Mu Rwanda,kwigisha Ubuhanuzi bw’imperuka mu ivugabutumwa birabujijwe.Dore izindi nyigisho zibujijwe

HAKIZIMANA Maurice

Kuri uyu wa 20 Kamena (ukwezi kwa 6) 2025, Leta y’u Rwanda binyuze muri RGB (Rwanda Governance Board) yamuritse icyo yise “imirongo ngenderwaho ku ivugabutumwa ryuzuzanya n’indangagaciro nyarwanda”, akaba amabwiriza akarishye y’uko Abanyarwanda bakwiye kugezwaho ivugabutumwa, mu byo Leta yise “mu buryo butabangamiye uburyo bw’imibereho yabo”. Ni inkuru dukesha ikinyamakuru IGIHE cyandikirwa mu Rwanda.

Dr. Usengumukiza wo muri RGB asobanuye ko mu bibujijwe harimo inyigisho y’ibitangaza

II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Mu Rwanda,kwigisha Ubuhanuzi bw’imperuka mu ivugabutumwa BIRABUJIJWE.Dore ibyo utemerewe kuvuga mu nyigisho zawe mu rusengero, kiliziya, umusigiti, ikanisa,isinagogi n’inzu y’ubwami!

(1) Ko imperuka iri hafi kuba

(2) Ko nta gushaka /guhirimbanira gushaka iby’Isi [Kubuza abantu kwishakira ubutunzi/amafaranga uvuga ko bagomba gushaka iby’ubwami bw’ijuru]

(3) Ko umushumba cyangwa umukuru n’umwigisha ari uwo kubahwa birenze urugero ahabwa amazina y’ibyubahiro n’inyito bimushyira hejuru agasa nk’ikigirwamana

(4) Ko Imana na Yesu bakora ibitangaza binyuze mu Muvugabutumwa runaka! Ibyitwa « ibitangaza by’ibinyoma » biraciwe!

Leta yongeyeho iti :”Ibwiriza riravuga riti ’Ntidushaka umuvugabutumwa wizeza abantu ibitangaza’.”

(5) Ko abayoboke bakusanya amafaranga binyuze mu buryo bwo kubarindagiza/kubabeshya cyangwa se gukandamiza. Urugero(Leta yatanze) ni nko kwigisha ko uramutse utanze amafaranga, wabona Visa yo gutura mu bihugu nka Amerika.

Aya mabwiriza yasobanuwe (mu izina rya Leta y’u Rwanda binyuze muri RGB)na Dr Usengumukiza Félicien mu kiganiro n’abanyamakuru!

Inkuru irarangiye!

Ibibazo:

(1) Muri aya mabwiriza yo kubwiriza no kwigisha « ijambo ry’Imana »,ni irihe ubona rishyize mu gaciro? Ni irihe cyangwa ayahe ubona adakwiriye?

(2) Ku bakoresha Bibiliya,usanze ari ibihe bitabo bya bibiliya,ibice(imitwe) n’imirongo muzajya musomera abantu muri gutitira ?

Iyi si

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice IIKunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *