“Hahindutse mu k’Uwenze” (insigamugani)

HAKIZIMANA Maurice


Uyu mugani, umuntu awuca iyo abonye ibye bivogerwa itetu, ni bwo agira ati : “Mwandembeje,
iwanjye mwahahinduye mu k’Uwenze”.
Wakomotse ku mugabo wo mu Ruramba rwa Bakokwe ku Ndiza ya Gitarama witwaga Uwenze,ahayinga umwaka w’i 1800. Uwenze yabayeho ku ngoma ya Gahindiro ari umuhutu (umuhinzi) w’umukungu, cyane cyane yahingaga uburo.Nuko Uwenze amaze kuba umukungu ukomeye, atangira kwenga inzoga z’inturire, biramuhira,inzoga yenze zose zikaba intore. Bukeye Uwenze yigira inama yo kugura inka mu buro yahinze. Inka na zo ziramukundira zirororoka, rubanda rwo ku Ndiza baza kumuhakwaho, arabagabira.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Haciyeho iminsi Rugaju rwa Mutimbo ajya mu Ruramba barahamurangiye ubwatsi bw’inka
bwiza. Ahageze asanga baramubwiye ihame, ahasanga inka z’Uwenze nziza cyane, bituma
ahacumbika arahasibira, Uwenze amuzimanira inzoga y’inturire, Rugaju arayishima cyane,
amutegeka kujya amutura iyo nzoga buri mezi abiri. Uwenze arabyemera, amezi abiri yashira
agatura iyo nturire kwa Rugaju.Haciyeho iminsi Rugaju aratangwa arapfa, ibintu bye bigabanwa na Rwakagara, Uruyange n’Ingeyo abihawe na mushiki we Nyiramavugo nyina wa Rwogera.


Haciyeho iminsi, Rwakagara ajya ku Ndiza hahandi mu Ruramba rwa Bakokwe arahacumbika.
Bamwakira neza baramuzimanira. Ariko Uwenze yaramubyukurukirije gusa, ntiyamutura ya nzoga y’inturire, yanga ko biba akamenyero nk’ako kwa Rugaju.Ubwo Rwakagara amara iminsi aho mu Ruramba.

Hagati aho,Uwenze afatwa n’indwara ntiyasubira kujya gutaramira Rwakagara. Abanzi be bamubona urwaho rwo kumurega,bati : “Uwenze yarakugandiye kuko yari umutoni wa Rugaju: avuga ko atazahakwa n’undi muntu utari Rugaju, bati kandi agira inturire y’uburo itagira uko isa yajyaga azimanira Rugaju yaje ino,bati: n’ubu wasanze yazihishije yanga kuyigutura ngo ntabwo uri Rugaju”.


Ubwo Rwakagara atumiza Uwenze ikitaraganya ngo aze amwitabe. Uwenze araza. Agitunguka
aramutonganya ati: “Harya sha! Ngo ntuzahakwa n’undi utari Rugaju ?” Uwenze agira ubwoba
atuma umuntu kumuzanira inzoga y’inturire. Umuntu arayizana. Uwenze ayitereka imbere ya
Rwakagara arasogongera. Rwakagara ayisomyeho arayishima. Abwira Uwenze, ati: “Kuva ubu
ntihagashire ukwezi utanzaniye bene iyi nzoga!

Nuko Uwenze abigira akamenyero, akajyana iyo nzoga y’inturire kuyitura Rwakagara buri
kwezi. Haciyeho iminsi, abanzi b’Uwenze bamurega kuri Rwakagara, bati: “Uwenze yahize ko
azakuroga; kuko mushiki wawe yishe Rugaju!”
. Rwakagara ababaza icyamuteye ubwo bukire bwose. Bati: “Ni uburo ahinga; ni bwo aguramo inka atunze”. Ubwo Rwakagara ategeka abashumba be, ati: “Ntihazagire inka y’Uwenze ikozaumunwa hasi ino aha ku Ndiza kandi nimubona yahinze uburo mujye muburagira”.

Kuva ubwo inka z’Uwenze batangira kuzihihibikanya no kujya baziba, yahinga bakaragira, abura
epfo na ruguru, amaze gushoberwa ariyahura.

Ni bwo abantu babifatiyeho, bagira uwo basaba ibintu bikurikiranya itetu, ati: “Mbese iwanjye
mwahahinduye mu k’Uwenze!”
Ubwo baba bendeye ku mirima y’Uwenze, abashumba ba
Rwakagara bahozagamo inka no kuri ya nzoga y’inturire yazimanaga mu batware bikavamo
itegeko ryo kuyitura burijo. Guhindura ahantu mu k’Uwenze bisobanura Kuhavogera bulijo.

Iyi siII

    HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

    One thought on ““Hahindutse mu k’Uwenze” (insigamugani)

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *