
Sources:BBC Gahuzamiryango
Ni inkuru y’aka kanya igezweho. Ni ubwa mbere byava mu kanwa k’abayobozi b’u Rwanda. U Rwanda rwamaganye M23 yashyizeho ubuyobozi butemewe n’amategeko mu ntara yafashe kandi bubangikanye n’ubwa Leta yemewe n’amategeko ya Kinshasa.Ni inkuru ya BBC.

II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
BBC yanditse iti:
U Rwanda ruri mu bihugu 12 byamaganye “ubutegetsi bubangikanye” n’ubwa leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umutwe w’inyeshyamba wa M23 washyizeho mu bice wafashe mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Bikubiye mu myanzuro y’inama ya 12 yo “ku rwego rwo hejuru” y’ Urwego rw’ubugenzuzi bw’akarere ku mahoro, umutekano n’ubufatanye kuri DRC n’akarere ruzwi nka “Mécanisme régional de suivi de l’Accord-cadre pour la paix, la sécurité et la coopération pour la RDC et la region”, yabaye ku wa gatatu i Entebbe muri Uganda, iyobowe na Perezida Yoweri Museveni.
Yitabiriwe n’u
- Burundi,
- Angola,
- Repubulika ya Congo,
- Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo
- Kenya,
- Tanzania,
- Uganda,
- Sudani,
- Sudani y’Epfo,
- Zambia,
- Afurika y’Epfo,
- N’u Rwanda.r
U Rwanda rwari ruhagarariwe na James Kabarebe, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, naho Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo yo yari ihagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Thérèse Kayikwamba.

Mu mwanzuro wa gatatu, nkuko bikubiye mu itangazo rigizwe n’imyanzuro 30, abitabiriye iyo nama bose hamwe bamaganye “gufata ubutaka no gushyiraho ubutegetsi bubangikanye bikorwa n’umutwe wa M23/AFC ufashijwe n’ubufasha bwo hanze”. (Hanze aho ntibahanditse mu myanzuro)
Banasabye “ishyirwa mu bikorwa ryihuse kandi ryuzuye”, “n’impande zose bireba”, ry’umwanzuro w’akanama k’umutekano ka ONU wa 2773 wo ku itariki ya 21 Gashyantare (2) uyu mwaka.Ni umwanzuro utegeka ko M23 irekura shishi itabona aho yafashe hose.Nta cyo M23 yahise itangaza ku myanzuro y’iyo nama.
Mu byo uwo mwanzuro wa ONU uteganya, harimo ko M23 igomba guhagarika imirwano ako kanya no kuva mu bice yafashe, n’u Rwanda rukareka gufasha M23, rukanahita rukura ingabo zarwo ku butaka bwa DRC “nta yandi mananiza”.

Ni bwo bwa mbere u Rwanda rwamaganye ku mugaragaro umutwe wa M23, mu bihe bishize rwavuze ko urwanira uburenganzira bwawo wambuwe n’ubutegetsi bwa DRC.
Profeseri Jason Stearns, Umunyamerika wigisha siyansi ya politike kuri Kaminuza ya ‘Simon Fraser University’ muri Canada akaba ari umusesenguzi kuri politike ya Kongo DRC, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko hakiri kare kumenya aho uku kwamagana M23 kw’u Rwanda kurimo kwerekeza.
Yagize ati: “Biragoye kumenya icyo umuntu yakwibwira ku gusinya kwabo. Mu biganiro byihariye [leta y’u Rwanda] bagirana n’abaterankunga, [leta y’u Rwanda] baracyashyigikiye M23.”
Kinshasa, ONU n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi bashinja u Rwanda gufasha M23 mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC, bukungahaye ku mabuye y’agaciro. U Rwanda rurabihakana.

II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
Umutwe wa M23, uyobowe ahanini n’Abatutsi b’Abanye-Kongo, uvuga ko wafashe intwaro kugira ngo urinde uburenganzira bw’abo muri ubwo bwoko bwa ba nyamucye no kubera ko abategetsi ba Kongo RDC bisubiyeho ku byo bari bariyemeje mu masezerano y’amahoro yabayeho mbere.
Iyi nama ibaye mu gihe ku wa mbere M23 yatangaje ko uwari Perezida wa RDC bwana Joseph Kabila yageze i Goma, nyuma yuko sena imwambuye ubudahangarwa ashinjwa ubugambanyi bujyanye no gukorana na M23.
Mu cyumweru gishize, Kabila yanenze bikomeye ubutegetsi bw’uwamusimbuye Félix Tshisekedi avuga ko ari ubw’”igitugu bugomba kurangira” hakajyaho ubwa “demokarasi”

Bamaganye kandi n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa RDC, banasaba ko usenywa, ndetse n’isenywa ry”indi mitwe yitwaje intwaro yose yo mu mahanga”, irimo na RED Tabara urwanya ubutegetsi bwa Gitega ukorera muri Kongo RDC nka CODECO na ADF.Nta cyo iyo mitwe yose yahise itangaza ku mugaragaro.
Iyi nama yo muri Uganda yasabye iyubahirizwa “ritajenjetse” ry’ubusugire bw’ibihugu bituranye, kutihanganira cyangwa guha ubufasha imitwe iyo ari yo yose yitwaje intwaro, kubaha impungenge n’inyungu bifite ishingiro by’ibihugu bituranye, “by’umwihariko ku bijyanye n’ibibazo by’umutekano”.
Aba bategetsi baniyemeje
“kudacumbikira no kutarinda abantu abo ari bo bose bashinjwa ibyaha byo mu ntambara, ibyaha byibasira inyokomuntu, ibikorwa bya jenoside cyangwa ibyaha by’ubushotoranyi, cyangwa abantu bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye”.
Abari muri iyo nama bashishikarije iyo mitwe gushyira intwaro hasi ako kanya “nta mananiza”, banibutsa “akamaro ko kurwanya ukudahana mu karere” k’ibiyaga bigari.Bemeranyije ko “nta terambere mu bukungu rishobora kubaho mu karere nta mahoro”, banavuga ko bazahura nanone mu 2026 “kongera gusuzuma ishyirwa mu bikorwa” ry’iyi myanzuro.

Iyi nama yanitabiriwe n’abahagarariye imiryango ireberera uru rwego rw’akarere, bitabiriye nk’indorerezi. Iyo ni umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (ICGLR), ONU, n’abafatanyabikorwa bo mu karere.Inama iheruka y’uru rwego rw’umutekano n’amahoro yabereye i Bujumbura ku itariki ya 6 Gicurasi (5) mu 2023.
Uru rwego rwari rusanzwe rukuriwe na Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi. Ku wa gatatu yashoje manda ye aha ubutegetsi bw’uru rwego mugenzi we Yoweri Museveni wa Uganda.
Iyi si

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
nubwambere U Rwanda rwamaganye M23. Politiki sha si sihasa ni siasa.
Kabisa! Siasa yo mu rwego rwo hejuru
https://shorturl.fm/5JO3e
https://shorturl.fm/Xect5
https://shorturl.fm/retLL
**boostaro**
boostaro is a specially crafted dietary supplement for men who want to elevate their overall health and vitality.