DOGE: Elon Musk asize Doge,kugenda kwe kwakozwe bucece. Ku rubuga rwa X ku wa gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi, uyu muyobozi wa Tesla yatangaje ko yisubiriye mu bucuruzi bwe, n’ubwo atavuze ku mugaragaro ko avuye muri politike ya Trump. Nk “umukozi wa leta udasanzwe,” Amategeko yemeraga ko yashoboraga gukorera muri guverinoma y’Amerika iminsi 130 gusa, kugeza uyu munsi ku wa gatatu, 28 Gicurasi 2025.
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025, ni umunsi wa nyuma wa Elon Musk muri DOGE, ishami rya leta rishinzwe kugenzura imikorere y’inzego,ryashyizweho na Donald Trump.
Ni iki uyu mutware wa Tesla yagezeho? Reka turebere hamwe ibyanditswe na Ouest-France kuwa 28/08/2025.
Ageze muri Doge, iyi ntego yari yagabanijwe kugera kuri tiriyari imwe y’amadolari. Igiteranyo umuyobozi wa Tesla atigeze abasha no kwegereza kugeraho. Kuva ku wa kabiri, tariki ya 27 Gicurasi, urubuga rwa Doge rwatangaje ko hinjijwe miliyari 175 z’amadolari gusa, nk’uko bivugwa.
Hagati aho, nk’uko ikinyamakuru New York Timeskibitangaza, 12% by’abakozi miliyoni 2.4 bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bahatiwe kuva mu mirimo yabo cyangwa barirukanwa (harimo n’abo mu kigo gishinzwe imfashanyo y’iterambere, Ijwi rya Amerika, ndetse n’igice kinini cy’abo mu ishami ry’uburezi). Ariko benshi basubijwe mu cyemezo cy’urukiko, cyangwa mu bihe bimwe na bimwe kubera ko serivisi zidakora zitabayeho.
Elon Musk yageze kuriyi mibare nayo mike yifashishije uburyo bwa kinyamaswa, bwo kutagira impuhwe, ibyo bikaba byaratumye umuyobozi wa SpaceX agenda arushaho kwangwa na rubanda. Mu mpera z’ukwezi kwa 4, ubushakashatsi bwakozwe na Ipsos kuri ABC na Washington Post bwerekanye ko 57% by’Abanyamerika badakunda na gato imikorere ye yo guhutaza abandi bakozi.
Gabriel Solans, umushakashatsi mu mateka n’umuco by’Abanyamerika muri kaminuza ya Paris Cité, yabwiye HuffPost ati: “Kugabanya ingengo y’imari byari ubugome, ubunyamaswa, kandi ntawe byashimishije rwose,ndetse no mu mbere mu begereye Trump ubwe.”
Nk’uko imbonerahamwe nto ikurikira ibigaragaza,kugura imodoka za Tesla, zimwe mu mali fatizo za Musk, byaragabanutse cyane kuva umwaka watangira, cyane cyane mu Burayi.
Mu mpera z’ukwezi kwa 4, CEO wa Tesla, bwana Vaibhav Taneja, yemeye ko ubucuruzi bwa Tesla bwahuye n’ “urwango rukabije”, rudafite ishingiro, kandi ko “kwangiza ubucuruzi bwa Tesla” byari bishingiye ku ngaruka mbi z’imikorere ya DOGE. Igitekerezo rero, nk’uko Donald Trump yabivuze mu ntangiriro z’ukwezi kwa 5, ni ko Elon Musk“asubira mu modoka ze.”
https://shorturl.fm/m8ueY
Great information shared.. really enjoyed reading this post thank you author for sharing this post .. appreciated
https://shorturl.fm/FIJkD
https://shorturl.fm/TDuGJ
**boostaro**
boostaro is a specially crafted dietary supplement for men who want to elevate their overall health and vitality.