Kuri jye kuba waba uri umwirabura cyangwa umwera ntacyo bivuze! Ndeba ari ibiri mu muntu cyane cyane ibiri mu mutwe!

HAKIZIMANA Maurice

Hari umbajije impamvu nanditse kuri facebook ko kuba umwirabura cyangwa umwera kuri jye ntacyo bivuze ko icyo ndeba ari ibiri mu muntu!Muhaye aka kagero ka vuba aha,hano i Paris!

IIKurikira umuyoboro wanjye wa Whatsapp kuri  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kurikira page yanjye ya Facebook:: https://www.facebook.com/professormaurice/.

Nari ndi kwimuka,njya gukodesha ikamyo yo kunyimura mpasanze abirabura bagenzi banjye bati « duhe icyo kiraka » mwene wa! Wigiha ba Rugigana aba(ni naho bakora)! Ni uko mbaha aderese,mbereka aho nkura ibintu n’aho mbigeza(ni mu muzenguruko wa 7km),njya no kubereka imizigo yari itunganyije. Nuko batangira akazi.

Bakoze amaturu abiri,bati ntidusubirayo twabaze nabi keretse nutwongerera amafaranga! Nti gute se? Ko mwanciye ayo mushaka yose,mwarebye intera, mwabonye umuzigo? Kumbe hari undi wari ubahamagaye bashakaga kwihuta bakajyayo naho, batarangije ibyanjye!

Nti rero mubisubize aho mwabikuye mwigendere nikomereze kureba kampani ya bene madamu (Kubisubizayo nabyo byarabaniye,ni polisi yabikemuye,baranduruka)! Bene madamu bo baraje babikora neza nta rusaku bahabwa amafaranga yabo barigendera!Ntacyo bangije, ntacyo bibye, ntacyo bahinduye ku masezerano.

Ubunyangamugayo bw’abirabura ni buke

Iyo muvuga ngo tujye duha akazi turebye ibara ry’uruhu cyangwa inkomoko ngo abirabura bazamurane muba mwabanje kureba ubunyangamugayo buke cyane n’ubube gito bwa bene wacu abo? Urusaku rwabo se? Akajagari? Kutubahiriza igihe?Ni impamo abirabura n’ababa ino iburayi mbere yo kugira icyo mukorana ubanza guhumekera mu kwaha! Iyo usanze ari umunyarwanda rero bwo! Bo batinyana kandi bakekana kubi!

Shyira imbere ubuhanga, ubunyangamugayo, n’ubushobozi mbere y’ubwirabura, ubuzungu,ubwoko cyangwa inkomoko! Ni uko mpagaze ! Ni uko nteye!

Iyi si

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice IIKurikira umuyoboro wanjye wa Whatsapp kuri  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kurikira page yanjye ya Facebook:: https://www.facebook.com/professormaurice/.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *