Mu Rwanda umwana yibye igisheke baramwica!

Indi nkuru mbi: Nyuma ya ya nkuru yo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo,umugi wa Kigali, ku ishuri ribanza (pirimeri) rya Ngara aho umunyeshuri yishe undi munyeshuri kuko amwimye umwembe, hamwe na ya nkuru y’umwana nako umugabo w’imyaka 34 wishwe na nyina n’abavandimwe be bapfa igikoma, dore indi nkuru y’umwana wishwe kubera kwiba igisheke busheke.

 II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.

Bishe umwana bamuhora igisheke

Mu Karere ka Ngororero mu Rwanda,uyu munsi tariki 31/03/2025,mu gitondo cya kare kare saa 9h00 abana batatu bibye igisheke busheke (igikaju) barafatwa bakubitwa nk’abibye zahabu cyangwa nk’abateye gatarina! Umwe yabacitse ariko bari kumuhiga nk’uwarashe indege !Uwishwe n’inkoni ni umwe,yitwa Tuyizere Félix wicishijwe inkoni yakubiswe nk’ukubita inzoka,bamuhora gusa kwiba igisheke.

Yishwe na nde?:Uwamwishe yitwa Bavugavuba Reverien bahimba « Kabwana » ari kumwe na Nkurunziza Jean Baptiste bahimba Mbundi n’umugore witwa Murerabana Germaine.

Si ibyo gusa,mu rwego rwo kubereka ko ntacyo bari cyo ko bavuga rikijyana,abo bicanyi nyir’ibisheke banaciye ababyeyi b’abo bana indishyi z’igisheke cyabo!Bamwe batanze 5000Frw,abandi batanga 2500Frw, ababyeyi biciwe baciwe 5000frw ariko ntibarayatanga kuko bari bakiri ku bitaro!

Sinzi mba mbona Sosiyete Nyarwanda irembye! Ikeneye kugangahurwa! Mvuze « Sosiyete Nyarwanda » simvuze buri Munyarwanda!

Iyi si

HAKIZIMANA Maurice  II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.

One thought on “Mu Rwanda umwana yibye igisheke baramwica!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *