Vatikani na Kiliziya Gatulika bitandukaniye ye? – Soma iyi nyandiko ngufi usobanukirwe

HAKIZIMANA Maurice

Ndakeka hari abantu benshi batazi gutandukanya Vatikani na Kiliziya Gatulika. Nyamara burya ni imiryango ibiri itandukanye cyane. Nusoma iyi nyandiko ngufi, wenda urasobanukirwa kurushaho cyangwa irakwibutsa niba wari usanzwe ubizi. Nibyo,Vatikani siyo Kiliziya Gatulika kandi Kiliziya Gatulika siyo Vatikani ariko byombi bifite aho bihurira.

II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira ku ipaji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

(1) Vatikani

Vatikani cyangwa umurwa wa Vatikani,ni Leta yigenga-igizwe n’umugi umwe gusa nawo uri rwagati mu murwa mukuru w’Ubutaliyani,Roma. Nicyo gihugu gito cyane kurusha ibindi byose mu isi, haba mu buso no mu mibare y’abaturage. Vatikani nanone ni cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatulika y’i Roma mu isi, ikaba kandi urugo rw’umukuru w’icyo gihugu akaba n’umushumba wa Kiliziya Gatulika mu isi yose. Umurwa wa Vatikani  nanone witwa Umurwa mutagatifu ni umugi w’ibintu ndangamuco byose bya Kiliziya Gatulika mu isi, byiganjemo iby’idini, umuco,amateka, inzu ndangamurage za Vatikani, na Kiliziya ikomeye kurusha izindi zose bita bazilika ya Mutagatifu Petero,hamwe n’inzu yo gusengeramo (shapele) ya Sixtine.

Kugira ngo umurwa wa Vatikani hamwe na bazilika ya Mutagatifu Petero byubakwe,amafaranga ntiyari kuva gusa mu maturo n'umutungo bwite wa Kiliziya. Amafanga yabyubatse yavuye cyane cyane mu kugurisha indulugensiya.Indulugensiya ni amafaranga acibwa ku wapfuye kugira ngo umusaseridoti amuhe misa ivana icyo bita roho ye muri purugatori( mu isukuriro) ijye mu ijuru. Bavugaga ko kutayitanga bituma roho iva muri purugatori ikajya mu muriro utazima.Rubanda itinya ko ababo bapfuye bababarizwa mu muriro yayatangaga yose uko asabwe,maze Vatikani n'ibyayo byose birubakwa.

(2) Kiliziya Gatulika

Kiliziya Gatulika ni Umuryango w’iyobokamana ku isi hose (idini) rifite abayoboke basaga miliyari mu isi bemera kandi bagendera ku nyigisho za kiliziya bita “ubukirisitu”. Iryo dini riyoborwa na papa (umukuru w’igihugu cya Vatikani) kandi ryubatse kuri gahunda ihamye aho nyuma ya Vatikani ( ya Papa n’abafasha be/aba Karidinali) haza za  diyoseze (ziyoborwa na ba Musenyeri/Abepisikopi) zigakurikirwa na za paruwasi (ziyoborwa n’abapadiri/Abasaseridoti) gutyo gutyo. Kiliziya Gatulika igira ibikorwa byinshi,byiganjemo kwigisha inyigisho zayo yo yita inkuru nziza, ibikorwa by’ubugiraneza,n’amashuri. Mu mihango ya Kiliziya habamo byinshi nk’ibyitwa amasakaramentu, imigenzo n’Amategeko bya Kiliziya.

Muri make,Vatikani ni umugi ukaba igihugu mu bindi n’urwego rwa politike ruyoborwa n’umukuru w’igihugu nk’abandi (papa), naho Kiliziya Gatulika ni idini n’umuryango w’iby’iyobokamana nawo uyoborwa na Papa.

WARI UZI KO?

Ikinyamakuru Time gitanga gihamya ko Vatikani yibitseho akayabo hagati ya miliyari 10 na 15 z'ama dolari ya Amerika. Kuri ako kayabo kose, ayavuye iwabo mu Butaliyani ntarenga miliyari 1,6 y'amadolairi ya Amerika ni ukuvuga 15 %  gusa by'ubutunzi bw'ako gahugu gato kurusha ibindi byose,Vatikani.  Vatikani nk'igihugu iracuruza, ishora imali,igira imigabane myinshi muri za banki zikomeye, ibigo by'ubwishingizi,  ibigo by'imiti n'iby'ubutabire, amabuye y'agaciro, amasosiyete y'ubwubatsi, n'amazu akodeshwa. Igitangaje ariko,  Vatikani ntitanga imisoro n'amahoro ku bikorwa byose biyizanira inyungu ikorera aho ari ho hose ku isi. Hari indi soko yizewe ivuga ko papa Francis (perezida wa Vatikani wo mu muryango w'aba Jezuwiti wita ku bakene n'imbabare) we ubwe ku giti cye atunze asaga miliyari  2,5 z'amadolari ya Amerika.

INDI NKURU WASOMATommaso Parentucellin,ari we Papa Nicolas V: umupapa wa Kiliziya wahaye umugisha akanemeza ko gukoloniza Afurika no gushyira mu bucakara Abanyafurika byemewe n’Amategeko mu ijuru no mu isi.Hari kuya 8 Mutarama 1454

Ivomo:Nifashishije inyandiko za Patrick Habamenshi zo kuri facebook.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *