Madamu Agathe Kanziga Habyarimana ntagikurikiranywe n’inkiko,ubucamanza bwavuze ko nta kimenyetso cyashingirwaho mu kumucira urubanza ku byo akekwaho byo kugira uruhare muri jenoside yo muri 1994

HAKIZIMANA Maurice

Mumwaka wa 2007, ihuriro ry’amashyirahamwe y’abaturage bakomoka mu Rwanda ryashinzwe n’umugabo n’umugore we baba ahitwa Reims mu Bufaransa bazwi cyane ku mazina ya Dafroza na Alain Gauthier bamenyereye mu guhiga bukware abantu bose baba mu Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 mu Rwanda, batanze ikirego mu bucamanza bashinja madamu Agathe Kanziga-Habyarimana, umugore wa perezida w’u Rwanda wishwe muri mata (mu kwezi kwa 4) 1994.

Uyu Dafroza n’umugabo we Alain Gauthier bashinjaga uyu mupfakazi “ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu”. Ku ya 21 Gicurasi (ukwa 5) 2025, iburanisha ryagombaga gufata umwanzuro ku birego ashobora kuba gukurikiranwaho mu mizi ariko abacamanza bafashe icyemezo kinyuranye cyane n’icyari cyitezwe.

Alain et Dafroza Gauthier assistent au procès de Sosthène Munyemana, le CPCR est partie civile au procès.
Alain na Dafroza Gauthier  © Isabelle Forboteaux – France Télévisions

IIKurikira umuyoboro wanjye wa Whatsapp kuri  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kurikira page yanjye ya Facebook:: https://www.facebook.com/professormaurice/.

Iburanisha ryari riteganijwe ku wa gatatu, tariki ya 21 Gicurasi, ryari ritegerejwe na Alain na Dafroza Gauthier, bashinze ihuriro ry’umuryango mbonezamubano ry’abanyarwanda (CPCR). “Ryari” kubera ko umucamanza w’ibyaha byibasiye inyokomuntu by’urukiko rw’ubucamanza rwa Paris ushinzwe uru rubanza, yatanze iyi myanzuro ku wa gatanu ushize, tariki ya 16 Gicurasi, yagaragajwe ku ya 19 Gicurasi na AFP mbese mbere y’uko n’urukiko rwicara ngo rutangaze imyanzuro imbere y’ababuranyi. Umucamanza yagize ati:

“Iperereza ryakozwe kuri Agathe Habyarimana ku ruhare “ashobora” kuba yagize muri jenoside y’Abatutsi mu 1994 ryarapfundikiwe, nta rubanza ruzakurikirana uyu mupfakazi w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda ku byo yashinjwaga (…) Madamu Agathe Habyarimana, yari yarashyizwe,kuva mu mwaka wa 2016, mu rwego rwo hagati, ahabwa izina ry’umutangabuhamya urinzwe kandi ufashwa (le statut intermédiaire de témoin assisté). Ubu rero, kuva ubu, akuweho ibyo gukurikiranwa.”

Agathe Habyarimana, veuve du président rwandais dont l’assassinat a déclenché le génocide de 1994, s’adresse à la presse au palais de justice de Paris, le 30 avril 2014.

Agathe Kanziga Habyarimana, umupfakazi wa perezida w’u Rwanda wishwe bikaba imbarutso ya jenoside muri 1994. Photo Paris, le 30 avril 2014. BERTRAND GUAY / AFP

Alain Gauthier, wahuye n’umunyamakuru amasaha make mbere yuko iyi nkuru itangazwa na AFP, yari asanzwe yirinda kuvuga byinshi kuri iyo dosiye ikomeye yagize ati : “Ndifashe muri iki gihe. Ubusanzwe mporana ibyiringiro, ariko gushidikanya birimo birantaha mo.” Atangiye gucika intege no guta icyizere.

Ni idosiye yatangiye muri 2007 ifungwa muri 2025

Muri Gashyantare (ukwezi kwa 2) mu mwaka wa 2007, Alain na Dafroza Gauthier, cyangwa Ihuriro ry’umuryango mbonezamubano ry’abanyarwanda ,batanze ikirego cy’ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu barega uyu mudamu Agathe Kanziga-Habyarimana, umugore wa perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, wishwe ku ya 6 Mata 1994 bikaba imbarutso ya jenoside kuko bukeye bwaho,akimara kwicwa ari bwo jenoside yahise itangira. Alain na Dafroza Gauthier bashinja Agathe Kanziga Habyarimana ubufatanyacyaha mu byabaye byose mu Rwanda harimo ngo no kwiyicira umugabo. Umva uko uyu mugabo Alain Gauthier abisobanura:

“Ndatekereza ko, kandi mbihuje n’abandi benshi, ko uyu mugore yagize uruhare runini kuruta urwo yiyitirira. Yiyerekana nk’umugore wita ku rugo rwe, wiyororera inkoko ze, n’ingurube. Jye ariko, nahuye n’umutangabuhamya wampamagaye, uwari umucuruzi,umusaza ukomoka mu Rwanda ubu utuye Dijon, maze ansobanurira neza madamu Habyarimana uwo ari we, amumbwira nk’umugore w’imbaraga nyinshi n’ububasha bwinshi. Ni we wategekaga umugabo we. Yambwiye ko no guhura na Juvénal Habyarimana, buri gihe byabaga ngombwa ko umunyuraho byanze bikunze. Uyu mugore yari akuriye uyu muryango ukomeye cyane mu Rwanda, wari uzwiho kuyobora inzego zose za politiki ndetse n’imari. ”…….

