Iran: Iyi ntambara yahishuye intege zitari zizwi za Dôme de fer

HAKIZIMANA Maurice

Niba hari ahantu Israel irinda cyane,yashyize cya gisenge cyane cyizwi ku izina rya Dôme de fer ni inyubako za Minisiteri y’Ingabo, n’Iz’icyicaro cya Mossad,Urwego rw’ubutasi n’icyicaro cya Minisitiri w’intebe ari nawe mukuru wa guverinoma n’umugaba w’ikirenga w’ingabo!Nyamara aho hantu hatatu hose hakubiswe na za missiles za Iran! Bwa bwirinzi bwasamye missiles nke izindi zigera aho zatumwe !

Bateri za Dôme de fer zikoresha.

Radar Elta ELM-2084.

Makete za missile Tamir ibisasu byoherezwa na Dôme de fer. Ireshya na 3 m z’uburebure, n’umubyimba wa 160 mm igapima 90 kg.

Iyi ni Radar ikoresha Dôme de fermu cyaro cyo mu majyepfo ya Isiraheli

Iyi ntambara yahishuye intege zitari zizwi za Dôme de fer

Ni byo. Iki gisenge cy’icyuma cy’agatangaza cyakoze akazi gakomeye, cyarinze Isiraheli kuba umuyonga. Cyaragerageje. Ku ruhande rwa Iran,Isiraheli yagaragaje imbaraga za gisirikare n’iz’ubutasi (gusuma urusaku). Iran yarakubiswe ndetse cyane! Abagaba bakuru bayo,inganda,ububiko bw’igitoro,…byagizwe ivu.

Igitangaza benshi ariko,si ugukubitwa kwa Iran ahubwo ni ukwa Israel yamaze imyaka myinshi yigamba kuba igihugu gitera gusa, kigera aho gishaka hose,ariko cyo kidaterwa kandi gisakajwe ubwirinzi bw’icyuma(dôme de fer)-bw’umutamenwa!

Ubu Israël iri gutabaza incuti ngo zigire bwangu ziyitize indi mitamenwa idatoboka n’intwaro nyinshi kuko iri kurwanira rimwe ahantu hatandukanye!Ni ubwa mbere mu Mateka Isiraheli yataka. Ni ubwa mbere yasaba inkunga z’ibihugu bt’incuti. Ni ibyo, iyi ntambara ya Isiraheli na Iran yahishuye intege zitari zizwi za Dôme de fer. Ikindi kandi iyi ntambara ishobora kuzaba ndende nk’iy’Uburusiya muri Ukraine !

Donald Trump na OTAN biri ku ruhande rwa Israël ariko Trump we,wiyemeraga ko ariwe « Mesiya » ugiye guhagarika intambara mu Isi ahereye ku ya Poutine muri Ukraine asa nk’uwacitse intege kuko byamunaniye guhagarika imwe,atazashobora guhagarika eshatu..

Noneho ageze aho gusaba Poutine kuba umuhuza mu mishyikirano « y’amahoro » muri Iran na Israël.Iran isa nk’itagifite ibyo gutakaza yasezeranyije isi ko «ISIRAHELI IZASENYWA KU BURYO ITAZONGERA GUTURWAMO ».

Abasoma umurongo w’ibihe,twibonera ko iyi si imaze guta contrôle,igeze mu bihe byayo bibi kurusha ibindi byose,aho ibitwaro bya kirimbuzi bishobora kumara imbaga,aho abanyembaraga bo muri iyi si barwaye ibisazi!

Iyi si||

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

3 thoughts on “Isiraheli na Iran: Iyi ntambara yahishuye intege zitari zizwi za Dôme de fer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *