Icyenewabo: « Inyamaswa zose zirareshya ariko hari izireshya kurusha izindi »!

Yanditswe na Mwalimu HAKIZIMANA Maurice

Iyo ndi kwigisha isomo ry’ubuvanganzo abanyeshuri banjye basoza icyiciro cya mbere cya Kaminuza (baccalauréat), hari igitabo cyitwa  “Animal Farm”cyanditswe na George Orwell, dukunze kuganiraho. Akenshi hari interuro izwi cyane yavuzwe n’ingurube zigenzura “guverinoma” igira iti : « Inyamaswa zose zirareshya ariko hari izireshya kurusha izindi » (« All animals are equal but some are more equal »!) Aya magambo y’izi ngurube asobanura neza (mu mvugo y’ubuvanganzo) uburyarya bwa za guverinoma zitangaza mu ruhame ko abaturage babo bose bareshya imbere y’amategeko,cyangwa ko nta moko abaho, ko nta vangura na rimwe rigenderwaho, nyamara ariko bagahindukira bagaha imbaraga, ububasha, ubutegetsi n’icyubahiro intore zabo, bake cyane batoranyijwe, bo mu miryango yabo cyangwa mu gatsiko kabo gato.

 II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Ubushize, mu ishuri, abasore n’inkumi b’Abafaransa bambajije niba jye ku giti cyanjye nzi igihugu kimwe cyimitse icyenewabo (népotisme) ubu muri 2025, mpita ntekereza ako kanya kuri Jenerali Yoweli Museveni Kaguta Tibuhaburwa na Uganda yagowe!Hari n’ibindi bihugu nzi byinshi ariko reka ngume kuri Uganda ho gato nk’urugero.

Umuryango wa bwana Yoweli Kaguta Museveni wigaruriye igihugu cyose, Uganda.Ni nk'aho ari akarima kabo k'igikoni,isambu y'umuryango.

Irebere nawe:

(1) Jenerali Yoweli Kaguta Museveni- perezida kuva mu mwaka wa 1986

(2) Janet Kaguta Museveni – Minisitiri w’uburezi (umugore wa Museveni)

(3) Jenerali Muhoozi Kainerugaba Museveni-Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda (umuhungu wa Museveni)

(4) Jenerali Salim Saleh – Umwe mu bakuru b’ingabo za Uganda bakanganye cyane (umuvandimwe wa Museveni)

(5)Bright Rwamirama – Minisitiri w’Inganda (mubyara/cousin wa Museveni)

(6) Shedrack Nzeire – Umujyanama mukuru wa Perezida mu bya gisirikare (umuvandimwe wa Museveni)

(7) Miriam Karugaba – Umuyobozi mukuru muri Perezidansi ya Repubulika (muramu wa Museveni)

(8) Sabiiti Muzeyi – Umusirikare mukuru icyarimwe n’Umupolisi mukuru ukanganye cyane (mubyara wa Museveni

(9) James Kateera – Umuyobozi mukuru mu ngabo z’igihugu (mubyara w’umugore wa Museveni)

(10) Faith Mirembe – Umunyamabanga wihariye wa Perezida ushinzwe uburezi n’imibereho myiza (mubyara wa Museveni)

(11) Sam Kutesa -Wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ubu akaba ari Umucuruzi ukomeye ufaite amadosiye menshi ya ruswa (sebukwe w’umuhungu wa Museveni Muhoozi)

(12) Allan Matsiko – Umuyobozi w’ikitabashwa ushinzwe iperereza mu mutwe w’ingabo zidasanzwe (umugabo w’umukobwa wa Sam Kutesa. Sam Kutesa ni sebukwe w’umuhungu wa Museveni Muhoozi)

Népotisme (icyenewabo) /ˈnɛpətɪz(ə)/ ni iki?

Ni ugha imbaraga ububasha n'ubutware cyangwa gutonesha agatsiko gato ka bene wabo, inshuti, cyangwa abo basangiye ubwoko, bivugwa cyane cyane iyo bishingirwaho mu kubaha akazi cyangwa imyanya.

Porofeseri Hakizimana Maurice ari muri rimwe mu masomo ye y’ubuvanganzo mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza

Afurika, iracyari kure nk’ukwezi !
Murabyibonera na mwe? Muri iri shyamba ryacu, « Inyamaswa zose zirareshya ariko hari izireshya cyane kurusha izindi  » !

Mbwira niba nibeshya ! – Isomo rirarangiye.Ni ah’ubutaha!

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

2 thoughts on “Icyenewabo: « Inyamaswa zose zirareshya ariko hari izireshya kurusha izindi »!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *