Ijambo ryose uvuze uzabiranyijwe n’uburakari risiga igikomere

HAKIZIMANA Maurice

Umubyeyi w’umugabo yashatse kwigisha umuhungu we ukunze kuzabiranywa n’uburakari isomo ni uko amuhereza inyundo aramubwira ati: buri gihe uko urakaye ukavuga ijambo ribi utewe n’umujinya ujye ifata iyi nyundo n’umusumari hao ujye ku ruzitiro rw’igipangu uwuteremo. Iminsi irahita indi irataha, wa mwana yiga umuco wo kumenya kwifata mu burakari. Ni uko Se aramubwira ati: Ubu noneho,uko ubashije kwifata mu gihe hagize ukurakaza, igihe cyose usubije utuje, jya ujya gukura umusumari aho wari wawuteye bitewe n’uburakari. Bidatinze, ya misumari ishira mu ruzitiro rwose, ariko rwuzuye imyobo. NNi uko se ajya kureba aramubwira ati “Urabona,Ijambo ryose uvuze uzabiranyijwe n’uburakari risiga igikomere”!

Isomo ?


Gusaba imbabazi ni byiza kandi bishobora guhanagura amakosa, ariko nta na rimwe bizasibanganya ububabare n’inkovu mu bantu. Ijambo ryose uvuze uzabiranyijwe n’uburakari risiga igikomere!

Iyi si

HAKIZIMANA MAURICE .Suivez-moi également sur WhatsappFacebook,Twitter et  sur Instagram

6 thoughts on “Ijambo ryose uvuze uzabiranyijwe n’uburakari risiga igikomere

  1. Its like you read my mind You appear to know a lot about this like you wrote the book in it or something I think that you could do with some pics to drive the message home a little bit but instead of that this is fantastic blog An excellent read I will certainly be back

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *