Menya itandukaniro hagati ya ruswa yitwa Lobbying na ruswa yitwa bitugukwaha (corruption). Kimwe kiremewe ikindi ni icyaha!

HAKIZIMANA Maurice

Hari umusore wambajije ngo none se ruswa(corruption) itandukaniye he na ruswa(lobbying)?Ruswa ni ikiguzi utanga kugira ngo ugere ku kintu utari bugereho unyuze mu nzira zemewe n’amategeko.

Reba iyi shusho

A. Guha ruswa umutegetsi,umukozi wa Leta,ngo ugure serivisi, cyangwa ngo uhindure uko abona ibintu, ugere ku cyo wifuzaga (to influence) UYIMWIHEREYE, ni icyaha cya ruswa! 

B. Guha ruswa umutegetsi,umukozi wa Leta,ngo ugure serivisi, cyangwa ngo uhindure uko abona ibintu, ugere ku cyo wifuzaga (to influence) UYINYUJIJE KU WUNDI MUTEGETSI(umu komisiyoneri) icyo si icyaha cya ruswa! Ni Lobbying! Biremewe!

Lobby yatangiye kera. Hano ni mu Cyumba cy’inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza , ishusho yakozwe n‘umunyabugeni w’umuhanga bwana Liborio Prosperi yerekana uko aba Lobbysts mu Nteko baba bagerageza kumvisha abakomeye ibintu ku ruhande kugira ngo baze gufata umwanzuro uhuje n’ibyo umukiliya wabo ashaka. Iyi shusho yasohotse bwa mbere mu kinyamakuru Vanity Fair, muri 1886

Bitugukwaha(Ruswa)/Corruption ni icyaha gihanwa n’Amategeko yose mu isi hose.Kwakira amafaranga cyangwa izindi mpano kugira ngo ukorere umuntu ikintu kitemewe cyangwa ngo umurinde kugerwaho n’ingaruka z’icyaha yakoze, ni ruswa. Ruswa isenya ubukungu bw’ibihugu, kuko amafaranga yakinjiye mu isanduku ya Leta yinjira mu mifuka ya bamwe.


Ruswa ya lobbying iribwa ku mugaragaro ikanaribwa n’ibihugu,abakuru b’ibihugu, n’imiryango mpuzamahanga ifite ijambo mu isi, mu gihe ruswa yo mu gihugu imbere, imwe iribwa n’uwonetse wese irwanywa (corruption) ku mugaragaro!

Wari uzi ko ?

Habaho Kaminuza yigisha uko barya ruswa ya Lobbying? Lobbying ni isomo ryigwa muri Kaminuza.Urugero nka Kaminuza yitwa Institut Supérieur Européen du Lobbying

Iyi si

HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

9 thoughts on “Menya itandukaniro hagati ya ruswa yitwa Lobbying na ruswa yitwa bitugukwaha (corruption). Kimwe kiremewe ikindi ni icyaha!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *