
Itangazo ry’amahoro ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’ibiganiro by’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, na Repubulika y’u Rwanda. Ni ibiganiro byabereye muri iki cyumweru i Washington, D.C.
Media Note
Source: Office of the Spokesperson
18 Kamena 2025
Inyandiko ikurikira yasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, icyarimwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, na Repubulika y’u Rwanda nk’umwanzuro w’ibiganiro by’amahoro byabereye muri iki cyumweru i Washington, D.C.
Intangiriro y’inyandiko :
Kuri tariki ya 18 Kamena 2025, amatsinda y’abahanga baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Repubulika y’u Rwanda yasinye inyandiko y’amasezerano y’amahoro, imbere y’ Umunyamabanga Mukuru w’Amerika ushinzwe politiki, Allison Hooker, inyandiko itegura uruhushya rw’abaminisitiri rwo gushyira umukono kuri ayo masezerano burundu tariki ya 27 Kamena 2025, aho ibyo bihugu bishyamiranye bizasinyira imbere y’Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, bwana Marco Rubio.
Ashingiye ku Masezerano mvugo y’Ibitekerezo (Declaration of Principles)(Reba inyandiko Amerika yasinyishije u Rwanda na Kongo RD amasezerano yo kutazongera kuvogera[na] ahubwo bagashaka ibyateza imbere “umutekano, n’ubukungu” mu baturage babyo! Yasome hano!) yasinywe tariki ya 25 Mata 2025, ayo masezerano yakozwe mu minsi itatu y’ibiganiro bigamije kuzana umuti mu byerekeye politike, umutekano n’imibereho y’ubukungu.
Ayo masezerano arimo ibyemezo byo kubaha Ubusugire no kutavogera ubutaka bw’ikindi gihugu mu bya gisirikare; kuva mu turere twose twafashwe, gushyira intwaro hasi kw’inyeshyamba zose no kwinjiza mu ngabo z’igihugu bamwe na bamwe mu nyeshyamba zigometse kuri Leta (leta itabihatiwe) ; gushyiraho uburyo bwo guhuza umutekano hifashishijwe CONOPS ya tariki 31 Ukwakira 2024; gufasha mu gucyura impunzi mu gihugu, kimwe gutanga ubufasha bw’ubutabazi; hamwe n’ishyirwaho ry’imikoranire mu by’ubukungu ku rwego rw’akarere.
Nk’Igice cy’itangiza rihoraho hagati y’ingamba zo gufasha z’Amerika na Leta ya Qatar, Leta ya Qatar yaje mu biganiro kugira ngo yemeze ko ibikorwa byabo byombi bijyanye kandi bifitanye isano mu bigamije ibiganiro n’amahoro muri ako karere. RDC n’u Rwanda byombi byishimiye cyane uruhare rukomeye n’imbaraga zashyizwe hamwe n’Amerika na Qatar nk’abafatanyabikorwa mu kugera ku gisubizo cy’amahoro arambye.
Dutegerezanyije ishema n’ibyishimo imishyikirano y’abakuru b’igihugu byombi izabera i Washington, D.C., izafasha mu gushyira imbere amahoro, umutekano, n’iterambere ry’ubukungu mu karere k’ibiyaga bigari ka Afurika.
Inyandiko irarangiye.

——————————————————————————————————————–
Ce monde

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II To follow my channel Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.
Hasanpaşa su kaçak tespiti Su kaçağını kırmadan çözmeleri beni çok memnun etti. https://techfestcitp.com/read-blog/12850
I really like reading through a post that can make men and women think. Also, thank you for allowing me to comment!
**vivalis**
vivalis is a premium natural formula created to help men feel stronger, more energetic, and more confident every day.
**backbiome**
backbiome is a naturally crafted, research-backed daily supplement formulated to gently relieve back tension and soothe sciatic discomfort.