Fanny, izina ry’icyongereza “riteye isoni” kandi “ry’igishegu”. Menya icyo risobanura!

HAKIZIMANA MAURICE .

Wanankurikira kuri WhatsappFacebook,Twitter na Instagram

Hari amazina aba afite ibisobanuro bibi koko. Cyane cyane amazina y’icyongereza cyangwa igifaransa dupfa guterura gusa tukayita abana bacu tutabanje gucukumbura icyo asobanura by’ukuri.Urugero mu gihugu cya Nouvelle-zélande gikoresha ururimi rw’icyongereza hari amazina utakwita umwana wawe mu ruhame. Ndetse Leta ijya ikora urutonde rwayo ivugurura buri mwaka. Muri uyu mwaka ku rutonde twasanzeho izina ry’ “irikirisitu” abanyarwanda n’abarundi benshi bitwa ariko rikaba rifatwa nk’izina “riteye isoni” kandi “ry’igishegu”. Iryo zina ry’icyongereza ni Fanny.

IIKurikira umuyoboro wanjye wa Whatsapp kuri  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kurikira page yanjye ya Facebook:: https://www.facebook.com/professormaurice/.

Fanny, izina ry’irikirisitu “riteye isoni” kandi “ry’igishegu”

Kubera iki Nouvelle Zelande yaciye izina Fanny mu gihugu hose? Kubera ko mu cyongereza, “fanny” bisobanura igitsina cy’umugore, ni nko kuvuga weruye ngo “igituba”, ni imvugo iteye isoni. Fanny,ni izina ry’igishegu”.  Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Nouvelle-Zélande, ivuga ko “izina rishobora kuba riteye isoni cyangwa ntacyo ritwaye bitewe n’uko ryumvwa cyangwa ryakirwa muri rubanda, nanone bitewe n’igihe kuko ururimi rurakura hakagira amagambo aba atagifite icyo atwaye n’andi aba ari igishegu cyeruye mu bantu b’igihe kimwe”. Ababyeyi baho basabwa “guhitamo neza izina umwana wabo azajya ahamagarwa”.

“Fanny” bisobanura igitsina cy’umugore, ni nko kuvuga weruye ngo “igituba”, ni imvugo iteye isoni. Ni igishegu.

Mu Bufaransa se ?

Mu Bufarasa nta tegeko rihari ribuzanya amazina abana bagomba kwitwa. Nta zina na rimwe ribuzanyijwe. Ntibireba Leta, ni ibireba imiryango. Ababyeyi bashobora no gucura izina ry’ “irikirisitu” (prénom) uko babishatse bitewe n’urwibutso bashaka kugumana ku mwana wabo. Ariko kandi, hari amazina mabi rwose Abafaransa badashobora guha abana babo kuko bayabonamo urwikekwe rukabije. Amwe muri ayo mazina yanagejejwe mu rukiko ni nka Lucifer, Nutella, Titeuf, cyangwa  Ikea. Amazina urukiko rwavuze ko “abangamiye uburenganzira n’inyungu z’umwana cyangwa ashimuta amazina y’imiryango imwe n’imwe yasabye ko amazina yayo arindwa nk’ibindi bihangano byose byihariye bya bene byo bitewe n’icyo ahagarariye mu mateka“.Igitangaje ariko, iri zina ry’icyongereza Fanny ryo,mu Bufaransa, rirahari ku bwinshi.

Source:tf1info.fr

Iyi nkuru yagushimishije ? Yisangize abandi unyuze hano.

Iyi si

HAKIZIMANA MAURICE .Wanankurikira kuri WhatsappFacebook,Twitter ndetse na  Instagram

6 thoughts on “Fanny, izina ry’icyongereza “riteye isoni” kandi “ry’igishegu”. Menya icyo risobanura!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *