US Amerika ntiyemera imvugo “Jenoside yakorewe abatutsi” yo yivugira “Jenoside Nyarwanda” yakorewe“Abahutu,Abatutsi,Abatwa n’Abanyamahanga ”!

HAKIZIMANA Maurice

Ikinyamakuru IGIHE cyandikirwa mu Rwanda cyanditse inkuru isubiramo amagambo y’umujyanama wa perezida Trump, bwana Massad Boulos,aho avuga ko Leta zunze ubumwe za Amerika zibuka Abahutu, Abatutsi Abatwa n’abandi bishwe muri Jenoside Nyarwanda kuko batayemeraga. Ibinyamakuru byinshi n’abantu ku giti cyabo babigarutseho cyane.

 II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Leta zunze ubumwe za Amerika ntizigeze zihindura uko zibibona: kuri yo,muri 1994 mu Rwanda habaye jenoside yakorewe abanyarwanda bose,si abatutsi gusa

Abayobozi ba Leta zunze ubuwe za Amerika uko bagiye basimburana umwe ku wundi, ntibahinduye politiki y’igihugu cyabo kuri Jenoside “yakorewe abatutsi”(nk’uko u Rwanda n’amahanga menshi ayita).Umwaka ushize nabwo,ku butegetsi bw’aba Demokarate, Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (Minisitiri w’ububanyi n’amahanga) bwana Antony Blinken,yavuze ko “bibuka kandi baririra abantu ibihumni byinshi baguye muri Jenoside,Abahutu,Abatutsi n’Abatwa ndetse n’abandi”.

Umwaka ushize nabwo USA yavuze ko “bibuka kandi baririra abantu ibihumni byinshi baguye muri Jenoside,Abahutu,Abatutsi n’Abatwa ndetse n’abandi”.

Umujyanama wa Trump, Massad Boulos, ku wa Gatatu yaganiriye n’itangazamakuru mu Rwanda nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Kagame byagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Karere n’ubufatanye hagati y’impande zombi.

Ubwo yageraga mu Cyumba cyabereyemo ikiganiro, yahise atangira kuvuga ibyo yaganiriye n’Umukuru w’Igihugu, ati:

“Nishimiye kuba ndi mu Rwanda mu rugendo rwanjye rwa mbere kuva nagirwa Umujyanama Mukuru ushinzwe Afurika. Ntabwo ari uruzinduko rwanjye rwa mbere mu Rwanda, muri iki gihugu cyiza….. “ndashaka gufata umwanya wo kwibuka ibihumbi by’inzirakarengane z’Abatutsi, abagabo, abagore n’abana…. Bishwe bunyamaswa muri Jenoside. Twifatanyije n’abarokotse, twibuka ibi bikorwa byaganishije ku byaha ndengakamere. Kandi turibuka Abahutu, Abatwa n’abandi bishwe kuko batemeraga Jenoside.”

Leta zunze ubumwe za Amerika kandi zanze gukoresha umubare wemewe na Leta y’u Rwanda w’Abatutsi bishwe muri Jenoside (w’abasaga miliyoni) itsimbarara ku bihumbi 800 byatangajwe bikiba muri 1994 n’abari mu butumwa bwa LONI mu Rwanda.Kugeza ubu,bavuga ko hishwe abantu bose hamwe ibihumbi 800 kandi bavanzemo abahutu abatutsi n’abatwa kongeraho n’abanyamahanga.

Twibukiranye ko Umuryango w’Abibumbye wo wemeje ko mu Rwanda habaye “Jenoside yakorewe abatutsi” kandi ko hishwe abatutsi basaga miliyoni.

Kuki Amerika yahisemo gufata uru ruhande?

Icyo ni ikibazo kibazwa n’ikinyamakuru IGIHE cyandikirwa mu Rwanda. Mu kugisubiza, bagize bati:

“Uwahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Kelly Craft, yigeze kuvuga ko igihugu cye kitishimiye uburyo ibiganiro byaganishije ku mwanzuro wo guhitamo inyito “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994” byakozwemo.Icyo gihe, yavugaga ko igihugu kibona ko gukoresha iyo mvugo, igarukira gusa ku kuvuga Jenoside “yakorewe Abatutsi mu Rwanda” ari ukwirengagiza uburemere n’ingaruka iyi Jenoside yagize ku yandi matsinda y’abantu”

Perezida Kagame yigeze kuvuga ko imyitwarire ya Amerika itakimutangaza, ko mu 2014 yigeze gusaba ko handikwa ibaruwa ibwira Amerika ko ikwiriye guha agahenge u Rwanda mu gihe cyo kwibuka. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu 2024, yagize ati

“Mu ibaruwa twarababwiye tuti ’Ntacyo bitwaye, niba mubishaka mwifatanye natwe mu kwibuka […] ariko icyo tubasaba ni kimwe, mu gihe bigeze ku ya 7 Mata, ese birashoboka ko mwakwifatanya natwe mu kwibuka, ibindi mukabireka?…..Umwaka ufite iminsi 365, muduhe umunsi w’iya 7 Mata mwibuke hamwe natwe, hanyuma indi minsi 364 muyikoreshe mutunenga ku bindi mudakunda kuri twe. Mutandukanye ibi bintu, mwifatanye natwe mu kwibuka ku munsi umwe, hanyuma mufate indi minsi isigaye mutunenga ibyo mushaka.”

Massad Boulos ubwo yageraga mu cyumba cya Ambasade ya Amerika cyabereyemo ikiganiro n’abanyamakuru

Amerika imaze imyaka myinshi ishyira igitutu ku bindi bihugu ngo bijye mu murongo wayo ku bijyanye na Jenoside bo bita nyarwanda.

Massad Boulos yagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije kuganira n’Umukuru w’Igihugu ku bibazo by’umutekano muri Kongo no mu Karere

Dukurikije amategeko y’u Rwanda, bwana Massad Boulos yakoresheje imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi isanzwe imenyerewe ku bayobozi ba Amerika

Menya icyo itegeko rivuga ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside

Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano, na ryo rivuga ibihano ku muntu wakoze ibyaha bikurikira.

Iri tegeko rigamije gusobanura no guhana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Ingingo ya 2: Igisobanuro cy’uruhame muri iri tegeko, ‘uruhame’ ni ahantu hateraniye abantu barenze babiri.

Ibikorwa bikurikira na byo bifatwa nk’ibikorewe mu ruhame:

1º Ibitangajwe ku rubuga nkoranyabuhanga;
2º Ibitangajwe ku rubuga nkoranyambaga;
3º Ibitangajwe mu bitangazamakuru;
4º Ubutumwa bwohererejwe umuntu;
5º Amajwi yafashwe hakoreshejwe ibyuma byabugenewe ibyo ari byo byose, cyangwa amashusho yafashwe hakoreshejwe icyuma gifata amashusho agenda;
6º Ibindi byose bitangajwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho.

Ingingo ya 3: Ibirebwa n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ku bijyanye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, iri tegeko rireba:

1º Jenoside yakorewe Abatutsi;
2º Jenoside iyo ari yo yose yemewe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa inkiko mpuzamahanga;
3º Ibindi byose biganisha kuri Jenoside hashingiwe ku gisobanuro yahawe n’amasezerano mpuzamahangwa u Rwanda rwemeje.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside mu ngingo ya 4:

Ingengabitekerezo ya Jenoside; umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).

Icyiciro cya 2: Ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Ingingo ya 5: Guhakana Jenoside, umuntu ukorera mu ruhame igikorwa kigamije:

1º Kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside;
2º Kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda;
3º kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri;
4º Kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe, aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).

Ingingo ya 6: Gupfobya Jenoside; Umuntu ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake, imyitwarire igamije: 1º Kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside; 2º koroshya uburyo Jenoside yakozwemo; 3º Kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside; aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).

Ingingo ya 7: Guha ishingiro Jenoside; Umuntu ukorera mu ruhame kandi ku bushake igikorwa kigamije:

1º Gushimagiza Jenoside;
2º Gushyigikira Jenoside;
3º Kwemeza ko Jenoside yari ifite ishingiro; aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).

Ingingo ya 8: Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside; Umuntu ku bushake, uhisha, wangiza, usibanganya cyangwa utesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7), ariko kitarenze imyaka icyenda (9) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).

Ingingo ya 9: Kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside; Umuntu ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira:

1º Kwiba imibiri y’abazize Jenoside;
2º Gutesha agaciro cyangwa kwangiza ku bushake imibiri y’abazize Jenoside; umuntu aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2,000,000Frw).

Ingingo ya 10: Gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside; umuntu ukora ku bushake kimwe mu bikorwa bikurikira:

1º Gusenya cyangwa konona urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside;

2º Gusenya cyangwa konona ibimenyetso by’urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside; 3º Gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside; aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000FRW) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2,000,000Frw).

Ingingo ya 11: Guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside; Umuntu ugira imyitwarire cyangwa ukora igikorwa kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya Jenoside, aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000FRW) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).

Icyiciro cya 3 cy’iri tegeko KIvuga ko icyaha cy’igengabiterezo ya Jenocide n’ibyaha bifitanye isano na yo bikozwe n’ibigo, imitwe ya politiki cyangwa indi miryango.

Ingingo ya 12: Ihanwa ry’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo bikozwe n’ibigo, imitwe ya politiki cyangwa indi miryango. Ibyaha bivugwa mu ngingo z’iri tegeko bihanishwa ibihano by’ihazabu biteganywa muri izo ngingo iyo bikozwe na:

1º Ikigo cyangwa isosiyeti bitari ibya Leta;
2º Koperative;
3º Umuryango utari uwa Leta ufite ubuzima gatozi;
4º Umutwe wa politiki.

Uretse igihano cy’ihazabu, urukiko rushobora kandi gutegeka iseswa cyangwa kubuzwa gukorera mu Rwanda kw’ibivugwa mu gace ka 1o, aka 2o, aka 3o n’aka 4o tw’igika cya mbere cy’iyi ngingo, Umutwe wa III: Ingingo zisoza Ingingo ya 13: Itegurwa, isuzumwa n’itorwa by’iri tegeko.

Iyi si

HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Ivomo: IGIHE

4 thoughts on “US Amerika ntiyemera imvugo “Jenoside yakorewe abatutsi” yo yivugira “Jenoside Nyarwanda” yakorewe“Abahutu,Abatutsi,Abatwa n’Abanyamahanga ”!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *