“Sodoma”, igitabo kigaragaza ibimenyetso simusiga by’ubutinganyi bw’akahebwe muri Kiliziya Gatulika

HAKIZIMANA Maurice

Ni igitabo cyanditswe na Frédéric Martel,umwanditsi w’umufaransa, gihindurwa mu ndimi umunani,gisohokera icyarimwe mu bihugu bisaga 20. Ubusanzwe izina ryacyo ni ‘In The Closet of the Vatican’ ariko kizwi kandi kigurishwa ku izina “Sodoma : Enquête au cœur du Vatican “.

Frédéric Martel umwanditsi w’igitabo SODOMA

Ni ubushakashatsi yakoze mu myaka ine, aho yabashije kwinjira no kuba igihe i Vatikani, muri Bazilika y’igitangaza yitiriwe Mutagatifu Petero n’ahandi. Ni igitabo cy’amapaji 630Mbere y’uko Martel atangira kwandika iki gitabo, yabanje gukusanya amakuru impande n’impande, aganira na ba Karidinali 41, ba Musenyeri 52, abapadiri barenga 200, abigira ubupadiri (abaseminari) n’abadipolomate.Hano turababwira mu ncamake gusa. Ushobora gusoma iyi ngingo mu gifaransa hano,cyangwa mu cyongereza hano.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Le journaliste Frédéric Martel présente son dernier livre, "Sodoma", lors d'une conférence de presse le 20 février à Rome.  (TIZIANA FABI / AFP)
Umunyamakuru Frédéric Martel atangaza igitabo cye, “Sodoma”, mu Kiganiro n’abanyamakuru kuwa 20 Gashyantare 2019 i Rome mu Butaliyani.  (TIZIANA FABI / AFP)

“Murakaza neza muri Sodoma”, ayo ni amagambo y’umupadiri w’i Vatikani, wavugaga ko Bazilika ya Mutagatifu Petero y’i Vatican ubwayo ari Sodoma neza neza. Mu gitabo cye Sodoma, enquête au cœur du Vatican (Robert Laffont), uyu mwanditsi, akaba n’umuhanga mu by’imbonezamubano akongeraho kuba umunyamakuru w’umwuga bwana Frédéric Martel yemeza ko abenshi mu bakuru ba Kiliziya Gatulika ari abatinganyi.

Muri iki gitabo cy’amapaji 630 cy’ubushakashatsi bwimbitse n’iperereza ryamaze igihe kirekire  : Frédéric Martel yabashije gucengera agera ku “Cyicaro Gitagatifu” aho yamaraga nibura icyumweru kimwe buri kwezi mu gihe cy’imyaka ine yikurikiranya. Yabashije kubona abantu 80  bakorana iperereza mu bihugu 30, agera kandi ku nyandiko nyinshi cyane ubusanzwe zitagerwaho zo mu bushorishori bwa Kiliziya. Uyu mwanditsi yavuze ko,“uburyo ubutinganyi bwa benshi mu bakuru ba Kiliziya i Vatican buhishirwa cyane, ari bwo bwagiye butuma hari imyanzuro myinshi itagerwaho yo kuburandura mu Cyicaro Gitagatifu ” ibintu byahumanyije cyane Kiliziya muri iyi myaka 50 ishize. Reka ngerageze kubabwira mu ncamake ibyanditse muri iki gitabo.

Umubare munini w’abakuru ba Kiliziya Gatulika y’i Roma ni uw’ abatinganyi, kugera no muri Vatican imbere

Muri Vatican, nk’uko uraza kubyibonera, umubare uhiganje ni uw’abatinganyi : Baba se ari 50%, 60%, cyangwa 70% ? Ntawe ubizi”Aya magambo yavuzwe na ambasaderi umwe uhagarariye igihugu cye i mRoma. Mu iperereza ryamaze imyaka ine, uyu mwanditsi w’iki gitabo agira ati  : “mu mibare, umubare munini w’abapadiri ni abatinganyi. Bake cyane nio bo batabikora”.

“60 kugera kuri 70 % by’abigira ubupadiri mu iseminari ni abatinganyi ”: Ibi byavuzwe n’uwigira ubupadiri mu iseminari nkuru. Andrea, nawe uri mu iseminari nkuru wajyaga akora ubutinganyi yihishira yumva bitemewe avuga ko “akinjira mu iseminari nkuru yatangiye noneho kubona ko byemewe ”.Avuga yemeza ko “hari ihame ngenderwaho ” yigenzuriye we ubwe : “Umubare munini w’abapadiri wisanze ukundana n’abo bahuje igitsina muri iyi si y’abahuje igitsina gusa aho abinjira mu iseminari no mu gipadiri ari ab’igitsina kimwe gusa: igitsina gabo . 

Ubutinganyi ni ikintu kiri hose mu nzego zose z’aba bagabo bambara amakanzu yera ku buryo na Kiliziya ubwayo mu bushorishori ifunga amaso, ikabyemera, bipfa gusa kutagera hanze”:  bivugwa n’uyu mwanditsi Frédéric Martel, amaze kuganira na benshi muri abio bagabo bayobora Kiliziya. Abayobozi ba Kiliziya mu bushoroshori harimo ababana nk’umugabo n’umugore,urugero aho usanga nk’umu Karidinari agira umwepisikopi umwugirije nk’ umugore we bakibanira gutyo mu mazu y’amacumbi y’i Vatican.

Uyu mwanditsi, avuga ko bake cyane mu bapadiri ari bo batiyandarika bagakomera ku ndahiro zabo zo kubaho ari ingaragu nk’uko babisezeranye bahabwa isakaramentu ry’ubusaseridoti.

“Mbere y’imyaka ya za 1970, Kiliziya yari ubuhungiro ku ndushyi n’ingorwa isi yo hanze yabaga ivangura, ariko kuva aho ubutinganyi buherewe intebe, Kiliziya yabaye Gereza mu zindi”: Byavuzwe n’uyu mwanditsi Frédéric Martel. Mu gitabo cye Sodoma, avugamo ko kera hari abasore babaga badashaka gushaka kuko bumva batashobora ingorane zo mu rushako bagahungira mu isakaramentu ry’ubusaseridoti aho bazibera nta rwaserera, “mu buzima bwiza n’abandi bahungu b’Imana ” ibintu bishimiraga cyane nk’uko yabibwiwe na benshi mu batanze ubuhamya. Muri iki gihe, ubutinganyi n’ubwiyandarike mu gipadiri ni imwe mu mpamvu nta basore bacyitabira k bwinshi kuba abapadiri .

Abihayimana benshi bamagana ibyo gushyingira abahuje ibitsina ku mugaragaro nibo mu by’ukuri bakora ubutinganyi rwihishwa

Ku ngoma ya Papa Yohani Pawulo wa II na Papa Benedigito wa  XVI habayeho“ukutumva kimwe ibyo gushyingira abahuje ibitsina ku mugaragaro ”. Cyane cyane kuri iyi ngoma ya Papa Benedigito wa  XVI “nibwo hadutse imitwe ibiri,umwe ushaka ko Kiliziya yerura igashyingira abahuje igitsina undi ubyamagana cyane ”.Iyi mitwe yombi ariko ihurira ku kintu kimwe: benshi mu bayigize ni abatinganyi kugera mu bushorishori kwa Papa.

“Ukuri ni uko, i Vatican, ubwiganze mu mibare y’aba karidinari n’abasenyeri kugera ku bapadiri bato ari abatinganyi kandi bafite ubutware bukomeye ”: Byavuzwe n’uwahoze ari umupadiri wa Curie. 

N’ubwo nta werura ngo abivuge ku mugaragaro muri Kiliziya, buri wese azi neza ko Kiliziya idashobora kurandura ubutinganyi no gusambanya abana ku ngufu (kimwe no gusambana n’abagore mu ibanga) igihe cyose izaba itarahindura inyigisho n’ihame ryo kudashaka.Kiliziya izahitamo kwerura yemere ubutinganyi cyangwa yivugurure yemerere abakaridinari,abapadiri n’abasenyeri bayo gushaka abagore n’abababikira gushaka abagabo.

“Mu rwego rwo gukomera ku ibanga, Kiliziya ikora ibyo kwamagana mu ruhame ko idashyigikiye ubutinganyi” . Benshi batanze ubuhamya ko kuva aho papa Faransisiko atangiriye politike yo kuvuga ku butinganyi, abatinganyi be benshi bahagurukiye rimwe bagerageza kwigaragaza nk’abadashyigikjiye gushyingira abatinganyi n’abagore baryamana n’abo bahuje igitsina kandi mu by’ukuri biberaho mu butinganyi mu mazu yabo kugira ngo hatagira ubatunga agatoki.

Abayobozi ba Kiliziya muri Vatican batoragura abimukira n’izindi ngorwa bakazihindura indaya zabo

Iki gitabo kandi gihishura agatsiko gakomeye k’abakozi ba Kiliziya ku rwego rwo hejuru bashakisha abo bashora mu buraya busanzwe cyangwa bw’ubutinganyi mu murwa mutagatifu wa Vatican. Byatangiye ku ngoma ya Papa Yohani-Pawulo wa II, ubwo umu karidinari wahawe akazina ka “La Mongolfiera” muri iki gitabo, yari akuriye itsinda rishinzwe gushakisha mu banyamahanga baba i Roma n’i Vatican hose abashorwa mu buraya no mu butinganyi mu rwego rw’ishimishamubiri. Uyu mwanditsi mu iperereza rye yageze no kuri za raporo za polisi y’Ubutaliyani zivuga zemeza ko : “bashakisha mu byerekezo byose, ariko cyane cyane mu ngorwa z’abanyamahanga n’abimkira batagira ibyangombwa byo gutura mu Butaliyani .

Papa Benedigito wa XVI yakuyeho iryo tsinda, ariko abatangabuhamya bavuga ko abimukira n’impunzi bagishukishwa amafaranga bagasambanywa muri Roma hose n’abakozi bo hejuru ba Kilkiziya. Uyu mwanditsi w’igitabo yahuye n’abagera kuri 60 babyiyemereye. Umwe yagize ati   “Ubu biroroshye, bohereza gusa ka mesaje kanditse (SMS) ubundi mukemeranya igiciro n’aho muhurira !”  Undi nawe yagize ati : Namaranye iminsi itatu n’amajoro atatu n’uwihayimana wo ku rwego rwo hejuru! Yanyishyuye neza cyane. Ni ibisanzwe ”

Icyorezo cya sida cyakoze “akantu” mu bapadiri b’abatinganyi

Frédéric Martel anavuga iby’icyorezo cya sida,cyakoze “akantu mu bapadiri b’Abataliyani kera mu myaka ya za 1980-1990”.  Muri ibyo bihe Sda icyaduka, abapadiri n’abandi Bihayimana Gatulika “bari bamwe mu byiciro byibasiwe cyane na Sida ” nk’uko byemezwa na Massimo Giuliani, umwarimu w’umushakashatsi mu by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ukorana n’ibitaro bikomeye mu Butaliyani. Uwo muporofeseri akomeza agira ati  : “Mu bitaro byacu twakiraga cyane abapadiri benshi buri munsi, harimo n’abigira ubupadiri mu iseminari benshi banduye agakoko gatera sida, (…) Na n’ubu dutekereza ko ikibazo cya sida gikomereye cyane Kiliziya.” Kubera kudashaka ko bimenyekana, hari n’abapadiri benshi b’abatinganyi badashaka kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze.

Barahishirwa cyane,ari nayo mpamvu, amabi akorwa n’abapadiri nko gufata ku ngufu,gusambanya abana, n’ibindi agirwa ibanga

Sodoma ihishura kandi iby’ukuntu amabi ahishirwa ku rwego rwo hejuru, bigatuma n’ibyaha by’abapadiri nko gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ibindi bigirwa ibanga mu gihe cy’imyaka myinshi. Frédéric Martel, avuga ko “abapadiri bahishiriye ibyaha byinshi by’urukozasoni bagenzi babo bakoze mu rwego rwo gukumira ko amakuru y’ubutinganyi bwabo yajya hanze ” mu gihe cy’iperereza ry’ubutabera. 

Uyu muco cyangwa ico ryo kugirira ibanga abasambanya abana,abagore n’abatinganyi muri Kiliziya Gatulika niwo watumye mu buryarya bwinshi ku ngoma ya Papa Yohani Pawulo wa II hashyirwa imbaraga mu gusakuza mu bitangazamakuru ko Kiliziya idashyigikiye ababana bahuje igitsina ibintu byakomeje no ku bwa Papa Benedigito wa  XVI. Hari umuhanga mu bya Tewolojiya ushinja byeruye Papa Benedigito wa  XVI ubwe ati : “Uyu mushumba wa Kiliziya Gatulika mu isi yashyize urujijo mu mahame mbwirizamuco ya Kiliziya yanga gutandukanya nkana inyito ku mibonano mpuzabitsina hagati y’abantu babiri bakuze, babyemeranyijeho, no gukoresha imibonano mpuzabitsina abana batarageza no ku myaka 15 

Muri Mexique,umushakashatsi Frédéric Martel na bagenzi be bakurikiranye  Marcial Maciel, umupadiri ukomeye cyane uregwa kuba “yarasambanyije abantu basaga 200 ku ngufu ”. Igihe cyose byasakuzaga bikagera i Vatican, uyu wihayimana yahabwaga imbabazi na Papa Pawulo VI na Papa Yohani Pawulo wa II. N’ubwo  Marcial Maciel, yabaye akahebwe muri Mexique, aba Karidinali bagombaga kumufatira ibyemezo mu rwego rwa Kiliziya nabo ubwabo “babagaho mu bwiyandarike bw’akahebwe” ni uko bakirinda kumuca muri Kiliziya.

 Theodore McCarrick wahoze ari Karidinali muri Leta zunze ubumwe za Amerika nawe wari umusambanyi w’akahebwe, ni uko yagiye akingirwa ikibaba n’aba Karidinali n’abasenyeri bagenzi be imyaka myinshi. Ibyegera bya Papa Fransisko byageze aho bihabwa amakuru akabije ku butinganyi bw’akahebwe” bwa Karidinali McCarrick aho  yasambanyaga mu kibuno “abasore b’abaseminari“. Bimaze kumenyekana cyane no gusakuza hose, cyane cyane aho atangiriye  “gusambanya utwana duto tw’uduhungu ” Vatican yamwikuyeho ngo isigasire isura yayo.

Idosiye z’ibyaha byo gusambanya abana batarageza ku myaka y’ubukure mu bayobozi bakuru ba Kiliziya Gatulika y’i Roma, mu Butaliyani honyine, bifata abapadiri,abasenyeri,aba karidinali n’ibyegera bya Papa byose hamwe 190.   Papa Fransisko akimara kumenya izo dosiye yakoranyije inama nkuru ya Kiliziya, ngo igire hamwe “icyakorwa gifatika” ngo nibura ibyo gusambanya abana batarageza imyaka bihagarare mu bapadiri, abasenyeri,abakaridinari n’ibyegera bya Papa. Kugeza ubu, nta kirahinduka.

2Timoteyo 3: 5

“Nanone bazaba bigira nk’abakorera Imana ariko mu by’ukuri badakora ibiyishimisha.Abantu nk’abo uzajye ubirinda”. 

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

448 thoughts on ““Sodoma”, igitabo kigaragaza ibimenyetso simusiga by’ubutinganyi bw’akahebwe muri Kiliziya Gatulika

  1. Good day! I culd havfe sworn I’ve been tto this blog befor but after checkig through some oof thee posst I
    realized it’s new too me. Anyways, I’m definitely gad I found it andd I’ll bbe bookmarking
    andd checling back frequently!

  2. Hey fantastic blog! Does running a blkg suchh aas this
    reqhire a llot oof work? I’ve virtually no knowledge of coing
    butt I was hhoping tto stadt mmy owwn blog soon. Anyhow, iif yyou have any suggestions oor tips
    for neew blopg owners please share. I understand thi is off tooic howevedr I just wanted to ask.
    Appreciae it!

  3. I’m nnot sure exactly why but tis webb site iss loadikng incredibly slow
    for me. Is anyone else having this probllem or is itt a problem on my end?
    I’ll check bacdk later and see iff the problem stiull
    exists.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *