Wa mwana wishe se amusogose yararekuwe, ntazafungwa.Menya impamvu

HAKIZIMANA Maurice

Ni inkuru nababwiyeho ku rubuga rwanjye rwa facebook kuwa kabiri tariki 24 Nzeri 2024 yavugaga ko umunyarwanda uba mu mugi wa Lyon mu Bufaransa mu gace ka Vénissieux yishwe asogoswe n’umwana we bwite w’umuhungu (imfura ye) w’ imyaka 16.

II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira ku ipaji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Muri iyi nkuru nababwiye ko uyu mwana kandi yari yarirukanywe mu mashuri yose yo mu Bufaransa kuko yigeze kugerageza gutera icyuma bagenzi be biganaga. Se yahise amujyana kwiga mu Rwanda aba mu icumbi ryo mu kigo (muri internat),arangije icyiciro rusange (Tronc commun) amujyana kwiga icyiciro cyisumbuyeho (cycle supérieur) muri Canada!

Ifoto y’ako kanya akimara kugarika se

Ku cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2024 uwo mwana yari yaraye mu gasozi,atashye mu gitondo (kuwa mbere tariki ya 23) se amubaza aho yaraye ahita amusogota n’imbugita incuro eshatu agwa aho! Aba agize nyina umupfakazi,agira abavandimwe be imfubyi kandi nawe aba asinyiye kwangiza ubuzima bwe iteka ryose! Se yari agifite inkovu nyinshi mu mugongo z’imihoro yatemwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Se akiri muzima

Umuryango wose uri hamwe

Polisi yataye muri yombi umwana w’ingimbi w’imyaka 16 y’amavuko akekwaho kwica asogose se umubyara mu gace ka Vénissieux,mu mugi wa Lyon. (©Anthony Soudani/Archives actu Lyon)

Uyu mwana w’imyaka 16 wishe se amusogose ntazafungwa. Umucamanza yategetse ko yitahira akazakurikiranwa ari hanze. Menya impamvu

Ubushinjacyaga muri Parquet ya Lyon bwari bwasabye ko uyu musore afungwa akaburana afunzwe kugira ngo atazongera kugira uwo yivugana,ariko kuwa gatanu tariki 27 Nzeri 2024 umucamanza ushinzwe kugena abafungwa by’agateganyo cyangwa abakurikiranywa bidegembya yarabyanze,yategetse ko yitahira akazajya aburana yidegembya.

Impamvu? Umucamanza yamenye ko muri 2017 uyu mwana w’ingimbi yahamagaye kuri polisi n’izindi nzego avuga ko se AMUTOTEZA, ko ari basanzwe bazi iby’amakimbirane yo muri urwo rugo rw’umupasiteri w’imyaka 53 y’amavuko. Iperereza ry’ibanze ryavuze ko uyu mwana yateye se ibyuma YIRWANAHO kuko ari se wari utangije imirwano.

Uwo musore wemera ko yishe se yirwanaho

Akimara kugarika se,nawe yarikomerekeje cyane kandi ahita yijyana kwa muganga atarindiriye ubutabazi bw’ibanze. Ubu azakurikiranywa mu bucamanza yitahira mu rugo ibintu byavugishije menshi abaturage ba Lyon bavuga ko umuntu nk’uyu atari akwiriye guhita agaruka mu bandi.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

710 thoughts on “Wa mwana wishe se amusogose yararekuwe, ntazafungwa.Menya impamvu

  1. Сыграйте РЅР° деньги, почувствуйте азарт!: balloon игра – balloon game

  2. balloon казино демо balloon игра Игровой автомат — это развлечение Рё шанс.

  3. Ballon — это ваш шанс РЅР° победу.: balloon game – balloon казино официальный сайт

  4. Автоматы Ballon поражают своей красочностью.: balloon игра – balloon казино демо

  5. Играйте РїРѕ СЃРІРѕРёРј правилам РЅР° автомате.: balloon игра – balloon игра на деньги

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *