Ku rugamba rw’ubuzima bwo mu mutwe: Imbaraga tuzazikura mu byo duhitamo kutemera, ntabwo ari mu byo dushobora kwihanganira

Yanditswe na Dr Patrick Habamenshi

Muri iyi si, kwitwa umurwanyi cyangwa intwari akenshi bisobanura kubasha gutsinda inzitizi zikomeye. Kandi izo nzitizi si akabuze. Ariko nanone birashoboka cyane ko urugamba rugoye kurusha izindi turwana ari urw’imbere: ubuzima bwacu bwo mu mutwe.

IIKurikira inyandiko za Dr Patrick Habamenshi, unyuze kuri iyi paji ye ya facebook: Um’Khonde Patrick HabamenshiII

Ntidukwiye gukomeza kubaho muri iyi si akazi ari uguhora twirinda ibitero bigabwa ku buzima bwacu bwo mu mutwe -nyamara se abenshi muri twe si zo ntambara zacu za buri munsi? Usanga ubutwari n’imbaraga zacu bipimirwa ku buryo dushobora kwihanganira;uburyo dushobora guhangana n’ibitero tugabwaho n’abandi. Ariko se niko bigomba gukomeza?

Indi ngingo wagombye gusoma:Kubabarira: Igikorwa cy’Urukundo cyangwa ahubwo ni Ukwigambanira?

None se ntibikwiriye, twebwe abashaka kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe no mu byiyumvo, ko dusobanukirwa neza uko twabona imbaraga zo guhangana n’ibyo bibazo n’izo kwihanganira ibitero bitugabwaho? Aho kubaza ngo “nzakomeza kwihangana kugeza ryari? “ ibaze uti “Ni ibiki ntagomba kwemera, kandi ni ibihe nshobora kwemera?”

Wasanga intsinzi iri mu gushyiraho imipaka. Ni byo, niba ushaka gukira neza, ishyirireho uburinzi bukomeye, urinde ubuzima bwawe bwo mu mutwe kugabwaho ibitero, wirinda gukomeza kubaho uri uwo kwihanganira gusa ibikugeraho bigutesha umutwe,ahubwo wubaka inkuta abandi badashobora gupfa kurenga ngo bakwangirize ubuzima bwo mu byiyumvo.Abandi bakwiriye kugira aho bagarukira mu kuguhungabanya,aho badashobora kugera.

Mu nzego zose zibaho, iyo ubashije kurenga imipaka yasaga nk’aho ari igoye cyane, ugera ku cyubahiro ikuzo no kwamamara – ibyo tubibona haba muri siporo, siyansi, ubushakashatsi, ubuvuzi, cyangwa mu guhanga udushya. Ariko iyo bigeze ku buzima bwawe bwo mu mutwe, kiba ari igihe gikwiriye uba ugomba kwishyiriraho amategeko ngenderwaho. Kora ku buryo amahame ntarengwa wishyiriyeho uyubahiriza kandi abe ari amahame asobanutse neza mu bwenge bwawe. Genda kure ubuzima bwa jugujugu butagira icyerekezo ahubwo bubereyeho kugusenya gusa maze urwane urugamba rukwiriye, uzabone ingororano irusha agaciro imidari y’umuringa, ifeza, ubutunzi cyangwa zahabu,ni ukuvuga umunezero n’amahoro yo mu mutima.

Dr Patrick Habamenshi

Soma nanone: Isomo rya neuroscience: Mu ngaruka zo gukoresha interineti ku bwonko bwacu, harimo iyo kubushyira mu mimerere yo gusinzira,n’ituma bubunga hirya no hino («vagabondage mental »)

Soma kandi: Ubuzima ni iki,mu ijambo rimwe?-Ibisubizo by’abahanga

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice II Suivre ma chaine Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Suivre ma page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.

63 thoughts on “Ku rugamba rw’ubuzima bwo mu mutwe: Imbaraga tuzazikura mu byo duhitamo kutemera, ntabwo ari mu byo dushobora kwihanganira

  1. Wow! This can be one particular of the most beneficial blogs We have ever arrive across on this subject. Actually Excellent. I am also an expert in this topic so I can understand your hard work.

  2. Hi there! This is my first visit to your blog! We are a collection of volunteersand starting a new initiative in a community in the same niche.Your blog provided us useful information to work on. Youhave done a outstanding job!

  3. Thanks for the auspicious writeup. It actually usedto be a enjoyment account it. Glance complex to far introduced agreeable from you!By the way, how can we be in contact?Feel free to visit my blog: Keto Max XR Ingredients

  4. A fascinating discussion is definitely worth comment. I do believe that you should write more on this subject matter, it might not be a taboo subject but generally folks don’t talk about these issues. To the next! All the best!!

  5. Thank you for any other wonderful article. The place else could anyone get that type of information in such a perfect manner of writing? I’ve a presentation subsequent week, and I am at the look for such info.

  6. I blog often and I genuinely appreciate your content. The article has really peaked my interest. I’m going to bookmark your blog and keep checking for new information about once a week. I opted in for your Feed too.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *