Inkumi y’imitwe: Uko madamazela Aurélie B. wari umwe mu bacungamutungo ba sosiyete KIABI yanyereje miliyoni 100 z’amayero mu kanya nk’ako guhumbya

HAKIZIMANA Maurice

ANKETI: Dore inkumi dore inkumi y’imitwe.Yitwa Aurélie B afite imyaka 39. Ni intiti cyane mu icungamutungo. Aho akoze hose anyereza agatubutse: Mu mwaka wa 2018 ubwo yakoreraga INSEEC (isigaye yitwa OMNES Éducation), « Ikigo cya Kaminuza yigenga gikora ubushakashatsi » aho Aurélie akoresheje ubwenge bwinshi cyane yasohoraga amafagitire mahimbano ni uko abasha kunyereza byoroshye cyane no kwibikaho 750 000 by’amayero n’ubwo byaje kumenyekana hanyuma.Icyo gihe INSEEC yamujyanye mu nkiko maze ku ya 3 nyakanga 2023, akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri isubitse … ariko ntibamwambura “uburenganzira bwo gukora umwuga we w’ubucungamutungo”.

II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira ku ipaji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

C’est quatre ans après le début de sa collaboration avec Kiabi, à l’été 2023, qu’Aurélie B. aurait détourné 100 millions d’euros. Capture d'écran Instagram

Yabanje gukora neza muri Kiabi mu gihe cy’imyaka 4, maze mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2023, Aurélie B. anyereza miliyoni 100 z’amayero. Iyi ni ifoto ye yo kuri Instagram

Ubu noneho polisi y’Ubufaransa yataye muri yombi madamazela Aurélie B., wari umwe mu bacungamutungo ba sosiyete KIABI, akekwaho kunyereza akayabo ka miliyoni 100 z’amayero y’ikigo KIABI mu kanya nk’ako guhumbya. Uyu Aurélie B. yari amaze igihe akurikiranywa bucece aho yari asigaye aba mu mugi wa Miami (USA) ubuzima bw’akataraboneka. Yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Figari, muri departoma ya Corse aje mu ndege ye bwite.

Imbuga nkoranyambaga ze nka instagram na facebook yahoraga ashyiraho amafoto ye meza cyane mu buzima bw’abagashize yambaye iby’akataraboneka mu nzu nziza cyane n’indege bwite zafashije cyane iperereza rya OCRGDF (Office central pour la répression de la grande délinquance financière) Urwego rw’ubugenzacyaha ku byaha by’imitungo n’imali.

Ni iperereza mpuzamahanga

Kugira ngo Aurélie B.abashe kunyereza iyi mali y’umurundo, yafunguye konti mpuzamahanga mu kindi gihugu cy’iburayi konti yo mu bwoko bw’izinyuzwaho amafaranga ajya ku zindi konti (comptes à rebours) ku buryo bigoye gukurikirana ibirari by’aho yanyuze ngo “hagaruzwe nibura igice cyayo”

Ubu Aurélie B. arafunzwe mu gihe urubanza rwe rugitegurwa. Abagenzacyaha bashaka cyane kumenya niba nta wundu muntu wamufashije kunyereza ako kangari k’amayero kuko bitakoroha kubikora wenyine.

Gusoma iyi nkuru mu gifaransa kanda hano: Enquête: Comment mademoiselle Aurélie B. ancienne comptable de Kiabi a-t-elle pu détourner 100.000.000 €

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

4 thoughts on “Inkumi y’imitwe: Uko madamazela Aurélie B. wari umwe mu bacungamutungo ba sosiyete KIABI yanyereje miliyoni 100 z’amayero mu kanya nk’ako guhumbya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *