Leta y’u Rwanda yemereye Gilead Sciences isosiyete ikora imiti kuza kugeragereza umuti mushya witwa Remdesivir wo kuvura virusi ya Marburg mu baturage

HAKIZIMANA Maurice

Virus ya Marburg (soma Mabagi) ikomeje kuvugwa cyane mu Rwanda. Ni indwara ihangayikishije abantu urebye uburyo yandura.Havugwa ko uwayigejeje mu Rwanda bwa mbere yari ayikuye mu Bubiligi n’ubwo mu Bubiligi ho iyo ndwara itaharangwa. Amatangazo ya Minisiteri y’ubuzima avuga ko imaze kwica abaganga 11 kugeza ubu kandi abandi bantu 26 bamaze kwemezwa ko bayirwaye. Kugeza ubu nta muti wayo nta n’urukingo.Ni indwara yenda kumera nka Ebola.

II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira ku ipaji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Leta y’u Rwanda yemeye gutanga abaturage bakageragerezwaho umuti mushya mu rwego rwo guhashya iyi virusi

Amakuru nkesha VOA Radiyo y’Abanyamerika yemeza ko Sosiyete ikora imiti yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yitwa Gilead Sciences itangaza ko igiye guha u Rwanda doze 5.000 by’umuti witwa Remdesivir wo kuvura virusi ya Marburg. Remdesivir bawutera umuntu mu rushinge. Mu itangazo yashyize ahagaragara, Gilead ivuga ko icyorezo cyagwiriye u Rwanda ari kimwe mu bikomeye cyane mu mateka.

Sositeye y’imiti n’inkingo ya Gilead iragira iti.

NTA HANDI UYU MUTI WA REMDESIVIR URAKORESHWA KU ISI …. “UKO UKORA N’UBUZIRANENGE BWAWO NTIBIZWI ARIKO IKIGO CYA LETA Y’U RWANDA CY’UBUZIRANENGE CYAWEMEREYE GUKORESHWA MU BANYARWANDA BYIHUTIRWA.

Ibimenyetso by’iyi ndwara

Dukurikije ibisobanuro by’impuguke, icyorezo cya Marburg kigira ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, kubabara imikaya, kuruka no gucibwamo. Umuntu ubifite asabwa kubimenyesha inzego z’ubuzima kugira ngo ahabwe ubufasha. Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yagaragaje ko hari icyizere ko iki cyorezo kizahagarikwa nk’uko n’ibindi birimo Covid-19 byahagaritswe mu myaka yashize.

Kanda hano mu nsi wumve uko abaturage ba Rubavu bambuka kenshi muri Kongo bumva iyi ndwara nk’uko babiganirije umunyamakuru wa Radiyo Ijwi rya Amerika wabasuye.

ICYITONDERWA: UYU MUTI WA REMDESIVIR NTIWEMEREWE GUKORESHWA MU BATURAGE B’IBIHUGU BY’IBURAYI, KANADA NA LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA.

Wakiriye ute iyi nkuru y’umuti mushya mu isi wa Remdesivir ugiye kugeragerezwa bwa mbere mu Rwanda? Ese ufite impungenge cyangwa uwufitiye icyizere?

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

8 thoughts on “Leta y’u Rwanda yemereye Gilead Sciences isosiyete ikora imiti kuza kugeragereza umuti mushya witwa Remdesivir wo kuvura virusi ya Marburg mu baturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *