
Ubuhamya bwa Dr Patrick Habamenshi
Mu gukomeza kwigenzura no gusuzuma uko mpagaze mu buzima bwanjye bwo mu byiyumvo, nakomereje ku kugenzura imyemerere yangiza nari maranye imyaka myinshi,imyemerere ngomba gusenya—byarimba nkayireka burundu. Nasanze mu myemerere yose yanjye iyo mu idini ari yo igoye gusohokamo. Barabanza bakakubwira ko uko kwemera baguhaye guturuka ku Mana, wamara kukwakira bakakubuza kutazigera uhirahira wibazaho ibibazo, maze ukisanga mu gisa na gereza ifunze idanangiye ku buryo utanatekereza kuyisohokamo.
IIKurikira inyandiko za Dr Patrick Habamenshi, unyuze kuri iyi paji ye ya facebook: Um’Khonde Patrick HabamenshiII

Bisa nk’ibidashoboka gutekereza ko wareka burundu imyemerere wakuriyemo ukayimaramo ubuzima bwawe bwose ariko usanga idasobanutse gusa ukayigumamo bubi na bwiza kuko igera aho ikaba kimwe mu bikuranga. Ikirenze byose,usanga twarigishijwe tukamira bunguri ko udashobora kubaho wishimye kandi uri muzima uramutse witandukanyije na kiliziya cyangwa idini ryawe.
Iyo ushize ubwoba ukayisohokamo, usanga wiyumva nk’uwatengushye Imana, nk’uwavuye mu isezerano cyangwa kontaro mwasinyanye. Ni uko baba barabidupakiyemo kandi biba byaradukukiyemo. Aho ni ho idini ridufatira twese: Kumvisha “abayoboke” ko kwibaza ibibazo kuri Kiliziya cyangwa ku idini ryawe biba ari ugushidikanya ku Mana ubwayo, kandi ko ibyo ari icyaha cya sakirirego (kitababarirwa).Amagambo nka « ubuhakanyi » na « gutuka Imana », akoreshwa nk’iterabwoba ryiyongera ku risanzweho ryo kuzarimburwa, maze kuva mu bwana wacu kugeza dukuze tukirinda no guhirahira twibaza ibibazo by’amatsiko, kugira ngo hato hatagira uvuga ko twabaye abahakanyi cyangwa ibyigomeke, cyangwa natwe tukigirira ubwoba bwo kwibaza ibibazo ngo hato tutisanga twabicumuriyemo.

Kimwe n’abandi benshi,nanje kuva mu bwana bwanjye nakuze nibona muri Kiliziya kandi ngatinya kuyijya kure ngo aha ntisanga narenze umurongo utukura Imana ikanta mu buryo butagira igaruriro. Iryo hurizo ryo mu mitekerereze hamwe nyine na bwa bwoba bwo kuzisanga nabaye umuhakanyi, byatumye ntinya kwibohora iyo ngoyi yari yarandanangiye, igoye cyane kwigobotora.
Undi mugozi ukajije cyane ni uw’uko idini ryivanze na sosiyete —umuryango, incuti, abantu bacu ba hafi cyane mu buzima. Usanga gusohoka mu idini bisobanura nanone kutandukana n’abantu bawe ba hafi cyane mu buzima kuko usanga bakunda idini mwahuriyemo (cyangwa mwakuriyemo) kurusha uko bagukunda wowe ubwawe. Ubwoba bwo kuba igicibwa, bwo kwamaganwa, cyangwa bwo kubonwa nabi, impungenge zo gushyirwa ku gitutu cy’umuryango n’incuti, cyangwa bwo guterwa ubwoba, bwiyongera kuri bwa bwoba bwo kuzarimbuka twapakiwemo bikaba birebire. Ibyo byose hamwe n’ibindi nibyo usanga bidufata igihe kirekire cyangwa bitubuza guca ukubiri burundu n’idini cyangwa umuryango w’idini twafatiwemo kuva tuvutse cyangwa mu gihe kirekire.
Ariko ni ha handi igihe kiragera maze bya bibazo byose umurundo bitasubijwe na za ndirimbo hamwe n’inyigisho zihora zisubirwamo zitagira umutwe n’ikibuno,bikaba umutwaro uremereye ku buryo tuba tutakibasha kubyihanganira.
Wasoma nanone: Vatikani na Kiliziya Gatulika bitandukaniye ye? – Soma iyi nyandiko ngufi usobanukirwe

Ikintu cyagiye kingora kurusha ibindi ni inyigisho ivuga ko tugomba kwakira ukwemera duhawe nk’ «ukuri kutavuguruzwa » , no mu gihe haba harimo ibintu byinshi usanga bitari impamo cyangwa harimo amategeko akanjaye. Ese ahubwo buriya ukuri, ukuri nyako, ntikwagombye kuba kwa kundi kutubohora mu mutima no mu ntekerezo aho kudufungiranira mu gushidikanya,mu mayobera, no kutubuza gutekereza byimbitse ku byo twasomewe? Urugero hari nk’inyigisho nziza ivuga ngo “Imana ni Urukundo” ariko ugasanga badutegeka gushyira imbere idini ryacu kurirutisha ndetse n’ubuzima bwacu ubwabwo, umuryango wacu, inkomoko yacu, kugeza ubwo usigara wumva igihe utari mu idini cyangwa mu bo murisangiye wiyumva nk’umunyamahanga mu bandi — cyangwa ugafata abandi bose yewe ndetse n’abo mwonse rimwe cyangwa musangiye umuco nk’abanyamahanga rwimbi kuko gusa mutemera kimwe.

Reka mvuge ku yindi nyigisho yambujije amahoro mu idini. Usanga badutoza kuba ba nyamwigendaho cyangwa abantu bikunda gusa, twitwaje inyigisho y’ukwemera ivuga ngo tugomba guhora dushima muri byose. Urugero nk’iyo habayeho icyago gihitanye imbaga,amadini yacu atubwira ko kuba twe twasigaye ari ikimenyetso gikomeye cyane cy’uko Imana ikiturinze kandi idukunda cyane—ko « yadutoranyije mu bandi benshi »—nyamara washaka kubaza ibibazo byimbitse ku cyo iyo Mana yaba yahoye abatikiye cyangwa abishwe, bakagukubita ku munwa. Iyo nyigisho itubuza kwibaza no gutekereza ku kibazo nka : Bo se bacumuye iki? Kuki bo Imana itabatoranyije,itabarinze ?
Iyo habuze ibisubizo bihamye kuri iyo ngingo,icyo ukora ni uguceceka gusa, maze ugapfa kwemera igisubizo rusange kigira kiti: “Mu mugambi w’Imana habamo no kutubabaza,kuko imibabaro ikaze ituma turushaho gukomera kandi ikadusigira amasomo akaze mu buzima. Ntabwo Imana izigera itwikoreza umutwaro tudashobora kwihanganira cyangwa umuzigo tutabasha kwikorera”.
INDI NKURU WASOMA: Tommaso Parentucellin,ari we Papa Nicolas V: umupapa wa Kiliziya wahaye umugisha akanemeza ko gukoloniza Afurika no gushyira mu bucakara Abanyafurika byemewe n’Amategeko mu ijuru no mu isi.Hari kuya 8 Mutarama 1454
Nyamara se ibyo bisubizo bidashinga hari ikibazo na kimwe bisubiza mu buryo butunyuze? Ibibazo birongera bikagaruka : Ni gute amahano ndengakamere atumvikana urugero nka za jenoside cyangwa guhohotera abana biba ari umugambi w’Imana? Umugambi w’Imana uri he mu byaha ndengakamere byibasira inyoko muntu byakozwe n’Abihayimana mu mateka ya Kiliziya yose kugeza ubu ? Uwo mugambi w’Imana uri he mu kuruca ikarumira no mu gukingira ikibaba kwa Kiliziya ku bayobozi bakuru bayo mu byaha bitagira izina bakoze kand bagikora? Ni ayahe masomo y’ubuzima yasobanurwa n’ayo mahano ya kinyamaswa? Hanyuma, ese koko iyo mitwaro ntiremereye kurusha iyo dushobora kwikorera, ndetse ahubwo iyo mitwaro ntiyadutsikamiye ntitubashe no gutambuka tukabura ndetse n’icyerekezo muri ibyo bihe byose twagiye tunyuramo mu buzima bwacu aho twahungabanyijwe bidasubirwaho n’ubugome bwa kinyamaswa twakorewe?

Ako kavuyo k’inyigisho zipfuye katurwaniramo katwemeza ko tugomba guhora dushima muri byose cyane cyane igihe twe twarokotse impanuka cyangwa ikindi cyago cyahitanye abandi, kandi ko tugomba kwemera ko ibintu bibi bitugeraho ndengakamere ari umugambi w’Imana, bituma tubura amajyo maze tukabura icyo dukora igihe duhohotewe cyangwa turenganyijwe. Ikibabaje ni uko n’ubwo twaba tutabyumba twe ubwacu dukomeza mu bugoryi bwinshi gusubiramo iyo njyana ngo “impamvu urokotse ni uko Imana igifiteho umugambi” ariko tukica amatwi ku bibazo by’ingenzi twarondoye haruguru by’i yo duhora duhura na byo mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Idini ridusaba kwizera gusa aho kudutegura ni kuduha uburyo bwo guhangana twe ubwacu n’akarengane no guhangana n’imibabaro ya buri munsi. Kudusaba kwiringira gusa Imana ni uburyo bwo guhunga inshingano zacu—cyangwa ahubwo bwo kutubuza kwibaza ku Mana ngo ibera hose icyarimwe twabwiwe gutyo mu madini yacu tutagomba guhirahira tuvuguruza.
Kimwe n’intege nke zo mu buryo bw’umubiri, burya gukura mu bitekereo ni gukomera mu buryo bw’umwuka bitangira igihe ugize ubutwari bwo kugira ukwizera kwawe ubwawe wigengaho cyangwa bwo kugaragaza uko wowe ubwawe wumva ibintu, aho kwihambira ku cyo abandi bita « ukuri » nyamara utemerewe gucencura. Nibyo, muri urwo rugamba rwo kwigenga mu bitekerezo ushobora kugwa no gukomereka ariko wibuke ko icyo ari ikiguzi gito kiba gikenewe cyo kwibobora no kugera ku rubuga rusesuye rwo mu ntekerezo ahi uba utakiboshywe n’ibyo abandi baterekamo gusa,ahubwo uba ushobora kwibaza ibibazo byose ushaka no kubishakira ibisubizo aho guhora uzirikiwe ku bisubizo bivuye ahandi ugomba kwakira ntacyo yrengejeho.
Jye nabashije kureka imyemerere yanjye ya mbere — hakubiyemo n’ukwemera napakiwemo na Kiliziya — kandi nabikoze ntayo mpungabanyijeho incuti zanjye, ntacyo nahungabanyije kuri iyo Kiliziya, n’ubwo hari bamwe babifashe nko kubahemukira bo ubwabo.Igihe nafataga umwanzuro wo guca ukubiri n’idini, nari ngeze aho ntashobora gukomeza kwihanganira amajwi yose yandwaniragamo, yaba aturutse hanze cyangwa ay’imbere murinjye,maze mfata umwanzuro w’uko ubuzima bwanjye bwo mu mutwe no mu ntekerezo bufite agaciro kenshi kurushaho, mbasha gucika iyo gereza yo guhora niyangiza jye ubwanjye ngo aha ntakoma rutenderi ku myemerere y’abandi.
Imana ntacyo mfa nayo kandi ntiri muri ayo majwi nashakaga gucecekesha. Ahubwo ibinyuranye n’ibyo mbona imyaka yose namaze mbana n’ibyo byandwaniragamo byarapfukiranye Ijwi nyakuri ry’Imana, maze aho kuyumba yo ubwayo ugasanga nikurikirira amajwi y’abitwa ko bihaye Imana ni ukuvuga abakuru b’amadini, ndetse n’igihe nabaga nshaka gufata akanya ko gutekereza byimbitse bucece. Ni impano ikomeye nahawe ntari niteguyen,gusohoka burundu mu idini byatumye mbasha kubana neza n’Imana yanjye. Uti gute? Nkura mu nzira inzitizi zose zari zaritambitse zitabanje kunsaba uburenganzira hagati yanjye n’Imana Umuremyi wanjye, Bisa nk’aho natunganyije urusengero rwanjye rwo muri jye ubwanjye ku buryo nta muntu cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose cyari gisigayemo cyo kunyitambika. Muri urwo rusengero rw’imbere muri jye,ubu noneho nsigaye mbasha kumva ijwi ryanjye ubwanjye, kandi ikirenzeho mbasha kumva ijwi ry’Imana yanjye, mu buryo busobanutse neza, nta bindwaniramo, nta bitwitambika hagati yacyu twembi.
Naribohoye,ubu nta gushidikanya nkigira, nigirira icyizere kandi mbasha gutandukanya ikibi n’icyiza, ukuri n’ikinyoma mu byigishwa n’amadini byose, ubu mbasha noneho kubaho byuzuye kuko nahawe impano y’Imana yo gusobanukirwa byimbitse cyane uko Muntu ateye n’ibyo duhura nabyo byose. Naciye ya minyururu yo mu buryo bw’umwuka itugenzura itubwira ibyo tutagomba kuvuga no gukora maze ngera ku bushobozi bwo mu buryo bw’umwuka bwo kwibaza byose no kubishakira ibisubizo nta rutangira nta kirazira nta renga renga nta murongo utukuru utagomba kurengwa.
Hari hashize imyaka runaka nibwira ko nibohoye kuko nari narabashije gucika abangiriye nabi. Hanyuma, nongeye kwisuzuma neza nkibaza igihe maze mu idini, n’impamvu ntari narabashije kuryogobotora burundu kare kose, nasanze burya kwibohora ingoyi mu buryo bwuzuye bishoboka gusa igihe nari kubasha kwikura mu gushidikanya kose, mu kwemera buhumyi byandanze ubuzima bwanjye bwose, maze amaherezo ngera ku ntsinzi nabinaga isa nk’idashoboka: kurandura burundu ibyo nemeraga buhumyi, maze nemera gutakaza byose ngo ngere kuri iyo ntsinzi yo kwigenga mu bitekerezo.
Ariko byansabye ubuzima bwanjye bwose kugira ngo ngere hano—ibibazo bitasubijwe kuva mu bwana bwanjye kugera ku gushidikanya ntari nkibashije gucecekesha maze gukura. Muri iyo myaka yose y’ukwemera buhumyi, mu bwenge bwanjye hiyubakagamo ntabizi undi muntu w’igitangaza ari we jye w’imbere —uwo jye w’imbere ntangiye kuvumbura vuha aha, nyuma yo guca ukubiri n’icyitwa idini cyose. Guca ukubiri na Kiliziya, n’ubwo n’ubusanzwe nayibagamo ntayirimo bitewe n’ibibazo byinshi nibazaga, ukwiyemeza gukomeza kwibaza no gutekereza cyane,ndetse no kwitegura inkurikizi zari kungeraho, ubutwari nagize bwo gutinyuka kubaho ubundi buzima bwo mu buryo bw’umwuka ntari narigeze mbaho mbere hose aho gukomeza kubaho mu icuraburindi. Hanyuma igihe kigeze, mfungura inzugi ndasohoka, njugunya kure imfunguzo burundu, ngenda ubudasubira inyuma.

Kongera kwiyubaka kwa jyewe w’imbere mushya ni wo murimo uruta indi yose mu buzima bwanjye,kandi sinshaka ko biba igice. Kwiyubaka ka jye we w’imbere kugomba kuba kuzuye,kudasubira inyuma, ka,di kudakururuka mu marangamutima yo kongera kwifuza kuba uwo nari we mbere.
Buri munsi uhise nywubonamo ukuri gushya kw’ingenzi mu buzima, kwa kundi ba bandi biyita aba Komisiyoneri b’Imana cyangwa ba Ambasaderi bayo muri twe batubuza gutahura: ukuri k’uko twese twavutse dufite uburenganzira bungana n’ubushobozi ndetse n’inshingano byo gukurikira buri wese inzira ye aho kugendera gusa mu nzira yaciwe n’abandi bantu, kabone n’ubwo baba barabikoranye umutima n’intego nziza.
Twese dufite uburyo dushyikiranamo n’Imana Umuremyi wacu. Ni ahacu ahubwo ho guhitamo kwigizayo —cyangwa niba ntacyo bigutwaye kugumana —ikintu cyose cyangwa abantu bose,cyitambika nk’inzitizi imbere yacu, kitatubuza kwigobotora no kwibohora ingoyi,bikatubuza kwibera abo tugomba kuba bo by’ukuri.
Nanone wasoma: Ku rugamba rw’ubuzima bwo mu mutwe: Imbaraga tuzazikura mu byo duhitamo kutemera, ntabwo ari mu byo dushobora kwihanganira
Soma nanone indi blog ya Dr Patrick Habamenshi –Kubabarira: Igikorwa cy’Urukundo cyangwa ahubwo ni Ukwigambanira?
Soma kandi: Ubuzima ni iki,mu ijambo rimwe?-Ibisubizo by’abahanga

IIKurikira inyandiko za Dr Patrick Habamenshi, unyuze kuri iyi paji ye ya facebook: Um’Khonde Patrick HabamenshiII

À propos du rédacteur
HAKIZIMANA Maurice est écrivain, éditeur,blogueur et surtout enseignant. Il écrit sur l’amour de la sagesse, l’histoire, l’actualité, le monde, la famille,la société,la religion, les relations et le divertissement. Hakizimana M. est diplômé en sciences de l’éducation et en sciences sociales, en anglais et en littérature de la Sorbonne Université-Paris.
II Suivre ma chaîne Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Suivre ma page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.