
Umupira w’amaguru udutera ibyishimo bisa nk’ibisazi. Impamvu ni uko ukora ku bo turi bo, ku marangamutima, ku buzima, ku mitekerereze, kandi ikiruta byose ni uko abantu baba bakeneye ibihe bikomeye nk’ibi bihuza bose. Umukino wa nyuma wa Champions League hagati ya PSG na Inter Milan rwose wateye ibyishimo by’ibisazi mu bashyigikiye PSG. Nyuma y’umukino, uyu mugi wa Paris (ndetse n’ U Bufaransa bwose) wasajijwe n’ibyishimo.

II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
Uretse abawurebeye muri stade, abandi bantu bagera kuri miliyoni 8.67 barebye umukino wa nyuma wa Champions League ku muyoboro wigenga M6. Ni umukino PSG yatsinze nta mbabazi Inter Milan (5-0). Kuri iyi mibare hiyongereyeho n’abawurebeye kuri ya Canal +, aho abafana miliyoni 2.85 bakurikiranye umuyoboro wayo, cyangwa 13.1% by’abaturage bose bo mu Bufaransa. Ugereranije kuri M6 na Canal +, umukino wa nyuma wo kuwa gatandatu nijoro wahuje abafana miliyoni 11.52 na 53.0% by’abaturage bose b’Ubufaransa(67.1% FRDA-50).Iyi mibare ntirimo abawurebeye mu bindi bihugu.

Ni umukino utazibagirana
Achraf Hakimi niwe wafunguye amazamu atsinda igitego cya 1 ku munota wa 12, Desiré Doué umusore w’igitangaza yereka Abataliyani ko atari agafu k’ivugwarimwe maze ku munota wa 20 atsinda igitego cya 2 ndetse no ku munota wa 63 yongezamo ikindi. Kvara aba aje kubapfunyikira icya 4 ku munota wa 73 maze Mayulu nawe ati reka mbahe akazatuma batatwibagirwa aba ateyemo icya 5 ku munota wa 86. Ibitego bitanu bidasanzwe ku buryo Inter itamenye inkuba ibakubise. Batashye batarebye na gato mu izamu ry’Aba Parisiens;

Achraf Hakimi, ku munota wa 12: igitego cya 1

Desiré Doué yatsinze ibitego 2: ku munota wa 20 n’uwa 63

Kvara yatsinze igitego cya 4 ku munota wa 73

Senny Mayulu yatsinze icya 5 ku munota wa 86
DORE INCAMAKE Y’IBITEGO

Nibyo, umupira w’amaguru ufatwa nk’imwe mu mikino izwi cyane kandi ikomeye ku isi, ifite imbaraga zigaragara mu buryo butandukanye:
- Umupira urenze imipaka y’umuco n’imbonezamubano, ushyiraho umuryango w’isi yose w’abafana bawukunda.
- Umupira winjiza miliyari z’amadorari yinjiza buri mwaka uhereye ku burenganzira bwo gutangaza imikino, gutera inkunga no guhererekanya abakinnyi.
- Imikino y’umupira w’amaguru nk’uyu mukino wa nyuma wa UEFA Champion League ndetse n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya FIFA irebwa ku si yose, ikurura miriyoni na za miriyoni z’abawureba kandi itangaza amakuru menshi mu bitangazamakuru.
- Umupira w’amaguru ushobora kugira ingaruka kuri politiki, guverinoma n’ububanyi n’amahanga, cyane cyane mu marushanwa akomeye mpuzamahanga.
- Umupira w’amaguru kandi ugira ingaruka nziza muri sosiyete, uteza imbere ukwishyira hamwe, ubufatanye n’iterambere ry’urubyiruko.

Nk’uko nabivuze mu ntangiriro,umupira w’amaguru udutera ibyishimo bisa nk’ibisazi. Impamvu ni uko ukora ku bo turi bo, ku marangamutima, ku buzima, ku mitekerereze, kandi ikiruta byose ni uko abantu baba bakeneye ibihe bikomeye nk’ibi bihuza bose.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
e sigara likit
Good post! We will be linking to this particularly great post on our site. Keep up the great writing
I just like the helpful information you provide in your articles