Alain Gauthier akomeza agira ati: “Muka Habyarimana yari hafi cyane, kimwe na basaza be na babyara be, y’Intagondwa z’Abahutu.” Ab’umwihariko ni abo muri CDR, Ishyaka riharanira kurengera Repubulika, barwanije n’ishyaka rikabije amasezerano ya Arusha umugabo we yari amaze gusinya. Ku munsi wo guhanura indege y’umugabo we, abatangabuhamya bamwe basobanuye imyitwarire ye idasanzwe. Ndatekereza cyane cyane kuri umwe mu bakobwa b’umuganga bwite wa Perezida Habyarimana, wavuze kuri Agathe Habyarimana, avuga ko yahamagariye abantu gukora ubwicanyi. Avuga ko ngo yashimishwaga no kumenya ko runaka na runaka bamaze kwicwa. Oya birashoboka cyane. Yakoraga byinshi abiri inyuma bucece, yari ahari bucece, birashoboka ko yateguraga jenoside. Ndetse bamwe bamushinje ko ari mu bishimiye urupfu rw’umugabo we. Ibi ni ibintu bivugwa. Urubanza rugomba kugaragaza ukuri kwabyo.”

Agathe Habyarimana, en 2010, dans sa maison d'Evry-Courcouronne

Nyuma y’iminsi itatu itsembabwoko(jenoside) ritangiye, Madame Agathe Habyarimana yageze mu Bufaransa, yakirwa na leta y’Ubufaransa. Kuva ubwo kugeza ubu,nyuma y’imyaka 31, aracyaba muri  Evry-Courcouronne muri deparitoma ya Essonne, muri région Parisienne, aho aba afite ibyangombwa bidasanzwe yo kuba mu Bufaransa.

Agathe Kanziga Habyarimana yasabye ubuhungiro mu Bufaransa arabwimwa. Ahaba nta byangombwa byo kuhaba ariko nta we umutunga n’urutoki

Ku ya 9 Mata(ukwa 4) 1994, Agathe Habyarimana n’abana be bimuwe mu Rwanda n’ingabo z’Abafaransa zibageza mu Bufaransa mu cyubahiro cyabo. Nyuma y’imyaka mike, yagiye gutuzwa mu nzu nziza (pavilion/pavillon) mu nkengero za Paris muri komini ya Evry-Courcouronne. Kimwe n’undi munyamahanga uwo ari we wese, uwahoze ari umudamu wa mbere mu Rwanda yasabye ubuhungiro kandi yumvwa na Ofpra (Ibiro by’Ubufaransa bishinzwe kurengera impunzi n’abantu badafite ubwenegihugu) ndetse ategwa amatwi na CRR (Komisiyo ishinzwe ubujurire bw’impunzi).

Muri Mutarama 2007, iyo Komisiyo yanze kumuha uburenganzira bwo kwitwa impunzi (yahawe rejet nk’uko byitwa). Nyuma y’imyaka ibiri, yajuririye muri Conseil d’Etat Inama y’igihugu nayo imwima ubuhungiro ndetse na perefe wa deparitoma ya Essonne atuyemwo nawe arabumwima. Mu kwezi kwa 12 k’umwaka wa 2013, madame Agathe Habyarimana yagejeje ubujurire bwe bwo gusaba ubuhungiro yemerewe n’amategeko mu Rukiko rw’Uburayi rushinzwe Uburenganzira bwa Kiremwa-muntu, na n’ubu nta cyemezo urwo Rukiko rurafata ku busabe bwe. Kugeza magingo aya, aracyabera mu Bufaransa mu Burayi nta mpapuro.Ariko kandi nta n’umutunga urutoki.

IIKurikira umuyoboro wanjye wa Whatsapp kuri  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kurikira page yanjye ya Facebook:: https://www.facebook.com/professormaurice/.

Leta y’u Rwanda yo ntiyanategereje urubanza rwe,ahubwo yahise isohora, muri 2009, impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi ariko Ubufaransa bwanze kumwoherereza u Rwanda.

Nyuma y’iki cyemezo mpuzamahanga cyo guta muri yombi, abategetsi b’Ubufaransa bamufashe mu Kwakira(ukwa 10) 2009 mbere yo guhita bongera kumurekura. Alain Gauthier umuhigisha uruhindu kuva kera, agira ati:

Ntekereza ko uyu mugore yarinzwe kandi aterwa inkunga na politiki y’Ubufaransa…. “Yakiriwe neza na Perezida Mitterrand nyuma gato y’urupfu rw’umugabo we, ahabwa sheki y’akayabo n’indabo zo kumuhumuriza.Kuva ubwo arinzwe neza.”

Ku wa gatatu, tariki ya 28 Nzeri (ukwa 9) 2011, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwanze icyifuzo cy’u Rwanda cyo kohereza Agathe Habyarimana mu Rwanda. Ku myaka ye 82 y’amavuko, Agathe Habyarimana kugeza ubu yacitse urubanza. Nta gikurikiranywe. Byatangajwe n’urukiko, kandi idosiye ye ishobora gushyingurwa burundu.

Source: france3-regions.franceinfo.fr

Ese wakunze iyi nkuru ? Kanda HANO uyisangize abandi

Iyi si

HAKIZIMANA MAURICE .Nkurikira kuri WhatsappFacebook,Twitter ndetse no kuri Instagram

5 thoughts on “Madamu Agathe Kanziga Habyarimana ntagikurikiranywe n’inkiko,ubucamanza bwavuze ko nta kimenyetso cyashingirwaho mu kumucira urubanza ku byo akekwaho byo kugira uruhare muri jenoside yo muri 1994

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *