Nasuye Danemark: Menya Frederik X igikomangoma cyasimbuye nyina umwamikazi Margrethe II weguye akiri muzima

HAKIZIMANA Maurice

DANEMARK, cyangwa Ubwami bwa Danemark  (mu kidanois bandika : Danmark) ni igihugu cyo mu Burayi bw’Amajyaruguru mu bihugu bya Scandinavia (Sikandinaviya),gihana imbibi mu majyepfo na Noruveje,na Suwede (hagati hakabamo inyanja ya Skagerrak) igakora kandi ku gice cy’amajyaruguru y’Ubudage,(muri make Ubudage ni cyo gihugu gifitanye umupaka wo ku butaka na Danemarike), inakora kuri Canada binyuze ku butaka no mu mazi yo mu nyanja ya  Atlantika na Arctike ikagera ku cyirwa cya Hans (ubutaka), igahurira nanone na Canada kuri Groenland. Nk’uko nigeze kubyandika hano, uyu ni wo mupaka wa kabiri mugufi cyane mu isi inyuma y’uwa Botswana na Zambiya. Umurwa mukuru wa Danemark witwa Copenhague.

SOMA N’IBI: Imipaka y’ibihugu migufi cyane kurusha iyindi yose

II Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Ibihugu bihana imbibi na Danemark

Aho Canada ihurira na Danemark

Mu murwa mukuru wa Copenhague

Mu kwezi kwa Kamena 2023 nasuye Danemarike ku ncuro ya kabiri

Ngeze ku kibuga cy’indege cya Copenhague

Iyo indege yururuka mu kirere cy’umugi wa Copenhague

Muri gari ya moshi Copenhague.

Ubwami bwa Danemark

Umwamikazi Margarita wa II weguye tariki ya 14 mutarama 2024

Ubwami bwa Danemark bubumbye  impugu eshatu nto ziyoborwa n’umwami wa Danemark binyanyagiye ku buso bwa 2 210 579 km2  ikagira abaturage miliyoni 5,9:

Danimarike ni ubwami bugendera ku itegeko nshinga kuva mu mwaka wa 1849, ni igihugu kigendera kuri demukarasi isesuye cyane aho inteko ishinga amategeko ariyo igenzura ibikorwa bya Leta. Umwami yubaha amategeko cyane nayo akamwubaha. Umwami aba ari aho gusa, nk’ikirango cy’umuco,kuko ntakorera cyangwa ngo akoreshe inzego,keretse gusa mu bihe bidasanzwe cyane(ndabigarukaho).

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Ni ubwami bumaze imyaka myinshi cyane kuko umwami wa mbere uzwi mu mateka ya Danemark yabayeho mu kinyejana cya 10 (mu myaka ya 900) akaba yitwa Harald. Ntiwavuga Harald utavuze intambara z’Aba vikings yarwanye zahayogje kugera mu kinyejana cya  11. Izo ntambara ni zo zaremye kandi zikomeza ubwami bwabo bwari kumirwa na Suède na Norvège (dore ko mbere higeze kuba ubwami bwa Danemark-na Norvège bifatanye kugera muri 1814 kugeza abarwanashyaka babo bigobotoye burundu Norvège bagakora ubwami bwabo bwigenga).

 Itegeko nshinga rya mbere barishyizeho muri 1849, kuva ubwo bimika ubwami bugendera kuri demukarasi.Siniriwe mvuga izindi ntambara barwanye n’Ubudage(nka guerres du Schleswig de 1864) n’izindi.

Danemarike ni cyo gihugu cya mbere ku isi gikunda abaturage bacyo kandi kibaha ibyo kibagomba byose (bacyita État-providence,igihugu gisangira n’abaturage bacyo byose). Bagira sisiteme bita protection sociale (kurinda imibereho myiza y’abaturage bose) aho buri muturage wese kuva ku ruhinja kugera ku musaza rukukuri arya ku mutungo w’igihugu. Mbese ni nk’aho bose bagabagabanywa ibyiza by’igihugu ku rugero rungana. Ni igihugu gifite ubutunzi bwihagazeho kurusha ibihugu bisakuza bya rutura nk’Ubufaransa, Leta zunze ubumwe za Amerika ,Ubushinwa, Uburusiya…..Abadanuwa(danois) nibo baturage bishimye kurusha abandi bose mu isi.

Natangajwe n’igihugu batavuza amahoni, batavuga nabi,amaduka atagira abasekirite,ntagire abajura. Nahavuye nta ba polisi mbonye mu muhanda, nta za kamera z’umuvuduko mwinshi mbonye, abashoferi bubahiriza amategeko y’umuhanda mu bwitonzi n’ubwubahane.

SOMA N’IBI:Mu burezi: isomo ry’Impuhwe: wari uzi ko muri Danemark,bafite isomo ryitwa Empathie [impuhwe] ryigishwa mu mashuri yose kuva mu mwaka wa 1993

N’ubwo Danemarike iba mu muryango wo gutabarana OTAN, mu muryango w’Abibumbye  ONU, mu muryango w’ibihugu by’iburayi Union européenne(kuva 1973no mu Karere gafunguye imipaka y’iburayi Espace Schengen ariko yagumanye umwihariko wo gukoresha ifaranga ryabo bwite aho gukoresha amayero. Ifaranga ryabo ryitwa Amakurona. Nuramuka ugeze iburayi,uramenye ntuzatahe udasuye Danemarike,igihugu cyiza cyane,cy’abanyamahoro,gituje,kandi gifite abaturage bishimye kurusha abandi bose mu isi yose.

Umwamikazi Margrethe II yeguye akiri muzima yimika umuhungu we,igikomangoma Frederik X

Umwamikazi Margrethe II yabanje guhura n’Akanama k’Igihugu kari kumwe na Guverinoma yose maze abaha ubwegure bwe,arasinya, anakora inyandiko yemewe n’amategeko yo guha ubwami umuhungu we, biba agashya ka mbere kabaye muri Danemark mu myaka 900 ishize. Uyu muhungu we afite imyaka 55 gusa,akaba yimye ingoma nyina akiriho.Yatangiye gutozwa kuzaba umwami afiye imyaka itatu y’amavuko.

Umwamikazi Margrethe II yasinye iteka ryo kwegura kwe agasigira ubwami umuhungu we mu ngoro ya Christiansborg. PHOTO RITZAU SCANPIX DENMARK, VIA REUTERS

Frederik X yimitswe ku cyumweru aba umwami wa Danemark, asimbura nyina,umwamikazi Margrethe weguye amaze imyaka 52 ku ngoma.PHOTO JONATHAN NACKSTRAND, AGENCE FRANCE-PRESSE

Frederik X yeretswe abaturage bari baje babukereye gukeza uwo mwami mushya wimitswe ku ngoma ya Danemark.

« Turi ku cyumweru tariki ya 14 mutarama 2024. Nyagasani Umwamikazi Margrethe II yeguye ku ngoma ku bushake bwe […]. Nyagasani umwami Frederik X aragahoraho! »-Minisitiri w’intebe wa Danemark,akaba ari we mukuru wa guverinoma Madamu Mette Frederiksen imbere y’ingoro y’ubwami ya Christiansborg, ahari hateraniye abaturage ibihumbi ijana.

Abantu benshi cyane bari baje gukeza umwami mushya ku ngoro y’ubwami ya Christiansborg

Yambaye gisirikare, ari kumwe n’umuryango we, umwami mushya yeretswe rubanda rwe rwamuhaye ikaze n’amashyi y’urufaya.

« Mama yabaye umwamikazi mwiza igihe cyose yamaze ku ngoma […]. Nizeye ko nanjye nzaba umwami wa bose, umwami uhuriza hamwe igihugu igihe cyose nzaba ndi ku ngoma…Ni inshingano iremereye ntazigera nkerensa.Nzayubaha,nzayishimira, kandi nzababera ishema »–Nyagasani Frederik X, arira amarira y’ibyishimo, dore ko ari ubwa mbere yari yeretswe rubanda atyo

Mbere yo kuva ku ibaraza rirerire cyane ry’ubwami kwerekwa rubanda,yasomye umugore we,umwamikazi Mary, wari wambaye ikanzu nziza cyane yererana.

Umwami Frederik X n’umugore we, umwamikazi Mary ukomoka muri Ositarariya PHOTO JONATHAN NACKSTRAND, AGENCE FRANCE-PRESSE

Ku itariki ya 14 mutarama 1972, nibwo umwamikazi Margrethe II yimitswe asimbuye se umwami Frederik IX wari watanze. Yeguye kandi yimika umuhungu we kuri iyo tariki nyirizina,14 mutarama 2024. N’ubwo ubwegure bwe bwatunguye abadanuwa bose,ariko ngo yari yakoranyije mu ibanga umuryango we wose abibabwira iminsi itatu mbere yaho.Yavuze ko ashaka kuruhuka,dore ko yari amaze iminsi mike abazwe urutirigongo. Abadanuwa basaga 80 % bakiriye neza ubwo bwegure bwe, ariko basaba ko agumana izina rye ry’Umwamikazi kandi igihe cyose akiriho akajya agerageza kuboneka mu mihango n’ibirori byose by’ibwami.

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

« Ni umunyabwenge kuko azi neza ko igikomangoma Frederick gishoboye ubwami,azi neza ko azabishobora,yarabitojwe kuva akivuka. Ikindi kandi yanze ko ibintu bimera nko mu bwami bw’Ubwongereza aho igikomangoma Charles cyabaye umwami ku myaka isaga 70  »–Umunyamateka Lars Hovbakke Sørensen.

Mbibutse ko muri Danemark, umwami aba ari uwo kurinda umuco no guhagararira ubwami mu birori bitandukanye. Ariko amategeko amuha ububasha bwo guhaguruka igihe ibintu bizambye agatabara igihugu aca amategeko-teka atavuguruzwa, kandi yemerewe gutumiza guverinoma yose iwe mu ngoro ye bakajya inama cyangwa akayiha amabwiriza ahita aba amategeko mu gihe cyose atanyuranyeije n’Itegekonshinga.

Kuri jye igihugu cyiza cya mbere cy’amahanga mu isi ni Danemark. Wowe se?

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

779 thoughts on “Nasuye Danemark: Menya Frederik X igikomangoma cyasimbuye nyina umwamikazi Margrethe II weguye akiri muzima

  1. I loved as much as you will receive carried out right here The sketch is tasteful your authored subject matter stylish nonetheless you command get got an edginess over that you wish be delivering the following unwell unquestionably come further formerly again as exactly the same nearly very often inside case you shield this hike