Dore kimwe mu bisobanuro by’ubuzima mu ncamake

HAKIZIMANA Maurice

Uyu ni jye wivuga noneho,neza neza! Ndabasobanurira icyo U-BU-ZI-MA aricyo mu ncamake!Ni amasomo nakuye ku byambayeho.Ndagerageza kubihina cyane.

Indi ngingo wasoma:Uko mbyumva: Ntukambwire ngo ninibagirwe ibyambayeho ntangire ubuzima bushya. Oya,ubuzima ni ibyo byose byambayeho, hatavuyemo na kimwe

IIKurikira umuyoboro wanjye wa Whatsapp kuri  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kurikira page yanjye ya Facebook:: https://www.facebook.com/professormaurice/.

  • Igihe nari maze kumva ndi mu bicu,mbese maze gufatisha ibyo nakoraga,numva n’inkuba itamanura aho nari ngeze,sinamenye ikinkubise,ndahanuka no hasi ngo piii.
  • Hanyuma nyuma yaho,mu bundi buzima, maze kumva nihebye, numva nanze ubuzima, bumbihiye cyane, ntangiye gutekereza kwipfira bikarangira,sinamenye ukuntu nungutse karahava, ubuzima burahinduka ndumirwa.
  • Hanyuma kandi,cya gihe nari nkeneye abantu banjye cyane,nkeneye ko incuti,n’abavandimwe bamba hasi kurusha ikindi gihe cyose nibwo bankuyeho amaboko neza neza.
  • Hanyuma igihe amarira yanshokaga ku matama,nkagerageza kwiyumanganya, nabonye ihumure,hari umuntu wampaye intugu ze,nziririraho.Uwo muntu nkazamwibagirwa ngihumeka??!!!
  • Igihe numvaga ubusharirwe n’urwango rw’abampemukiye binzamukamo, nabonye incuti nshya iyo bigwa zirakunda zirampumuriza karahava.Incuti nshya,ikirere gishya, ubuzima bushya.
  • Igihe nibwiraga ko rya joro ritari bucye ngihumeka,bwarakeye,burongera buracya,kuva ubwo,buhora bwira,bugacya,bukongera bugacya.Nta bwoba,habe na mba!

Indi ngingo wasoma:Ubuzima ni iki,mu ijambo rimwe?-Ibisubizo by’abahanga

Ibyo byitwa UBUZIMA! U-BU-ZI-MA

Imigambi yose upanga,ntuzi ibyo UBUZIMA buri kugupangira ejo!Wikabya guhangayika! Ibyo nabyo bizahita! Birahinduka ukumirwa! Siko bimeze?

Iyi si

HAKIZIMANA MAURICE .Suivez-moi également sur WhatsappFacebook,Twitter et  sur Instagram

2 thoughts on “Dore kimwe mu bisobanuro by’ubuzima mu ncamake

  1. Kumvugiye ibintu nako niko wabaye,ukunda kumvugira ukuri kundi KUMUTIMA,…NTAJORO RIDACYA nako NTABUTAYU Imana itakwambutsa,Upfa kumwizera gusa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *