Lutèce,Paname,Pampeluche-ngwino urebe andi mazina n’utubyininiro twa Paris- “Umugi mwiza kurusha indi yose mu isi”

HAKIZIMANA Maurice

Paris /pa.ʁi/ni wo mugi umurwa mukuru w’Ubufaransa. Umugi wa Paris ugizwe n’uturere bita arondisoma (arrondissements) makumyabiri. Paris ni icyicaro cy’Intara ya Paris-Ngari bita région Île-de-France (mu mpine IDF-initwa nanone Intara ya Parisrégion parisienne). Paris kandi ni n’icyicaro cy’Akarere Kagari kitwa “Umugi Mugari wa Paris” mu gifaransa métropole du Grand Paris (Iri zina ni iry’Umugi wa Paris kongeraho za komini 130 ziyikikije zigize icyitwa inkengero ya mbere ya Paris mu gifaransa bita la petite couronne  ikaba igizwe na perefegitura zizengurutse Paris ari zo Hauts-de-SeineSeine-Saint-Denis na  Val-de-Marne. Iryo zina kandi “Umugi Mugari wa Paris” ugera no mu ma komini arindwi asigaye agize icyitwa inkengero ya kabiri ya Paris yitaruye umugi, mu gifaransa bita  la grande couronne (harimo komini esheshatu za perefegitira ya Essonne na komini imwe ya Val-d’Oise). Perefegitura (nanone zitwa deparitoma) zikikije umurwa mukuru wa Paris nazo zibarizwa muri Paris-Ngari cyangwa mu nkengero ya hafi cyane za yo ni  Hauts-de-Seine,  Seine-Saint-Denis na Val de Marne. Abazituyemo nabo ni abaturage ba Paris n’ubwo badatuye Paris rwagati muri za Arondisoma.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuriu paji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Umugi wa Paris ugira kandi urundi rwego ubarizwamo rwitwa CSP(mu magambo arambuye bivuga collectivité à statut particulier (Urwego rw’imigi yihariye). Ingingo ya 72 y’Itegeko nshinga ry’Ubufaransa ivuga ko CSP ari urwego rw’umugi udakaswe mu byiciro bitatu indi migi yose iba ikaswemo ari byo Komini,deparitoma (perefegitura)na rejiyo (Intara). Urwego rw’imigi yihariye (CSP) ariko rutandukanye nanone n’ibyitwa Intara zo hakurya y’inyanja (collectivité d’outre-mer) ni ukuvuga Intara z’Ubufaransa zitaba mu Bufaransa bw’iburayi, zo zigengwa n’ingingo ya 74 y’Itegeko-nshinga rya Repubulika y’Ubufaransa. Tugaruke mu mugi wa Paris wonyine- ufite ubuso bwa 105,40 km2.

Paris na za arondisoma zayo 20

Paris ibarizwa mu ntara ya Paris-Ngari bita “ Île-de-France

“Umugi Mugari wa Paris” ku ikarita y’Intara ya Paris- Ngari (Île-de-France)

Intara yose ya Paris-Ngari ( Île-de-France) uyu mugi wa Paris ubarizwamo ufite ubuso bwa 12 012 km2, mu by’ukuri ni imwe mu ntara nto kurusha izindi zose mu ntara zose z’Ubufaransa (bita régions), ni iya kabiri mu buto nyuma y’intara yitwa Corse. Icyakora kuko irimo umurwa mukuru niyo ntaraikomeye cyane kurusha izindi zose ikanagira abaturage benshi kurusha izindi zose. Intara ya Paris-Ngari (Paris n’inkengero zayo) ituwe n’abaturage miliyoni cumi n’ebyiri (dukurikije imibare y’ibarurwa ryo muri 2015), ni ukuvuga ko iyi ntara y’umugi wa Paris yonyine ituwe na 18 % by’Abafaransa bose (nkwibutse ko abaturage bose b’Ubufaransa bangana na 68 373 433).

Inkengero z’umugi wa Paris na za komini ziyizengurutse zibarizwa muri Paris-Ngari

Paris

Izingiro rya Zeru (mu gifaransa bita Point Zéro) ni ahantu hitwa kuri Kilometero zeru(rwagati muri Paris aho imihanda yose y’Ubufaransa itangiria kandi irangirira) hashyizwe ikimenyetso kigaragara kigizwe n’ uruziga rwerekana ibyerekezo bine by’igihugu,hashyirwa umudari munini werekana ibyerekezo by’umuyaga. Aha niho habarirwa ibirometero byose biri hagati ya Paris n’indi migi y’Ubufaransa bwose. Uramutse uje i Prais ugendera ku ikarita (cyangwa kuri interineti) niho wagarukira. Point Zéro uzayisanga neza neza mu mbuga ya Kiliziya Notre-Dame de Paris. Paris, mu Bufransa.

Ese wari uzi ko umugi wa Paris ugira amazina menshi n’utubyiniriro dutandukanye tuzwi na ba nyiratwo gusa? Nibyo ngiye kukuhishurira

(1) Lutèce

Lutèce ni ryo zina ry’umwimerere ry’uyu murwa mukuru w’Ubufaransa. Ni izina ryawo ahaje kuba Ubufaransa hakiri mu bwami bw’Abaroma. Icyo gihe Abaroma bahitaga Lutetia Parisiorum (mu Kilatini). Abaturage ba Lutetia Parisiorum ( Lutèce mu mvugo y’igifaransa) bitwaga aba « civitas Parisiorum » cyangwa aba « urbs Parisiorum ». Izina Paris nk’uko turizi ubu ryadutse mu mwaka wa 310  nyuma ya Yezu, rikaba impine y’Ikilatini ya« civitas Parisiorum » cyangwa « urbs Parisiorum » nk’uko abaturage baho bitwaga. Ubwoko bw’aba gaulois (abagoluwa)ari bo ba sekuruza b’abazungu b’Abafaransa b’umwimerere bwatuye uyu mugi kuva mu kinyejana cya III mbere y’ivuka rya .J.-C. : aba Gaulois bari batuye ahagana Paris y’ubu nibo baje kwitwa mu mpine aba Parisii.

Ikarita y’umugi wa Paris ku ngoma y’ubwami bw’Abaromani nk’uko iboneka mu Nkoranya ya Atlas général d’histoire et de géographie de Vidal de La Blache.

(2) Paname

Paname ni izina ry’imvugo yo mu muhanda ry’umugi wa  Paris ryogeye mu kinyejana cya 20 (nyuma y’intambara ya I y’isi yose). Mu nkoranya Dictionnaire de l’argot, Jean-Paul Colin asobanura icyo ijambo Paname (cyangwa Panam) risobanura agira ati bivuga: « Umurwa munini (ville énorme) ». Izina panama nk’uko iyo Nkoranya irisobanura rivuga ngo « munini, aho abantu batakarira ». Paname reroni Paris, umugi w’abasirimu byahamye (ville des élégants).

(3) Utubyiniro twa Paris

  • Pantruche 
  • Babylone 
  • Bériz (mu cyarabu)
  • Saturne
  • Parouart
  • Pampeluche
  • Ripa  (mu ki verlan,ni ukuvuga mu gifefeko)
  • Pantin 
  • La capitale (Mu Murwa )
  • La Grand’Ville (Mu Mugi Munini)

(4) Dore andi mazina ya Paris mu nshoberamahanga

  • La Ville Lumière (bivuga Umugi w’Urumuri)
  • La ville aux cent villages (bivuga Umugi w’Imidugudu amagana)
  • La cité de l’amour (bivuga Umurwa mukuru w’Urukundo)
  • La plus belle ville du monde (bivuga Umugi mwiza kurusha indi yose mu isi)
  • La capitale de la mode, la capitale européenne de la mode ou la capitale mondiale de la mode (Bivuga Umurwa mukuru w’ibigezweho, Umurwa mukuru w’imideli mvaburayi cyangwa Icyicaro gikuru cy’abatsaperi mu isi)
  • La capitale de la création (Umurwa mukuru w’Udushya)
  • La capitale de la gastronomie (Umurwa mukuru w’amafunguro meza mu isi yose)
  • La capitale de l’art de vivre (Umurwa mukuru w’ubuhanga bwo kurya ubuzima)

Lutèce,Paname,Pampeluche-muri make “Umugi w’Urumuri“-Paris mu mafoto meza cyane

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuriu paji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Tour Eiffel : Champ de Mars, 5, Avenue Anatole France, 75007 Paris

Montmartre et le Sacré-Cœur: 35, Rue du Chevalier de la Barre, 75018 Paris

Le parc de Belleville: 47, Rue des Couronnes, 75020 Paris

La tour Montparnasse: 33, Avenue du Maine, 75015 Paris

Le ballon du parc André Citroën: Parc André Citroën, 75015 Paris

L’Arc de Triomphe: 27, Rue Vernet, 75008 Paris

L’Arc de Triomphe: 27, Rue Vernet, 75008 Paris

La tour Saint-Jacques: Square de la tour Saint-Jacques, 75004 Paris

L’horloge du musée d’Orsay: 1, Rue de la Légion d’Honneur, 75007 Paris

La Grande Arche de la Défense :1, Parvis de la Défense, 92800 Puteaux

La Grande Arche de la Défense :1, Parvis de la Défense, 92800 Puteaux

La Grande Arche de la Défense :1, Parvis de la Défense, 92800 Puteaux

Le pont Bir-Hakeim :2, Quai de Grenelle, 75015 Paris

Le mont Valérien: Avenue du Professeur Léon Bernard, 92150 Suresnes

Le pont Alexandre-III (Ikiraro cy’Amateka y’imurika (Exposition) mu isi yose rya Paris muri 1900.

Imbuga ya Trocadéro ihoraho abantu benshi cyane. Ni ahantu abashyitsi bose bahagarara byanze bikunze.

Ku ruzi rwa Seine witegeye Tour Eiffel, wa munara w’igikundiro !

Paris,Umurwa w’Urukundo (Ku ruzi rwa Seine ahitwa ku Ngufuri z’abakundana)

Iyo foto yafatiwe hejuru ya Arc de Triomphe aho uba witegeye karitsiye nziza kurusha izindi zose zo mu isi yose.

Karitsiye ya Champs-Élysées rwagati muri Paris- umutima w’umugi wa Paris- Niyo karitsiye nziza n’ihuriro ry’imihanda ryiza kurusha ibindi byose mu isi yose.

Bazilika yitwa Sacré-Cœur kimwe mu birango by’ubwiza bwa Paris .

La basilique du Sacré-Cœur–Akarangabwiza mu tundi twinshi twa Paris

Inzu ndangamurage/ndangamuco ya Orsay ni ahantu utava Paris udasuye byanze bikunze

Ubusitani bwa Tuileries bumwe mu busitani amagana bwa Paris ahantu ho kuruhukira muri Paris rwagati

Piramide ya Louvre ahantu isi yose isura umurwa w’urumuri

La pyramide du Louvre uzaze urore

Uruzi rwa Seine ni nk’amaraso atembera mu mitsi ya Paris- ubwiza butagereranywa

Watembera n’amaguru mu nkengero za Seine, wafata ubwato twita croisière ugatemberezwa gisirimu wafata akadege karugenda hejuru, uruzi rwa Seine ruratangaje kandi ruryoheye ijisho.

Centre Pompidou

Ahantu ngangamuco ha Paris, parike ya Villette

Paris, Tour Montparnasse- umwe mu minara ya Paris!

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

128 thoughts on “Lutèce,Paname,Pampeluche-ngwino urebe andi mazina n’utubyininiro twa Paris- “Umugi mwiza kurusha indi yose mu isi”

  1. phmacao com login [url=http://phmacao.life/#]phmacao com[/url] The gaming floors are always bustling with excitement.

  2. winchile [url=http://winchile.pro/#]winchile casino[/url] Los casinos celebran festivales de juego anualmente.

  3. phmacao com login [url=http://phmacao.life/#]phmacao.life[/url] Live music events often accompany gaming nights.

  4. Best online pharmacy [url=http://familypharmacy.company/#]non prescription medicine pharmacy[/url] online pharmacy delivery usa

  5. online pharmacy delivery usa [url=http://familypharmacy.company/#]rx pharmacy coupons[/url] Best online pharmacy

  6. rx pharmacy coupons [url=http://familypharmacy.company/#]online pharmacy delivery usa[/url] family pharmacy

  7. Cheapest online pharmacy [url=https://familypharmacy.company/#]online pharmacy delivery usa[/url] online pharmacy delivery usa

  8. drugmart [url=https://discountdrugmart.pro/#]drugmart[/url] cheapest pharmacy to fill prescriptions with insurance

  9. xxl mexican pharm [url=https://xxlmexicanpharm.com/#]xxl mexican pharm[/url] mexican border pharmacies shipping to usa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *