Iyi si n’ibyayo: Yitwa Baltazar Ebang Engonga,akaba umuyobozi w’iperereza ku by’umutungo w’igihugu muri Guinée Equatorial. Yafashwe aketseho kunyereza imali y’igihugu, ni uko bamufatana mudasobwa igendanwa (laptop) nayo barayifungura ngo bashakemo wenda amakuru y’inyeezwa ry’umutungo wa Leta ni uko bakubitwa n’inkuba basanzemo amashusho ari kwiha akabyizi ku bagore n’ abakobwa b’amoko yose, indeshyo zose, amabara yose n’imibiri yose,abazungu,aba metisi,abirabura,inzobe ibikara,… amashusho y’abasaga 400. Igitangaje muri ibyo biremwa byose harimo abagore b’ibishongore bazwi mu gihugu, abagore b’abategetsi bagenzi be, yewe ndetse no mu muryango wa perezida wa Repubulika nyakubahwa Teodoro Obiang Nguema Mbasogo ntiyahatinye: mushiki wa perezida ari mu bo yiyunyuguje. Amashusho menshi ya Baltazar Ebang Engonga ari gusambana yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga
II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
Mu biro bye
Mu kazi
Muri hotel
Muri hotel
Hose yifataga amashusho
Mu bwiherero
Ni we ubwe wifataga amashusho ari muri ibi bikorwa byose
Baltazar Ebang Engonga
Aya mashusho yashyizwe ku karubanda n’abo mu nzego z’umutekano bamutaye muri yombi.Bivugwa ko ubu bushurashuzi bwabereye ahantu hatandukanye harimo mu biro bya Engonga, mu mahoteli no mu bwiherero, kandi ngo igihe cyose yabikoraga, yabaga yahashyize za ‘cameras’ zifata amashusho.
Ntabwo haramenyekana impamvu yatumye buri uko Engonga yasambanaga n’aba bagore, yahitagamo kwifata amashusho n’icyihishe inyuma y’icyemezo cyo kuyabika kuri mudasobwa.Bamwe bavuga ko ari mu rwego rwo kubika ibimenyetso mu gihe hagira umurega kumufata ku ngufu amubeshyera.
Biravugwa ko umwe mu bagore bari muri ayo mashusho yagiye hanze yananiwe kubyihanganira akiyahura. Sinabashije kugenzura impamo yayo makuru y’uwiyahuye
Iyi si,
HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
Ezippi I just like the helpful information you provide in your articles
Gran aporte. Es un tema relevante que merece más discusión.