Elon Musk yashoye mu kwamamaza Donald Trump akayabo ka miliyoni 110 z’amadolari,ari kubyina intsinzi!

HAKIZIMANA Maurice

Elon Musk yashoye mu matora miliyoni 110 z’amadolari ashora igihe cye,umutima we n’imbaraga ze zose-none yasaruye intsinzi! Yafashe akayabo ka miliyoni 110 z’amadolari ya Amerika ayashora mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa mucuti we Donald Trump. Urubuga rwe rwa X narwo yari yarweguriye kwamamaza Donald Trump. Uyu mu boss wa Tesla na X yarekuye imali ye atitangiriye itama ! Ese wavuga ko yahiye ?

II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Elon Musk

Igishoro yashoye cyungutse cyane! Nawe ubwe ni umu Repubulikani ubigendera kandi wari wararahiye arirenga yiyemeza guhangana n’ingoma y’aba Demokarate none abigezeho! Donald Trump n’ishyaka rye bemera ko uruhare rwa Elon Musk muri iyi ntsinzi ari ntagereranywa.

Muri disikuru ye ya mbere y’intsinzi,Donald Trump yagize ati

« Isanzure ryungutse indi nyenyeri nshya, igihangange: Elon. Ni umugabo mwiza cyane bitangaje.»

Abantu benshi batekereza ko umucuruzi Elon Musk washoye akayabo muri aya matora azagaruza ayo yashoye ndetse akayakuba incuro nyinshi n’izindi nyungu nyinshi. Muri make si Donald Trump wenyine watsinze ahubwo na Elon ubwe yatsinze amatora ya perezida wa Repubulika muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice:  II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

One thought on “Elon Musk yashoye mu kwamamaza Donald Trump akayabo ka miliyoni 110 z’amadolari,ari kubyina intsinzi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *