Birashoboka cyane ko videwo za Baltasar Ebang Engonga zakwirakwijwe ari politike yo kumwangisha rubanda ngo atagera ku butegetsi

HAKIZIMANA Maurice

Ni ikinamico nyayo irimo gukinwa ijyanye no guhatanira gushaka uzaba perezida mushya wa Guinée équatoriale. Mu minsi ishize, humvikanye inkuru ya za videwo ngo 400 zigaragaza umugabo mwiza kandi wo mu muryango wa perezida wa Repubulika ya Gineya Ekwatoriyale akaba n’umukozi wa Leta mu bushorishori witwa Baltazar Ebang Engonga, batazira “Bello” (Beau/handsome) arimo gukora imibonano mpuzabitsina mu biro bye n’ahandi hantu n’abagore batandukanye.Abenshi muri abo bagore kandi bafashwe amashusho bavugwaho kuba abagore b’ibikomerezwa baro mu gatsiko gato kayoboye igihugu. Abakurikiranira ibiba muri icyo gihugu hafi batekereza ko ibi ari ukurangaza kuvanzemo no kwigizayo uyu mugabo hamwe n’abandi ngo badatinyuka kurota intebe ya perezida.

Soma inkuru yaciye hano ifite umutwe uvuga ngo: Baltazar yabaye Baltazar: nyuma yo kunyereza umutungo, basatse mudasobwa ye bagwa mu kantu: videwo abikorana n’abagore n’abakobwa batandukanye basaga 400

II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice

Birashoboka ko ryaba ari ikinamico n’uburyo bwo gutesha agaciro  Baltasar Ebang Engonga ngo atagera ku butegetsi

Baltasar Ebang Engonga ni mwishywa wa Perezida wa Guinée équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, ndetse ni n’umwe mu bibazwa ko bizeye ko bashobora kumusimbura. Obiang ni we Perezida wa mbere ku isi umaze igihe kirekire ku butegetsi, akaba aburiho guhera mu mwaka wa 1979. Repubulika ya Guinée équatoriale ni ubutegetsi bw’Igitugu kibisi (dictature) kandi cy’agacinyizo (autoritaire)  kiyoborerwa mu rugo rw’umuntu umwe wica agakiza (autocratique).

Bwana Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, umunyagitugu uyoboye Gineya Ekwatoriyale kuva mu mwaka wa 1979.

Ni ubutegetsi bw’igitugu, butihanganira na gato itangazamakuru ryigenga, kandi ni ubutegetsi bunengwa bikomeye ku myitwarire yabwo ku burenganzira bwa kiremwa muntu, harimo kunyereza no kwica abantu nta mpamvu no kubakorera iyicarubozo.

Uyu yitwa Teodoro Nguema Obiang Mangue (w’imyaka 55), batazira Teodorín, umuhungu bwite w’umunyagitugu Teodoro Obiang Nguema Mbasogo. Niwe se yagize visi perezida w’igihugu kuva mu mwaka wa 2016, nako ni ukuva muri 2012 kuko yatangiye yungiriye visi perezida. No mu ishyaka rya se riri ku butegetsi rya PDGE ( Parti démocratique de Guinée équatoriale), niwe Ceyamani wungirije se. Uyu niwe uri gutegurwa gusimbura se ushaje.

Akarindantoki ko mu mabuye y'agaciro ka Michael Jackson
Akarindantoki ko mu mabuye y’agaciro ka Michael Jackson kitwa “Bad Tour”, (kambawe n’umuhanzi w’Umunyamerika Michael Jackson, gafite agaciro k’amadolari 275,000 y’Amerika -angana na miliyoni 379 FRW).kigeze kuba kambarwa n’uyu muhungu wa perezida,Visi Perezida Teodoro Obiang Mangue, uri gutegurirwa kuba Perezida

Muri iki gihugu,urugo rumwe gusa na bene warwo ni rwo rugenga ubuzima bw’igihugu. Bajya bakora amatora ay’ikinamico, nta batavuga rumwe n’ubutegetsi ba nyabo bahaba,ugerageje wese aricwa cyangw aagatorongezwa, impirimbanyi zose zirafunzwe iz’inyabugingo zarahunze, umuntu wese wibeshye akarota kuba perezida no mu nzozi gusa ntamenya ikimukubise.

Baltasar Ebang Engonga yamaze kwigizwayo no kwangishwa rubanda

Mu by’ukuri, politike yo muri icyo gihugu ni umwanda, ishingiye ku mayeri yo mu ngoro ndetse ni na ho ruzingiye kuri ayo mahano y’amashusho arimo Engonga.Yari umukuru w’ikigo cya leta gishinzwe iperereza ku mari, ndetse yakoze akazi ko guhangana n’ibyaha bitandukanye birimo n’iyezandonke (cyangwa amafaranga afite inkomoko yo mu cyaha). Yari uwo mu gatsiko ko ku butegetsi,yari umwizerwa. Ariko byarangiye bigaragaye ko na we ubwe yari arimo gukorwaho iperereza. Yatawe muri yombi ku itariki ya 25/10/2024 ashinjwa kunyereza amafaranga menshi yo mu isanduku ya leta, akayabitsa muri konti z’ibanga zo mu birwa cyangwa amazinga ya Cayman. Engonga yahise ajyanwa gufungirwa muri gereza izwi cyane yitwa Black Beach yo mu murwa mukuru Malabo, aho bivugwa ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakorerwa ubugome n’iicwarubozo. Telefone ze na mudasobwa ze zarafashwe, ni uko iminsi micye nyuma yaho videwo z’imibonano zitangira kugaragara ku mbuga za internet.Ubu isi yose izi Baltasar Ebang Engonga nk’umugabo w’ikiraya wamaze abagore b’abandi bagera kuri 400.

Ukuri kw’izi videwo kurakemangwa

Baltasar Ebang Engonga ni umuhungu wa bwana Baltasar Engonga Edjo’o, uyu musaza akabaumukuru w’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (Communauté Économique et Monétaire de l’Afrique Centrale, CEMAC). Uyu musaza nawe ni uwo mu gatsiko kandi aba mu bavuga rikijyana mu gihugu.

Baltasar Engonga Edjo’o se wa Baltasar Ebang Engonga

“Ibyo turimo kubona ni iherezo ry’ibihe, iherezo rya perezida uriho ubu, ndetse hari [ikibazo cy’] isimbura, ndetse ibi ni isubiranamo ry’imbere turimo kubona.”–Nsang Cristia Esimi Cruz, impirimbanyi y’Umunya-Guinée équatoriale, ubu uba i London mu Bwongereza (BBC)

Avugana n’ikiganiro Focus on Africa podcast cya BBC dukesha bimwe mu bugize iyi nkuru, yavuze ko Visi Perezida Obiang (umuhungu wa perezoda) arimo kugerageza kurangiza muri politike “uwo ari we wese ushobora gutambamira izungura [ry’ubutegetsi] rye”.

Abantu batonze umurongo hanze y'ibiro by'itora i Malabo. Ifoto yo mu Gushyingo (11) mu mwaka wa 2022
Nk’abandi banyagitugu bose,mu matora yabaye mu 2022, Perezida Teodoro Obiang Nguema yabonye amajwi iryaguye, hafi 95%

Mu bagomba kuva mu zuba uyu muhungu wa perezida ngo asimbuzwe se, harimo uyu Baltasar Ebang Engonga “umunyagikundiro” hamwe na Gabriel Obiang Lima (undi muhungu wa Perezida Obiang yabyaye ku wundi mugore), wamaze imyaka 10 ari Minisitiri w’ibitoro nyuma akaza gushyirwa mu wundi mwanya wungirije wo muri leta.Aba bombi bafitanye amasano ya hafi n’umuryango wa perezida bari barimo kuzamuka cyane no kwiyumvamp akayihayiho ko kugera ku ntebe y’umukuru w’igihugu.

Bahora bakora bene ayo makinamico

Si ubwa mbere ibi by’amavidewo y’ubwambure bikoreshwa kuko no mu gihe cyashize videwo zakoreshejwe nk’uburyo bwo gukoza isoni no gutesha agaciro uwo bahanganye muri politike.Abanyagitugu benshi barabikoresha bagacura amavidewo y’ubwambure bakayaha itangazamakuru ryabi rikayasakaza mu rwego rwo guharabika isura y’umuntu muri rubanda.Nanone ariko hari ubwo ubu bwiyandarike buba bwaragiye buba koko,kuko mu dutsiko buraba cyane maze bugaherwaho ugafatirwa mu cyuho,cyangwa ugafatwa amashusho make nyuma bakayahindura uko bashaka cyangwa bakayatubura.Muri iki gihugu hanakunze kubaho ibirego by’ikinamico byo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi, ibyo na byo bikarushaho kwenyegeza urwikekwe.

Soma: SIYASA[POLITIKE] SI HASA! ABANYAPOLITIKE BARATURINDAGIZA

Birashoboka ko ari ubundi buryo bwo guhashya no gusenya imbuga nkoranyambaga

Muri iki gihugu nta tangazamakuru ryigenga rihaba. Haba irisingiza ubutegetsi gusa. Muri iki gihe cy’Imbuga nkoranyambaga zigoye kugenzura, Leta iri mo kwiyenza ku bazikoresha bagaha amakuru rubanda. Nsang Cristia Esimi Cruz, ya mpirimbanyi y’Umunya-Guinée équatoriale, iba i Londres mu Bwongereza ivuga ko abategetsi bashaka gukoresha ayo mahano nk’urwitwazo rwo guhashya imbuga nkoranyambaga, ari zo zituma amakuru menshi y’ibiba mu by’ukuri muri icyo gihugu agera hanze.

M kwezi kwa 7 uyu mwaka, abategetsi bahagaritse by’igihe gito umuyoboro wa internet nyuma yuko imyigaragambyo yadutse ku kirwa cya Annobón.

Cruz avuga ko kuba uwo mutegetsi wo ku rwego rwo hejuru yari arimo gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo batashakanye bidatunguranye, kuko ari bumwe mu buryo bw’imibereho y’iraha y’indobanure ziri ku butegetsi muri icyo gihugu.

Cruz, ukora mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa GE Nuestra, yagize ati:

“Guinée équatoriale ifite ibibazo bikomeye cyane kuruta aya mahano y’imibonano mpuzabitsina.”Kuri twebwe aya mahano y’imibonano mpuzabitsina ni ikimenyetso gusa cy’indwara, si indwara ubwayo. Agaragaza gusa ukuntu ubutegetsi bwamunzwe na ruswa.”

Ku bw’ibyo, birashoboka ko aya mashusho yaba ari impamo koko ariko agakoreshwa nk’umutego wo kwigizayo Baltasar Ebang Engonga. Aya mashusho kandi ashobora kuba amacurano,cyangwa yaratubuwe ku bwende. Nyir’ubwite yatunguwe nayo kuko we ubwe arayahakana. Ndetse ntari mu byo akurikiranyweho. Byaba byiza gushishoza mbere yo kwemera ibihita ku mbuga nkoranyambaga byose no kubihererekanya. Iyi byakozwe n’ubutegetsi bwo,uba ugomba kurushaho kugira amakenga.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice:  II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *