Uyu mugore mwiza cyane ni umu« écosexuelle » ni ukuvuga ko akundana n’igiti !Ni cyo mugabo we.

HAKIZIMANA Maurice

Ecosexe cyangwa écosexualité (mu gifaransa) ni ibindi bikorwa mbuzabitsina kandi by’urukundo byadutse, aho umuntu arwara indege Ibidukikije kugera ubwo ashyingiranwa nabyo. Inkuru mpamo ikurikira ni iy’umugore mwiza cyane uherutse kwemera ku mugaragaro ko ari mu rukundo n’igiti bivuze ko ari umu « écosexuelle ».

II Kanda hano unkurikire kuri whatsapp binyuze kuri  channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II

Yitwa Sonja Semyonova, afite imyaka 45,ni uwo uri Colombie-Britannique.Kera kabaye nawe yaje kubona umukunzi, igiti cy’inganzamarumbo cyitwa chêne. Byatangiye muri 2020,igihe cya “Guma mu rugo” kubera cya cyorezo cya covid-19, ubwo Sonja yakubitanaga amaso bwa mbere n’umukunzi we mushya, igiti nyagiti. Kuva ubwo,ava mu bye neza neza. Ntiyongera gutora agatotsi. Yakomeje kujya gusura icyo giti (umukunzi we) hafi buri munsi, ni uko bigeze mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2021 atangira kujya yumva ari mu munyenga nk’uwo abakora imibonano mpuzabitsina bumva igihe yabaga agihobera, acyegamyeho, cyangwa acyiyaye mu nsi.

Mu magambo ye bwite aragira ati:

«Nagisuye iminsi itanu yikurikiranya mu cyumweru kimwe mu gihe cy’ubukonje. Natangiye kumva urukundo rwacyo runzamukamo. Igiti cyiza,kinini, cy’inganzamarumbo, cyanteye umunezero nk’uwo undi mugore wese yakumva mu mibonano isanzwe. Naba mbabeshye mvuze ibinyuranye n’ibyo .»Sonja

Yongeraho ati:

«Kwibona ndi gato cyane imbere y’uwo mukunzi wanjye munini cyane kandi utuje,bituma numva ndi mu burinzi bukomeye.Numva ndinzwe kandi nta cyanshyigura. Ndababwiza ukuri ko kucyegera bituma numva ndi mu munyenga nk’uwundi mugore wese uri gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo we akunda cyane »

SOMA n’ibi: LGBT, cyangwa LGBTQIA+  cyangwa se nanone  2ELGBTQQIA+: Bisobanura iki?Ndabigusobanurira

Abana ate n’icyo giti?

Sonja ntakorana imibonano nyayo n’icyo giti,oya; ahubwo avuga ko kucyegera,akagikorakora bimushyira mu mwuka nk’uw’urukundo nyarukundo hagati y’abashakanye,mbese nk’urangije igikorwa cy’abubakanye. Agira ati:

«Byonyine no kwitegereza uko gihinduka mu bihe by’umwaka biranezeza bitavugwa. Mu gihe cy’ubukonje bwinshi (hiver) gisa nk’igipfuye hanyuma mu rugaryi kikazuka. Iyo mpari,numva meze nk’uwazamuye amaguru ntandaraje neza neza,ubundi nkumva ndi mu rukundo n’ibyo bidukikije. Gusa byose ni mu mutwe,ni mu byiyumvo.»

This image has an empty alt attribute; its file name is gba01-767x1024.jpg

II Kanda hano unkurikire kuri whatsapp binyuze kuri  channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II

Sonja ni umu écosexuelle, uburyo bw’urukundo rudasanzwe bwavumbuwe mu mwaka wa 2008 n’umugore witwa Annie Sprinkle, impirimbanyi y’uburenganzira bw’igitsina gore(féministe pro-sexe) akaba yarahoze anakina filime z’urukozasoni (pornogarafiya) hamwe n’undi mugore mugenzi we witwa  Elizabeth Stephens, igihe batangiraga ibyo guhirimbanira uburenganzira bwo gushyingiranwa n’ibiti n’amabuye,ibintu byose bashatse byo mu bidukikije nta nkomyi. Ni nabwo hatangiye ishyingiranwa hagati y’isi n’umugore (muri Leta ya Californie) ,nyuma habaho uwashyingiwe n’inyanja(i Venise), uwashyingiranywe n’ibitare (amabuye) muri Barcelone, uwarongowe n’amakara i Gijon n’ibindi bitakaragasi bitandukanye.

Annie Sprinkle

Elizabeth Stephens

Amezi make nyuma yaho,aba bagore b’impirimbanyi, basohoye kuri Internet  « Amategeko shingiro y’aba écosexes»  atangizwa n’aya magambo akurikira: 

« Iyi si ubwayo ni umugabo wacu. Urukundo rwaradusabye ruradusaza, ruratwuzura ruraturenga, twe turakunda gusa, tukongera tugakunda koko,kandi buri munsi dushimishwa n’urukundo dukunda iyi si n’ibidukikije byose  »

SOMA n’ibi: LGBT, cyangwa LGBTQIA+  cyangwa se nanone  2ELGBTQQIA+: Bisobanura iki?Ndabigusobanurira

Wowe ubona iyi si izagarukira he?

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

404 thoughts on “Uyu mugore mwiza cyane ni umu« écosexuelle » ni ukuvuga ko akundana n’igiti !Ni cyo mugabo we.

  1. Играйте РІ казино, наслаждайтесь каждым моментом.: balloon казино – balloon game

  2. balloon казино официальный сайт balloon игра Заходите РІ казино, чтобы испытать удачу.

  3. Автоматы Ballon поражают своей красочностью.: balloon game – balloon казино

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *