Liliane Mukabatesi, umunyarwandakazi uba mu Bubiligi yagejejwe mu rukiko ashinjwa kuriganya abagabo bane b’abasaza akayabo kangana na miliyari ebyiri na miliyoni magana inani na mirongo itatu n’umunani na magana cyenda na mirongo itandatu (2.838. 960 .000 frw) ababeshya “urukundo”!

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice  

Yitwa Liliane Mukabatesi, ni umunyarwandakazi utuye mu karere ka Warreme mu Bubiligi. We ubwe yivuga muri iyi ntero ati: Je suis Liliane MUKABATESI, esthéticienne, cosméticienne, diplômée de l’Académie du Maquillage et de la Beauté Globale Annick CAYOT et MEDICO DERM, microblading et maquillage permanent”. (Mu kinyarwanda byenda kuba nka gutya: “Nitwa Liliane MUKABATESI, umuhanga mu by’uburanga bwiza, no mu kwisiga, nkaba nararangije Ishuri rya Makiyaje n’Ubwiza ryitwa Annick CAYOT/ MEDICO DERM, ryigisha kubungabunga uruhu no gusiga umubiri ukawunogereza mu buryo buhoraho”).

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Ku ya 1 Ukwakira 2017, umusaza witwa Gilbert Brambach w’Umubiligi yashingiye Liliane Mukabatesi iduka ry’amavuta yo kwisiga mu Rwanda ryitwa “LiLi Kosmetik” mu nyubako ya MIC mu mujyi wa Kigali. Mukabatesi aganira n’ikinyamakuru IGIHE icyo gihe, yavuze ko yavuye mu Rwanda agiye kwiga mu Bubiligi. Avuga ko mbere yo kugenda, se yamuhannye agira ati: “Mukobwa wanjye, jya mu mahanga, jya kurahura ubwenge bwose bushoboka ariko uzibuke kuza gukoresha ibyo wize mu gihugu cyawe.”

Liliane Mukabatesi n’umusaza Gilbert Brambach umwe mu bamujyanye mu rukiko amushinja kumuriganya .Iyi foto yafashwe muri 2017 mu kiganiro uyu mugabo n’umugore bagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE.COM

Liliane yagejejwe mu rukiko ashinjwa kuriganya abasaza bane akayabo ka miliyoni 1,8 (z’amayero) angana na miliyari ebyiri na miliyoni magana inani na mirongo itatu n’umunani na magana cyenda na mirongo itandatu (2.838. 960 .000 frw). Ngo bose yababeshyaga “urukundo” akabiba.

Ku wa kabiri, tariki ya 1/04/2025, twasomye mu binyamakuru by’Ababiligi imitwe y’inkuru yitaga Liliane “umukuzi w’ibyinyo” wabashije gucucura abagabo bashaje bane bari mu myaka 70, akayabo k’arenga miliyoni n’ibihumbi magana inano z’amayero”. (Liliane la“croqueuse des diamants” aurait “touché, ,1,8 million d’euros des 4 septuagénaires). Uvunje mu manyarwanda ayo aregwa yose ni miliyari ebyiri na miliyoni magana inani na mirongo itatu n’umunani na magana cyenda na mirongo itandatu (2.838. 960 .000 frw) naho uyavunje mu marundi ni imiliyaridi zitanu na miliyoni magana cenda na cumi na zitatu (5.913. 000 .000 fbu).

Mu rukiko (muri sentare) mpanabyaha i Liège,mu Bubiligi, aba basaza bane batangiye rimwe ikirego, bahahuriye n’ “uwahoze ari umukunzi wabo” Liliane bitaga “La Belle”(Icyuki) bamujyana mu ntebe y’abaregwa. Bose bari bahibereye, ku wa kabiri mu gitondo, nk’ikipe y’abendahamwe, basangiye umunyamategeko umwe Metere Philippe Godin, n’ikirego kimwe.

Bose hamwe, mu gihe cy’imyaka igera ku 10, bakundanye na Liliane, umunyarwandakazi w’Umubiligi utuye Waremme, wavukiye mu Rwanda mu mwaka wa 1979 (ubu afite imyaka 46) winjiye mu buzima bw’aba bagabo bakuze, afata umwanya munini wo kubacengera yitonze,no kubahata urukundo rwa kigore maze bose akabakuramo amafaranga menshi,menshi koko,abigiranye uburiganya n’ubushukanyi.

Zimwe mu mpamvu yabaga atanga ayabakuramo ni nko kuvuga ko mama we arembye akeneye gushyirwamo pacemaker, cyangwa ko ashaka gutangiza ubucuruzi mu Rwanda aho akomoka akaba akeneye ko umukunzi we amufasha, cyangwa kubaririra ko abanye nabi n’umugabo we (baje no gutana burundu (divorce) ) bityo ko ubuzima bumugoye agasaba kugirirwa impuhwe bakamuha, kubashuka ngo bamwandikisheho amazu yabo bakisanga bamaze gusinya, n’ubundi buriganya bwinshi.

Mu rukiko aba bagabo bane batari baziranye mbere (kuko buri wese yabaga aziko Liliane ari uwe gusa), bahatangiye imibare y’amayero Liliane yabashije kubacomoramo, bateranyije aba akayabo navuze haruguru: miliyoni 1n’ibihumbi 800 (z’amayero) angana na miliyari ebyiri na miliyoni magana inani na mirongo itatu n’umunani na magana cyenda na mirongo itandatu (2.838. 960 .000 frw). Hari n’ibindi byinshi yabakuyeho nk’impano z’agahebuzo.

Liliane ntabihakana habe na mba, mu kwiregura kwe avuga ko ibyo byose ari bo babimuhaga, kuko ngo babaga bakundanye bakamushima, yabasaba bakamuha ko we abona nta kibi yakoze. Aba bagabo bose bahasize amafaranga yabo yose bari barizigamiye ntibasigarana n’urwara rwo kwishima.

‘Ndarengana, byose nibo babimpaga, twabaga twakundanye bakanshima, nabasaba bakampa, nta kibi nakoze. Nibo bayampaga ntawe nayakuye mu mufuka ku ngufu.’-Liliane Mukabatesi

Ikirego cy’umusaza wa (1) Liliane yasabye gatanya n’umugabo we banabyaranye ajya gusaba umusaza baturanye utagira abana icumbi agamije kumucucura amafaraga no kuzamutwara inzu ye nziza





Umusaza wa mbere urega, atuye Liège, mu mugi wa Saint-Nicolas. Ni umugabo wavutse mu mwaka wa 1949. Igihe Liliane yazaga kuba muri uyu mujyi abana n’umugabo we n’abana be,yarahamusanze. Bigitangira, Liliane yamubwiye ko amukunda, n’ubwo bitatangiye biganisha ku mibonano y’abakuze kuko yari afite umugabo we babana. Avuga ko buhoro buhoro Liliane yamwiyegerezaga, birangira asabye gatanya n’umugabo we, maze asaba uyu mugabo ukuze kumucumbikira mu nzu ye. Liliane yari amaze kumenya amateka ye yose, amenya ko nta mwana n’umwe afite, bityo ko umutungo we wose ashobora kuzawumuraga. Baje kugera kure, maze amaze kumugusha neza, amusaba ko yamuha iyo nzu. Ngo ntiyamusubije.

Saint-Nicolas (mu ki wallon Sint-Nicolêye) muri Région wallonne muri province de Liège


Akomeza agira ati:

  • “Igitondo kimwe cyo kuwa mbere,hari mu mwaka wa 2020, sinzi uko yabigenje, maze ambwira ko dusohoka ni uko angeza kwa noteri we i Huy. Byose byabaye vuba vuba cyane, nk’umurabyo. We na noteri we, bampaye ikaramu bansaba ko nshyira umukono ku nyandiko ivuga ko mpaye impano y’inzu yanjye Madamu Liliane Mukabatesi! ”

Ntabwo ari ibyo gusa, kuko hagati ya 2012 na 2021 yabashije kuriganya uyu musaza akayabo k’amayero cash agera kuri 287.947 (angana na 454 150 008 frw canke 945 905 895 Fbu)

Polisi ishinzwe iperereza yagiye gusaka iwe, ihasanga andi mayero agera ku € 218.000 yari yarasinyishije uyu musaza nk’inguzanyo azajya amuha bihoraho. Iyi dosiye y’urubanza ruregwamo Liliane ifite ibibazo bibiri: Ikibazo cy’imyeenda (inguzanyo), gikemurwa mu buryo mbonezamubano, n’ikibazo cyo kwibwa hakoreshejwe uburiganya bushukana (ihohoterwa rishingiye ku ntege nke),ari nabwo buryo Liliane yakoresheje ahindura ubushukanyi mo impano.

Ikirego cy’umusaza wa (2) Liliane yanyambuye mu buriganya akayabo k’amayero 880.164 (1 388 194 660,frw) nari narizigamiye ubuzima bwanjye bwose

Uwa kabiri urega, wo mu mugi wa Awans, na we wavutse muri 1949, yibwiraga ko atomboye umugore mwiza mwiza igihe,mu mwaka wa 2012,yahuriraga na Liliane uyu mu kabyiniro ka “Alhambra”. Uyu mugabo yari yarakoze akazi keza, yarizigamiye bishoboka. Yahuye na Liliane, barakundana, biza kugera kure.

Yamuhaye impano nyinshi n’amafaranga yose yagiye amusaba mu kugura ibintu bitandukanye: Mercedes, Rolex, amatike y’indege mu ngendo zijya iwabo mu bibazo byo mu muryango mu Rwanda, amafaranga yo kwita ku nzu … .Muri rusange, yamucomoyeho amayero 880.164 ni ukuvuga asaga miliyari imwe n’ibihumbi 388  mu manyarwanda rw canke asaga kure imiyaridi zibiri na miliyoni 2 891  mu marundi. Yavuze ko ari ayo yari yarazigamye mu buzima bwe bwose.Yose Liliane yayamukuyeho,yose.

Awans, umugi mwiza wo mu ntara ya Liège


Ikirego cy’umusaza wa (3) Liliane Mukabatesi yanyibye amayero 603.000 (angana hafi na miliyari imwe y’amanyarwanda)

Umusaza wa gatatu, we wanahangirikiye cyane, nk’uko abivuga, atuye hagati ya Liège na Luxembourg. Yavuze ko yakundanye na Liliane (“maso meza”) ufite amaso meza kandi uzi kuyatereka ukava mu byawe. Uyu musaza ni nawe womaga inyuma ya Liliane mu Rwanda, ni nawe wamukoreye rya duka ryiza cyane ricuruza amavuta y’ubwiza i Kigali abyandikisha mu izina rye, anavuga ko we na Liliane baryoshyaga bigatinda nk’umugabo n’umugore mu Rwanda, i Liège no muri Luxembourg.

Liliane Mukabatesi na Gilbert Brambach umwe mu bacucuwe na Liliane.Iyi foto yafashwe muri 2017 mu kiganiro uyu mugabo n’umugore bagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE.COM

Kimwe n’abandi, yansezeranije ko twubakana urugo, ansezeranya ibitangaza kandi akajya ampa impamvu zidashira kugira ngo nsohore amafaranga.-Umusaza wa gatatu wahohotewe na Liliane

Uyu avuga ko azi n’abandi bagabo benshi “bacucuwe nkawe na Liliane”, ariko kubera ko bazwi cyane na bose muri Liège, ntibatinyutse kuzana ikirego cyabo … Kuri uyu musaza wa Liège, ayo yibwe n’icyuki Liliane arenga gato amayero 603.000 ni ukuvuga miliyoni 951 n’ibihumbi 51 na 600 mu manyarwanda canke miliyaridi 1 na miliyoni 980  n’ibihumbi 855 mu marundi).


Ikirego cy’umusaza wa (4) Liliane yancomoyemo amayero 36.150 angana na 57.015. 780 y’amanyarwanda  cyangwa 118 .752. 750 y’ama Fbu.

Umugabo wa nyuma watanze ikirego akomoka mu mugi wa Seraing,yahoze ari umufundi w’umwuga, akaba yaravutse mu mwaka wa 1954 (niwe muto muri bane). Yavugiye mu rukiko ko yahuriye n’uyu mugore mwiza ku rubuga rwa interineti rwitwa Meetic (Urubuga rw’indaya n’abandi bagabo n’abagore bashaka abakunzi cyangwa b’irari bashaka abo kurarana ijoro rimwe) ni uko aranshimisha ndamukunda gusa sinatinze kubona ko agenzwa no kuncucura burundu n’ubwo nabimenye amaze kuncomoramo amayero 36.150 angana na miliyoni 57 n’ibihumbi 15 na 780 y’amanyarwanda  canke miliyoni 118  n’ibihumbi 752 na 750 y’amarundi (Fbu)

Seraing (wallon : Serè) umugi/igisagara wo muri Région wallonne muri province de Liège.

Umwanzuro w’urukiko wabaye uwuhe?


Kubera imigendekere y’imiburanishirize y’imanza hamwe n’ibibazo byo kumenya ubushobozi bw’urukiko mu manza nk’izi, umucamanza yasabye ubushinjacyaha guteranya neza imibare nyayo uyu Liliane yariganyije aba bagabo bane, ari naho buri kirego gishingiye bakazagarukana imibare itari ukugenekereza. Imyanzuro y’uru rubanza ishobora kuboneka mu mpera z’uyu mwaka wa 2025.

Ku ruhande rw’uregwa, umwavoka wa Liliane Mukabatesi asabira umukiliya we guhanagurwaho ibyaha byose , kubera ko , Liliane ubwe yivugira ko ntawe yakoze mu mufuka. Umwavoka we agira ati “urukiko ruzashishoze kuko bidakwiriye gukatira umuntu umuhora kwakira impano, kubera ko gusa “atagikundana n’abazimuhaye ”.

Dore aho nakuye aya makuru hose,namwe mwayigenzurira (ushaka kumenya Liliane Mukabatesi): Reba  Liliane MUKABATESI : Promotrice de Lili KosmetikLiliane de Belgique et son ami luxembourgeois ouvrent un institut de beauté à Kigali ,Umunyarwandakazi utuye mu Bubiligi agiye gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi mu RwandaINOYA – Laboratoire des peaux noires & mates na Liliane mukabatesi Esthéticienne kuri LinkedInn


Wowe ubona ute ibiregwa uyu munyarwandakazi w’uburanga Liliane Mukabatesi? Ese wabyita ubwenge bwo kumenya kwibeshaho muri iyi si ? Ubona Liliane
azi gukora ibintu neza yiteza imbere (à la Bwenge)? Cyangwa ahubwo ubona iyi myitwarire nk’iyi idakwiriye umugore n’undi wese wiyubaha? Ese nawe wasoza ugira uti “Iby’abapfu biribwa n’abapfumu”?

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice  II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Indirimbo “BYAGO NTUKABURE” ya Prof Hakizimana Maurice

One thought on “Liliane Mukabatesi, umunyarwandakazi uba mu Bubiligi yagejejwe mu rukiko ashinjwa kuriganya abagabo bane b’abasaza akayabo kangana na miliyari ebyiri na miliyoni magana inani na mirongo itatu n’umunani na magana cyenda na mirongo itandatu (2.838. 960 .000 frw) ababeshya “urukundo”!

  1. I loved as much as youll receive carried out right here The sketch is attractive your authored material stylish nonetheless you command get bought an nervousness over that you wish be delivering the following unwell unquestionably come more formerly again as exactly the same nearly a lot often inside case you shield this hike

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *