LGBT, cyangwa LGBTQIA+  cyangwa se nanone  2ELGBTQQIA+: Bisobanura iki?Ndabigusobanurira

HAKIZIMANA Maurice

LGBT, cyangwa LGBTQIA+ ndetse na 2ELGBTQQIA+ nk’uko byitwa muri Quebec na Canada ivuga igifaransa, ni impine zose zivuga zikomatanyirije hamwe abantu bose bose baryamana bahuje ibitsina mu mapeti yabo:

L ivuga aba Lesbiennes(abagore n’abakobwa bikubanaho,bakorana imibonano mpuzabitsina),

G ivuga aba Gays( abagabo n’abahungu batingana mu kibuno,ni ukuvuga bakorana imibonano hagati yabo),

B ivuga aba Bisexuelles (abagabo cyangwa abagore baryamana na bose,ni ukuvuga ababikorana n’abo bahuje igitsina ariko bitababujije no kubikorana n’abo batabihuje),

T ivuga aba Trans (ni ukuvuga abantu baba bafite igitsina kinyuranye n’icyo abandi baba babaziho: usanga ari umukobwa mwiza mwiza kandi afite imyanya ndangagitsina y’abahungu,cyangwa ukabina ari umuhungu wuzuye,nyamara yibitseho imyanya ndangagitsina y’abakobwa),

Q ni abitwa aba Queers (aba Queers bakaba abandi bose basigaye bishimisha mu by’ibitsina mu buryo « budasanzwe », « butamenyerewe » « butabonerwa izina », abantu bose  bafite uburyo bwabo ariko butazwi neza bwo gukoramo imibonano mpuzabitsina mbese bafite kamere zidasanzwe bitewe n’imisemburo bavukanye cyangwa uburyo bihimbiye)

I ivuga Intersexes(abantu bavangavanga byose,ntibaba ari abaryamana n’abo badahuje abaryamana n’abo badahuje, ntibaba ari  abantu basanganywe imyanya ndangagitsina ihuje n’igitsina cyabo yewe ntibaba ari n’ ibinyabibiri).

Musigaye mubona ko impine  « LGBT » bayongeraho akamenyetso ko guteranya  « + »  cyangwa batagashyiraho bakongeraho izindi nyuguti, baba bashaka ko abafite andi marangamimerere y’iyo mibonano mpuzabitsina idasanzwe nabo biyumvamoabiyumva ukundi, n’abararikira ibindi bintu:

A bivuga asexualité (abantu bazima ariko batagira abo bararikira,baba abio bahuje ibitsina n’abo batabihuje).

Ntibigarukira aho kuko hari abandi bavutse:

P bivuga pansexualité (abashobora kurarikirwa no kurarikira n’abafite ibyiyumvo byose,baba baryamana n’abantu bahuje,badahuje),

N-B  ari byo non-binarité (abumva ari abagabo 50% ‘abagore 50%)

B aribo bispiritualité(two spirits mu cyongereza,bakuze guhina gutya 2S) abantu badafite aho bahuriye n’ibitsina n’ubwiyandarike ariko biyumvamo ibitsina byombi(bambara imyenda ivanzemo iya kigabo n’iya kigore icyarimwe).Kuri bo habaho ibitsina bine; igitsina gabo,igitsina gore,igitsina gabo-gore n’igitsina gore-gabo.

Yemwe,ni byinshi iby’aba bantu! Muri make impine ikoreshwa kenshi kandi hose ni « LGBT ». Ubwo ibirengaho bindi bisaba gusobanurwa.

Nk’ubu hari abitwa « Altersexuel » mu cyongereza bitwa  « MOGAI » bivuga « Marginalized Orientations, Gender identities, And Intersex » bakaba abahakana kuba mu gice icyo ari cyo cyose bashyizwemo ariko badasobanuye icyo biyumvamo.

Ukuntu iyi si ibafashe neza rero nk’ibyana by’ingagi!!! Ntiwabatunga n’urutoki ngo bikugwe amahoro.Ubu iyo uhungiye iburayi ukaza wibeshyera ko uri muri ibi byiciro by’abaryamana bahuje ibitsina mu mazina yabyo yose,baguha ubuhungiro mbere y’abandi,upfa gusobanura ukuntu wabitoterejwe bigatinda. Iyi si!

Abasoma Bibiliya yera basomamo ngo:

1 Abakorinto 6:9-11 : Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana,cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana. Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo.

Igishimishije ni uko guhinduka bishoboka.Hagati aho,ibaze uti ESE KWANGA “UBUTINGANYI” BISOBANURA KWANGA “ABATINGANYI”, KUBATOTEZA CYANGWA KUBICA? Kanda hano usome icyo twabyanditseho.

Ibihe byiza,

Nitwa Hakizimana Maurice

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

646 thoughts on “LGBT, cyangwa LGBTQIA+  cyangwa se nanone  2ELGBTQQIA+: Bisobanura iki?Ndabigusobanurira

  1. Автомат Ballon — идеальный СЃРїРѕСЃРѕР± расслабиться.: balloon игра – balloon игра на деньги

  2. Ставь РЅР° деньги Рё выигрывай легко!: balloon game – balloon казино играть

  3. Играйте Рё выигрывайте РЅР° автомате Ballon!: balloon игра – balloon казино официальный сайт

  4. Игровые автоматы делают вечер незабываемым.: balloon казино – balloon казино играть

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *